- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Mu ijoro ryo ku wa 27 Kamena 2026, abahanzi Kitoko, The Ben na Bruce Melodie bashimishije bikomeye abakunzi b’umuziki bitabiriye igitaramo cyabereye mu Karere ka Bugesera, mu gihe Bwiza wari utegerejwe cyane atabashije kucyitabira kubera impanuka yabaye mu nzira. Iki gitaramo cyabanjirije icya nyuma kizasoza Summer Country Tour, kizabera i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026. Cyabereye muri stade y’Akarere ka Bugesera, aho cyari cyitabiriwe n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki. Mu gihe abahanzi biteguraga kujya ku rubyiniro, MC Lucky Nzeyimana yahamagaye Bwiza abafana bamara hafi iminota 20 bataramuca iryera. Nyuma yaho, Bwiza yaje gutangaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ko yagize impanuka…
Amerika yongeye kugaba ibitero kuri Iran, nyuma y’uko Perezida Donald Trump ashinje Tehran kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, akavuga ko icyo gihugu cyakoze “ubusazi” mu kwibasira ubwato butwara imizigo mu nzira y’amazi ya Hormuz. Ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo hagati, CENTCOM, zatangaje ko zagabye ibitero ku bubiko bwa misile n’indege nto zitagira abapilote no ku birindiro bya radar byo ku nkengero z’inyanja muri Iran. Amerika ivuga ko ibyo bitero byari igisubizo ku gitero cyagabwe ku bwato bw’ubucuruzi ku wa Kane, aho ubwato bwa M/V Ever Lovely bwo muri Singapore bwibasiwe n’indege nto itagira umupilote. Trump yavuze ko…
Umuhanzikazi Ingabire Marina Deborah uzwi nka Marina, yavuze ko yaririmbye indirimbo za nyakwigendera Jay Polly kubera ko amuhoza ku mutima dore ko usibye kuba barakoranye ahubwo yari n’umufana we. Kuri uyu wa Gatandatu ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byakomereje mu karere ka Ngoma nyuma y’uko byatangiriye i Huye. Umuhanzikazi Marina ni umwe mu bishimiwe binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe n’abatari bacye yaririmbye muri iki gitaramo. Nyuma yo gutarama, yagize ati: ”Ukuntu nabiteguye byose n’ababyinnyi n’ikipe yose byagenze neza, byagenze nk’uko twabishakaga n’abaturage bari bishimye cyane menya bari bankumbuye”. Marina yasobanuye ibijyanye n’imyambarire ye uyu munsi agira ati: ”Uyu munsi nirinze…
Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić, yatangaje ko agiye kwegura mu byumweru biri imbere, anavuga ko hagiye no gutegurwa amatora yihuse ya Perezida ndetse n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abamushyigikiye cyabereye mu murwa mukuru Belgrade. Yagize ati “Nzaba perezida mu gihe cy’ibyumweru bike biri imbere, ubundi mpite negura.” Hashize hafi umwaka muri iki gihugu haba imyigaragambyo yo kwamagana ruswa yatangijwe n’abanyeshuri ikwira igihugu cyose. Vučić yavuze ko azakomeza gufasha ishyaka rye rya Serbian Progressive Party (SNS) mu matora ari imbere, harimo n’ay’Inteko Ishinga Amategeko, nubwo atigeze atangaza neza itariki nyayo azeguriraho. Yavuze ko nubwo manda ye ya…
Ubutegetsi bw’u Bufaransa bwatangaje ko buri gutekereza ku kwihimura ku cyemezo cya Burkina Faso cyo guca umubano wa dipolomasi hagati y’impande zombi. Burkina Faso ku wa 2 Kamena 2026 yatangaje ko yahagaritse umubano n’u Bufaransa, bwari 6igihugu cyayo cyahoze kibukolonije, nyuma y’imyaka myinshi umubano wifashe nabi bitewe n’ibibazo by’umutekano, ubusugire bw’igihugu n’ibirego by’uko hari kwivanga kw’amahanga. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa ku wa 27 Kamena yagize iti “u Bufaransa bubabajwe n’iki cyemezo kidafite ishingiro, kikerekana icyerekezo giteye impungenge cy’ubutegetsi bwa Burkina Faso.” Iyi minisiteri yanibukije Abafaransa bari muri Burkina Faso “kwitwararika cyane no kongera imbaraga mu kwirinda.” Minisitiri ushinzwe itumanaho…
