
Mu gihe ibihugu byinshi by’u Burayi bikomeje kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije budasanzwe, ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris bwafashe icyemezo cyo kugabanya kunywa no kugurisha inzoga ahantu hahurira abantu benshi, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage no kugabanya umuvundo ushobora kwiyongera mu bitaro.
Intego nyamukuru ni ukugabanya ibibazo bishobora guterwa no kunywa inzoga mu bihe by’ubushyuhe bukabije, kuko bishobora kongera ibyago byo kubura amazi mu mubiri no gukenera serivisi z’ubuvuzi cyane, bikaba byateza urujya n’uruza mu mavuriro.

Izi ngamba zafashwe mu gihe ubushyuhe bukabije bumaze iminsi bwibasira ibihugu birimo Espagne, Ubwongereza n’u Bufaransa, ndetse bukaba buteganyijwe gukomeza no mu bihugu byo mu burasirazuba bw’u Burayi, aho inzego z’iteganyagihe zikomeje gutanga impuruza ku ngaruka zishobora guterwa n’ibi bihe bidasanzwe.
Ikinyamakuru BBC Gahuzamiryango cyatangaje ko, mu Budage, ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyaburiye abaturage ko ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere 40°C mu bice byinshi by’igihugu kuri uyu wa Gatanu.
Ni ubushyuhe bushobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, cyane cyane abakorera hanze n’abafite ibibazo by’ubuzima.
No muri Repubulika ya Tchèque, inzego z’iteganyagihe zatangaje impuruza y’ikirere kibi cyane, zisaba abaturage kwitwararika, kugabanya ingendo zitari ngombwa no kunywa amazi menshi kugira ngo birinde ingaruka z’ubushyuhe bukabije.
Mu Bufaransa, Guverinoma na yo yakajije ingamba zo guhangana n’iki kibazo. Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, yatangaje ko urwego rw’impuruza ku buzima rwazamuwe rugashyirwa ku rwego rwo hejuru cyane, hagamijwe gutuma ibitaro byitegura kwakira abarwayi benshi no kurushaho kurinda abantu bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ubu bushyuhe.
Muri iyi minsi, abaturage bo mu mijyi itandukanye, by’umwihariko i Paris, bagaragaye bashaka uburyo bwo kwikonjesha, bamwe bifashisha amasoko y’amazi azamuka mu kirere, abandi bajya mu busitani no mu bindi bice bifite igicucu kugira ngo bahunge ubushyuhe bukomeje kwiyongera.
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ubushyuhe bukabije bwibasiye u Burayi muri iyi minsi bushobora kuba bumwe mu bukomeye bwabayeho mu myaka yabanje, bityo bagasaba abaturage gukurikiza inama z’inzego z’ubuzima zirimo kunywa amazi ahagije, kwirinda gukora imirimo ivunanye mu masaha y’izuba rikaze no kwita ku bantu bafite intege nke kurusha abandi

