
Umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Rutsiro yagiye kwiba amabuye y’agaciro ahatemewe, igisimu kiramugwira arapfa.
Ibi byabaye ku mugoroba wat ariki 26 Kamena 2026, Saa kumi z’amanywa mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabujenje ho mu Mudugudu wa Rusisiro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda, yavuze ati “Yagiye kwiba amabuye y’agaciro mu gisimu kitemewe kiramugwira, bagenzi be bagerageza kumutabara ariko ku bw’amahirwe make akurwamo yapfuye.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kubera ko buhitana ubuzima bwabo ndetse bukanagira ingaruka zikomeye mu kwangiza ibidukikije.
Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.