Bwiza wari utegerejwe mu gitaramo ‘Summer Country Tour’ bikarangira atabashije kuhagaragara yasabye imbabazi abafana be ahamya ko yahuye n’ikibazo cy’impanuka yatumye atabasha kugera aho iki gitaramo cyabereye. Mu gitaramo Summer Country Tour 2026, babanje guhamagara Bwiza ariko hashize iminota myinshi atagaragara ku rubyiniro hahamagarwa undi muhanzi. Mu butumwa yageneye abakunzi be, Bwiza yavuze ko na we yababajwe bikomeye n’ibyamubayeho kuko atariko yabyifuzaga. Ati “Mbikuye ku mutima, mbiseguyeho kuba ntabashije kubataramira nk’uko byari biteganyijwe. Ikibabaje ni uko nagize impanuka nkiri mu nzira njya aho igitaramo cyabereye, bituma bidashoboka ko ngera aho nagombaga kuririmbira. Nzi neza ko benshi muri mwe mwari mutegerezanyije…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatumye hafungwa ibitangazamakuru birimo NTV Uganda, Spark TV ndetse na Daily Monitor. Nk’uko bitangazwa, NTV Uganda na Spark TV byahise bihagarika ibiganiro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, nyuma y’uko inzego z’umutekano zigose ahakorera ikigo cya Nation Media Group (NMG) ari nacyo nyiri ibi bitangazamakuru. Ibi byakurikiye kandi ubutumwa bwa Gen Muhoozi ku rubuga rwa X, aho yavugaga ko hafashwe icyemezo cyo gufunga ibyo bitangazamakuru, anagaragaza ko hari gahunda yo gukaza ingamba ku bitangazamakuru bivuga ku buyobozi bukuru bw’igihugu. Mu butumwa bwe, yagize ati “Muzehe (Perezida Museveni) yemeye gahunda yanjye yo gufunga…
Umunyarwanda w’imyaka 28, Vicent Mashengesho uzwi ku izina rya Fit Fit, yashyikirijwe Urukiko rwo muri Uganda, akurikiranyweho ibyaha bikomeye byo gusambanya no kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 16 witwa Munezero. Nk’uko byemejwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Kisoro, uyu mugabo ashinjwa ko iki cyaha yagikoze ku wa 25 Kamena 2026, mu gace ka Kamonyi muri Kisoro. Ibiteganyijwe ko iburanishwa ry’uyu mugabo rizakomeza ku wa 23 Nyakanga 2026, kuko hagikorwa iperereza. Nibwo hazasobanurwa neza imikorere y’iki cyaha. Mu rwego rw’ubwirinzi n’umutekano w’abaturage, Depite uhagarariye Kisoro, Sam Byibesho, yasabye abaturage kwirinda kugenda bonyine mu masaha y’ijoro. Uretse ibyo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira iterambere ry’abo mu…
Umupira w’amaguru ni kimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi, ahanini intego ihuriweho na benshi ikaba intsinzi ijyana n’ibyishimo. Hejuru y’ibyo byose ariko, bigerwaho iyo hari amahoro, ndetse n’uri gukina afite amahoro. Tugiye kurebera hamwe abakinnyi bavukiye mu buzima bugoye bwaganishije ku buhunzi bwabajyanye mu bihugu bitari ibyabo, ariko nyuma bakaza gukabya inzozi zo gukina Igikombe cy’Isi gikinamo umugabo kigasiba undi. Duhere kuri Alphonso Davies ukinira Ikipe y’Igihugu ya Canada. Uyu yakuriye mu nkambi muri Ghana, nyuma y’uko we n’umuryango we bahunze intambara yari mu gihugu cye cya Liberia. Ali Ibrahim Karim Ali Al-Hamadi ukinira Ikipe y’Igihugu ya Iraq, yavuye mu…
Perezida Paul Kagame yahishuye ko ari umukristu Gatolika, ndetse ko hari ubwo yagiye gusaba Penetensiya bikarangira abeshye kugira ngo ahabwe isakaramentu ry’ugukomezwa. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena, ubwo yari Mu Nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabereye i Rusororo. Yagize ati: “Ndi umunyagatolika. Ibyo na byo ni irage, namubaye ntabifitemo uruhare, ntabizi; ariko nkuze ndabyubahiriza, ababingize ndabyemera.” Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu myaka ya kera ubwo yari acyiga mu mashuri abanza, yagiye kwigira isakaramentu ry’ugukomezwa, biba ngombwa ko asabwa kwicuza. Aseka cyane yakomeje ati: “Nagiyeyo, ngezeyo ibyo navuze n’ubundi ubanza bitavugwa. Ariko…
