Author: Bvn Rwanda News

Umukinnyi wa Paraguay, Miguel Almiron, yabaye uwa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi weretswe ikarita y’umutuku kubera kurenga ku itegeko rishya rya FIFA ribuza umukinnyi gupfuka umunwa mu gihe ari kuvugana n’uwo bahanganye. Ibi byabereye mu mukino wa Paraguay na Turkiya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ubwo Almiron wari usanzwe akinira Atlanta United, yavuganaga na Mert Muldur wa Turkiya. Mu gihe bavuganaga, Almiron yakoresheje ikiganza apfuka umunwa kugira ngo ibyo yavugaga bitumvikana cyangwa bitasomwa ku minwa. Umusifuzi yabanje kwitabaza ikoranabuhanga rya VAR, nyuma aza gusanga Almiron koko yapfutse umunwa ari guhangana n’umukinnyi bahanganye. Yahise amwereka ikarita y’umutuku mu minota y’inyongera…

Read More

Sindi Paul Jesus wasatiraga izamu anyuze mu mpande muri Rayon Sports n’umunyezamu Muhawenayo Gad wakinaga muri Gorilla FC berekeje muri Marine. Amakipe yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ‘BK Pro League’ akomeje kwiyubaka, haba mu kugura abatoza n’abakinnyi azifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27. Ikipe ya Marine FC ni imwe mu ari kwiyubaka, aho kugeza ubu yamaze gusinyisha umunyezamu Muhawenayo Gad wari warangije amasezerano yari afite muri Gorilla FC. Mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26 ntabwo Muhawenayo Gad yabonye umwanya uhagije wo gukina, dore ko yakinnye imikino 16 muri BK Pro League, itandatu muri yo akaba ari…

Read More

APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire, Amani Kouadiokan Michel Breygeneve, aba umunyamahanga wa mbere utangajwe n’iyi kipe muri iyi mpeshyi. Uyu mukinnyi mushya wa APR FC abaye umunyamahanga wa mbere utangajwe muri iyi mpeshyi, akaba uwa kabiri muri rusange ugeze muri iyi kipe nyuma ya Ishimwe Christian wakiniraga Police FC. Abandi bakinnyi bitezwe muri iyi kipe b’abanyamahanga barimo Mamadou Traoré wari muri Stade Malien, Madou Zon wo muri TP Mazembe n’umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique. Aba bari kuhagera basanga APR FC yaratandukanye n’abarimo Aliou Souané, Mamadou Sy, Niyomugabo Claude na Mahamadou Lamine Bah, mu gihe bivugwa ko ishobora kudakomezanya…

Read More

Aba bantu uko ari 8  bakekwaho ubwicanyi bafatiwe mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesero irimo Umurenge wa Rweru, Gashora, Mayange, Ngeruka, Kamabuye n’Umurenge wa Ntarama ndetse iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri ubwo bwicanyi. Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, ibi yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gikorwa cyari kigamije kuganira n’abaturage ku ngingo zitandukanye zirimo gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano. Yagize ati “Mu minsi yashize twagiye twakira ibirego ndetse tugakora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mwumvise mu ntangiro z’uy’umwaka mu Karere ka Bugesera abantu bagera kuri…

Read More

Abashakashatsi bo mu kigo cyitwa Nipsea Group bakoze irangi rishya ry’umukara wihariye rigenewe imodoka, rifite ubushobozi bwo kuburizamo urumuri hafi ya rwose ku gipimo cya 99,9%. Ibi bituma imodoka isizwe iri rangi igaragara nk’umwijima, ku buryo bigoye kuyireba ngo umenye ishusho cyangwa imiterere yayo nyakuri. Ibi byakozwe mu gukemura ikibazo cy’amarangi nk’aya y’umukara akenshi ahenze cyane, kandi adashobora kwihanganira ibihe by’imvura n’izuba ku modoka zikoreshwa umunsi ku wundi. Kugira ngo wumve neza uburyo rikora; iyo urumuri rukubise ku modoka isizwe irangi risanzwe ruragaruka rukagera mu maso yacu, ari byo bituma tubona ishusho n’imiterere yayo yose ariko kuri iri rangi si…

