- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Nyuma y’umwaka Edgar Lungu wayoboye Zambia apfuye, umuryango we watsinze urubanza rushobora kuwuhesha uburenganzira bwo kumushyingura muri Afurika y’Epfo. Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026 nibwo Urukiko rw’Ubujurire ruherereye i Bloemfontein muri Afurika y’Epfo rwafashe umwanzuro ko Lungu ashobora gushyingurwa muri Afurika y’Epfo nk’uko umuryango we ubyifuza. Ibijyanye n’aho Lungu agomba gushyingurwa byahindutse impaka kuva yapfira muri Afurika y’Epfo ku wa 5 Kamena 2025. Umuryango we uvuga ko agomba gushyingurwa muri Afurika y’Epfo kubera ibibazo yapfuye afitanye na Hakainde Hichilema uri ku butegetsi muri Zambia. Leta ya Zambia yo ivuga ko agomba gushyingurwa muri iki gihugu mu irimbi…
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko Shampiyona y’Igihugu izaba tariki ya 27 n’iya 28 Kamena 2026. Ni irushanwa rizitabirwa n’abakinnyi baturutse mu makipe manyamuryango yayo n’andi makipe yo mu gihugu yabisabye akabyemererwa. Abakinnyi bazarushanwa mu cyiciro cy’abagabo, abatarengeje imyaka 23 na ‘juniors’ [ingimbi zitarengeje imyaka 19]. Hari kandi n’icyiciro cy’abagore (abakuru n’abatarengeje imyaka 23 na 19). Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena, hazaba irushanwa ryo gusiganwa n’igihe buri muntu ku giti cye mu muhanda wa Batsinda – Ku Idigiri – Batsinda. Intera y’isiganwa izaba ari ibilometero 21 ku bangavu, ibilometero 30 ku bagore n’ingimbi n’ibilometero 41 ku…
Agace ka Point-Zéro, gaherereye mu misozi miremire ya Fizi na Minembwe muri Sud-Kivu, gakomeje kuba ahabera imirwano ikomeye kurusha henshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano no mu bitangazamakuru byo mu karere avuga ko u Burundi bwohereje ingabo nyinshi ndetse n’ibikoresho bya gisirikare biremereye mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikorwa bihuriweho n’ingabo za FARDC hamwe n’imitwe ya Wazalendo. Aya makuru yerekana ko icyo gikorwa kigamije gufasha uruhande rwa Kinshasa n’u Burundi gukomeza guhatanira ububasha kuri Point-Zéro, agace kamaze igihe gafatwa nk’ingenzi cyane mu rwego rwa gisirikare kubera imiterere yako n’aho gaherereye…
Umuraperi w’icyamamare Jay-Z yakoze igikorwa cyihariye cyo gushyigikira umukobwa we Blue Ivy Carter, aho yatangiye gutereka umusatsi agamije kumufasha kwiyakira no kwishimira imiterere y’umusatsi we. Mu kiganiro giherutse gutangwa na Beyoncé mu kwamamaza ibikorwa by’uruganda rwe rwita ku musatsi rwa Cécred, yavuze ko Blue Ivy akiri muto, hafi y’imyaka itanu, yigeze kugira ikibazo cyo kutanyurwa n’imiterere y’umusatsi we. Beyoncé yasobanuye ko ubwo uwo mwana yabigaragarizaga se, Jay-Z yahisemo gutangira gutereka umusatsi kugira ngo amwereke ko bafite imiterere isa kandi ko nta mpamvu yo kuwuterwa ipfunwe. Uwo muhanzi yavuze ko icyo cyemezo cyari kigamije gufasha umukobwa wabo kwigirira icyizere no gukunda…
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, bwatangaje ko icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo ari cyo cyagaragayemo abantu benshi byemejwe ko banduye mu kwezi kwa mbere ugereranyije n’ahandi hose Ebola yigeze kugaragara muri Afurika. Reuters yanditse ko OMS yabitangaje ku wa 23 Kamena 2026. Kugeza ubu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abo byemejwe ko abamaze kwandura bageze kuri 1048 ku wa 21 Kamena 2026, naho abo cyahitanye bakaba ari 267. Ebola yemejwe ko yagaragaye muri RDC muri Gicurasi 2016
Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ndetse na Arsenal, Declan Rice, yavuze ko isi ya ruhago ari yo muhamya w’ikintu kidasanzwe nyuma yo kubona urwego rw’imikinire idasanzwe Lionel Messi ari kwerekana mu gikombe cy’isi. Mu ijoro ryo ku wa mbere, nibwo Messi yongeye kwandika amateka nyuma yo gutsinda ibitego bibiri byafashije ikipe y’igihugu ya Argentina gutsinda Austria mu mukino wa kabiri mu itsinda J. Ibi bitego byatumye ageza ku bitego 18 yatsinze mu mateka y’Igikombe cy’Isi, aca agahigo kari gafitwe na Miroslav Klose, aba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi muri iri rushanwa. Messi yatsinze ibi bitego nyuma…
John Bunyeshuri washinze Kigali Fashion Week yatangaje ko yamaze gusesa amasezerano yari afitanye na LG Events, sosiyete yo muri Uganda yari yarahawe uburenganzira bwo gutegura ibi birori byo kumurika imideli. Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yasobanuye uko yabonye Kigali Fashion Week iheruka kubera mu Mujyi wa Kigali ndetse n’impamvu yatumye afata icyemezo cyo guhagarika ubufatanye. Mu Ugushyingo 2025 ni bwo hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati ya John Bunyeshuri washinze Kigali Fashion Week na George Lugorobi uhagarariye LG Events, sosiyete yari yahawe inshingano zo gutegura iki gikorwa mu gihe cy’imyaka irindwi. Nyuma y’umwaka umwe bayiteguranye, Bunyeshuri yavuze ko yamaze…
Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball bakanga kwitabira ubutumire, bahagaritswe umwaka wose mu bikorwa bya Basketball mu Rwanda. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryashyize hanze itangazo ry’imyanzuro yafatiwe aba bombi. Yagize iti “FERWABA yahagaritse abakinnyi Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo mu bikorwa bya Basketball nyuma y’icyemezo cy’uko banze kwemera ubutumire mu Ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikokmbe cy’Isi ‘FIBA Basketball World Cup African Qualifiers’ kandi bararekuwe n’amakipe yabo.” “Ishyirahamwe ryashingiye ku mategeko ya FIBA ndetse n’imyanzuro…
Shaddyboo yatangaje ko yamaze kugeza ikibazo cye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko hakorwa iperereza ku musore Iradukunda Aimable, uzwi nka Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Shaddyboo yasangije abamukurikira ubutumwa busobanura ibyamubayeho, agira ati: “Ejo nijoro nagize ikibazo gikomeye cyane. Umuntu nari nsanzwe nzi kuva kera yaje mu rugo rwanjye. Natekereje ko yari aje gushaka uko twiyunga, ariko nahuye n’ihohoterwa.” Yakomeje asaba inzego zibishinzwe gutabara no gukurikirana iki kibazo, ati: “Ndahamagarira inzego zibishinzwe mu Rwanda gukurikirana iki kibazo no gutuma ukuri kujya ahagaragara. Nta muntu ukwiye kubaho afite ubwoba, kandi buri wese akwiye guhabwa umwanya…
Kuri uyu wa Mbere, u Bushinwa bwatangaje ibihano byo guhagarika kohereza ibicuruzwa bihaturutse ku bigo 10 by’Abanyamerika bikora ibya gisirikare, mu rwego rwo kwihimura ku cyemezo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufata cyo guheza ku masoko ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa. Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yatangaje ko izahagarika iyoherezwa muri Amerika ry’ibicuruzwa bishobora gukoreshwa mu gisirikare no mu buzima busanzwe [dual-use items] kuri ibi bigo birimo ibikora ‘drones’ n’ibicukura amabuye y’agaciro. Ibi bije nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo ya Amerika ishyize ibigo by’u Bushinwa nka Alibaba na Baidu ku rutonde rw’ibikorana n’igisirikare cy’u Bushinwa, ibintu bibibuza guhabwa amasoko ya…
