- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Nyuma y’imyaka itanu abaturage bemerewe gutunga no guhinga urumogi ariko batemerewe kurugura mu maduka yemewe n’amategeko, Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kumvikana ku buryo buzemerera itangira ry’isoko ryemewe ry’urumogi guhera ku wa 1 Nyakanga 2027. Iyi gahunda yagezweho nyuma y’ubwumvikane bwashyizwe mu ngengo y’imari ya leta, bukemura amakimbirane ya politiki yari amaze imyaka abuza ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga ubucuruzi bw’urumogi. Mu 2021, Virginia yabaye leta ya mbere yo mu Majyepfo ya Amerika yemereye abantu bakuru gutunga no guhinga urumogi ku rugero runaka. Icyakora, nubwo kurutunga no kurukoresha byari byemewe, nta maduka yemewe yashoboraga kurugurisha,…
Umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Rutsiro yagiye kwiba amabuye y’agaciro ahatemewe, igisimu kiramugwira arapfa. Ibi byabaye ku mugoroba wat ariki 26 Kamena 2026, Saa kumi z’amanywa mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabujenje ho mu Mudugudu wa Rusisiro. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda, yavuze ati “Yagiye kwiba amabuye y’agaciro mu gisimu kitemewe kiramugwira, bagenzi be bagerageza kumutabara ariko ku bw’amahirwe make akurwamo yapfuye.” Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kubera ko buhitana ubuzima bwabo ndetse bukanagira ingaruka zikomeye mu kwangiza ibidukikije. Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere…
Ishami ry’Umuryango w’Ababumbye ryita ku bana (UNICEF) ryizihije isabukuru y’imyaka 40 rimaze rikorana na Leta y’u Rwanda mu birori byamurikiwemo indirimbo nshya ‘Kuri Buri Mwana’. Iki gikorwa cyabaye umwanya mwiza wo kwishimira intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu kubungabunga uburenganzira n’imibereho myiza y’abana. Ibi birori byabereye muri Zaria Court mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa 26 Kamena 2026. Byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi n’abana baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye. Iyi ndirimbo y’isabukuru yaririmbwe n’umuhanzi akaba na Ambasaderi wa UNICEF mu Rwanda, Andy Bumuntu, iherekezwa n’imbyino z’abana bo mu muryango Sherrie…
Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cyamutunguye yigeze kubazwa n’umukobwa wari ukiri muto, wamubajije impamvu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo basabwa kwikorera umutwaro wo kubabarira. Yabigarutseho mu ijambo rye mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi. Madamu Jeannette Kagame na we ni umwe mu bayitabiriye. Ni ibiganiro byagarutse ku mateka y’u Rwanda, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, n’uko urugamba rwo kuyihagarika rwabaye intangiriro yo kubohora igihugu no kongera kucyubaka hashingiwe ku kuri. Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo adashobora gutandukanywa n’imitekerereze mibi,…
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihamya ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butigeze butangiza ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu bice bugenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Byatangajwe n’Umujyanama wa Perezida wa Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano mu ijoro ryo ku wa 26 Kamena 2026. Boulos yagize ati “Nubwo hari ibyagezweho, abarebwa n’amasezerano bakomeje kurenga ku byo biyemeje. RDC ntiyigeze yubahiriza inshingano yo gusenya umutwe wa FDLR byibura mu bice igenzura.” Uyu mujyanama yasobanuye ko u Rwanda na rwo rutigeze rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho…
Abana babiri bo mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana barimo ufite imyaka icumi na 12 barohamye mu cyobo cyahoze gicukurwamo amabuye ariko cyari cyariretsemo amazi, ubwo bajyaga kuhogera birangira bapfiriyemo. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026 bibera mu Mudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Karitutu mu Murenge wa Muhazi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko icyo cyobo barohamyemo cyari cyaracukuwe n’abahacukuraga amabuye, nyuma yo guhagarikwa ngo amazi yaturukaga i musozi akuzuramo ku buryo cyari cyarabaye nk’icyuzi gihangano. Yagize ati “Hari ikirombe cyacukurwagamo amabuye yo…
Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe mu Karere ka Ngororero cyagwiriye abantu barindwi, bane barapfa abandi batatu barakomereka. Amakuru y’impanuka y’iki kirombe yamenyekanye ejo hashize ku wa gatanu, tariki 27 Kamena 2026, saa tatu z’amanywa, mu Murenge wa Ndaro, Akagari ka Bijyojyo ho mu Mudugudu wa Kavumu. Umubyeyi ufite umwana waguye muri iki kirombe, Mukamusoni Donatha, yavuze ko yamenye ko umwana we w’umukobwa yagwiriwe n’ikirombe atabajwe n’abaturanyi ubwo yari mu mirimo yo guhinga. Ati “Umwana w’umuturanyi yaje kundeba ndi guhinga ambwira ko Gakobwa igisimu cyamugwiriye, mpita ngenda nsanga bamaze gutabururamo umuntu umwe, bigeze aho babageraho, Gitifu w’Akagari aba araje…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yerekanye ishusho ya passport nshya ya Amerika izasohorwa mu buryo bwihariye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 iki gihugu kibonye ubwigenge. Iyi passport nshya yiswe “Patriot Passport”, igaragaraho ifoto ya Trump areba imbere, iri kumwe n’umukono we ndetse n’amagambo yo mu Itangazo ry’Ubwigenge bwa Amerika inyuma ye. Iyo shusho isa n’ifoto yafashwe na Daniel Torok, usanzwe ari umufotozi wa White House. Trump yatangaje iyo passport abinyujije ku rubuga rwe Truth Social, aho yanditse ati: “Passport nshya ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ngo ‘Murakaza neza, ariko mwitware neza!’” Iyi mvugo yahise…
Nyuma y’intambara zimaze igihe zibera ku rwego rw’umutekano n’urwa dipolomasi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda bigiye kongera guhangana, ariko kuri iyi nshuro bikazabera mu nkiko mpuzamahanga. Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Guillaume Ngefa, uri mu ruzinduko i La Haye mu Buholandi, yashyikirije Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ikirego kirega u Rwanda. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Itangazamakuru ya RDC kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena, rivuga ko Congo isaba urukiko kwemeza ko u Rwanda rwishe amasezerano mpuzamahanga arimo: – Amasezerano yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside (1948); – Amasezerano yo kurandura ivanguramoko (1965); – Amasezerano yo kurwanya ivangura…
Mu gihe ibihugu byinshi by’u Burayi bikomeje kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije budasanzwe, ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris bwafashe icyemezo cyo kugabanya kunywa no kugurisha inzoga ahantu hahurira abantu benshi, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage no kugabanya umuvundo ushobora kwiyongera mu bitaro. Aya mabwiriza yatangiye kubahirizwa guhera saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu, aho abaturage babujijwe kunywera inzoga mu ruhame kugeza saa moya za mu gitondo ku wa Gatandatu (07:00), ari na yo saha yo mu Rwanda. Biteganyijwe kandi ko aya mabwiriza azongera kubahirizwa kuva ku wa Gatandatu kugeza ku Cyumweru kuri ayo masaha.Abayobozi b’u Bufaransa bavuga ko izi ngamba zije mu…