Read More

Abahinzi n’aborozi bo mu  hirya no hino mu gihugu bavuga ko kwimakaza ikoranabuhanga n’ubunyamwuga mu kazi kabo byabafashije kuva ku musaruro muke no gukora ibikorwa byo kwihaza mu biribwaa gusa , bagera ku rwego rwo kubona amasoko ahoraho no kongera inyungu. Hari abavuze ko umusaruro wabo wazamutse uva kuri toni 15 ukagera kuri toni 25 kuri hegitari, mu gihe abandi binjiza miliyoni 18 z’amafaranga ku mwaka bavuye kuri miliyoni eshatu. Abo twaganiriye ni abagize amakoperative akora ubworozi bw’amafi n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bavuga ko impinduka bagezeho zishingiye ku gukoresha ikoranabuhanga no kwimakaza ubunyamwuga mu bikorwa byabo bya buri munsi. Bemeza ko…

Read More

Umukinnyi wa Paraguay, Miguel Almiron, yabaye uwa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi weretswe ikarita y’umutuku kubera kurenga ku itegeko rishya rya FIFA ribuza umukinnyi gupfuka umunwa mu gihe ari kuvugana n’uwo bahanganye. Ibi byabereye mu mukino wa Paraguay na Turkiya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ubwo Almiron wari usanzwe akinira Atlanta United, yavuganaga na Mert Muldur wa Turkiya. Mu gihe bavuganaga, Almiron yakoresheje ikiganza apfuka umunwa kugira ngo ibyo yavugaga bitumvikana cyangwa bitasomwa ku minwa. Umusifuzi yabanje kwitabaza ikoranabuhanga rya VAR, nyuma aza gusanga Almiron koko yapfutse umunwa ari guhangana n’umukinnyi bahanganye. Yahise amwereka ikarita y’umutuku mu minota y’inyongera y’igice…

Read More

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umuganga Dr. Semwaga Emmanuel wamenyekanye cyane kubera gufasha ababuze urubyaro, Nsabimana Frederick na Mukahigiro Gerardine bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe bategereje kuburana urubanza mu mizi. Uyu mwanzuro wasomwe ku wa 19 Kamena ushimangira uwafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 26 Gicurasi 2026, ubwo rwagaragazaga ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye. Ibyo byaha birimo icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, kuba icyitso ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu, gufata no gufunga binyuranyije n’amategeko, gukoresha ibikangisho, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome ndetse no guhimba, guhindura no gukoresha inyandiko mpimbano. Kuri Dr. Semwaga, akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso ku icuruzwa…

Read More

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria (FAF) ryashyikirije FIFA ikirego ryamagana imisifurire rivuga ko yaranze umukino w’Igikombe cy’Isi ikipe ya kiriya gihugu yatsinzwemo na Argentine ibitego 3-0. Reuters ivuga ko Algeria yandikiye Komisiyo ya FIFA ishinzwe abasifuzi, igaragaza ko hari ibyemezo bitari byo byafashwe n’abasifuzi ndetse na VAR muri uwo mukino. Ikintu cyibanzweho cyane ni igikorwa cyabaye mu gice cya mbere cy’umukino, ubwo kapiteni wa Algeria, Aissa Mandi, yakandagirwaga ku kuguru na Lionel Messi. Algeria ivuga ko icyo gikorwa cyari gikwiye guhanishwa ikarita, ndetse bamwe bakemeza ko Messi yari akwiriye ikarita itukura, ariko yaba umusifuzi Szymon Marciniak cyangwa VAR nta n’umwe…

Read More

Umunyarwanda witwa Benjamin Relasss yapfiriye muri gereza ya Kuje Correctional Centre y’i Abuja muri Nigeria, aho yari afungiye ategereje kuburanishwa mu rubanza rwerekeye iby’imari. Urupfu rwe rwateje impaka nyuma y’uko hatangiye kuvugwa ibibazo by’uburyo abafungwa bahabwa ubuvuzi muri iyo gereza. Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuruSahara Reporters, avuga ko Relasss yapfuye ku wa 16 Kamena 2026, nyuma yo kumara igihe afunzwe kuva mu 2023. Bivugwa ko yari yarangiwe gutanga ingwate kugira ngo afungurwe by’agateganyo, kubera ko atari umwenegihugu wa Nigeria. Abantu bavuganye na Sahara Reporters bavuga ko urupfu rwe rwaba rwaratewe n’uburangare mu kumuha ubuvuzi, bakavuga ko yari akeneye ubufasha bwihariye ariko ntabuhabwe…

Read More