
Mukarere ka Kamonyi muri santere izwi nka bishenyi hari kubera imurikagurisha ryibintu bigiye bitandukanye bikorerwa mu karere ka kamonyi. Iri murikagurisha ryateguwe nabafatanyabikorwa b’Akarere,urugaga rw’abikorere ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi.
Iri murikagurisha rizamara iminsi 10 ririmo ibiribwa,imyambaro,ibinyobwa , serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima, kwisuzumisha kubuntu ndetse na serivisi z’irangamimereze na mituweli muburyo bwo bwo gufasha abazaryitabira yaba abagurisha n’abaguzi kwishyura mituweli y’umwaka wa 2026-2027.

Mumuhango wabaya kuruyu wagatatu taliki ya 17 kamena 2026 wo gufungura iri murika gurisha umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo yavuze ko bashingiye ku mubare w’abitabiriye ku umunsi wa mbere w’imurikabikorwa bitanga icyizere, yavuze kandi ashimira abitabiriye i murikagurisha kandi asaba ko ubutaha abaje bazitabira ari benshi.
yakomeje kandi avuga ko akarere ka Kamonyi katagera kubyo kagezeho hatari abafatanyabikorwa babo ari nabo biganje mu bitabiriye imurikabikorwa n’imurika gurisha. Yagize ati”nkuko babimbajije kandi nkabibasubiza ibyo twagezeho mu karere kacu ntitwabigeraho hatari abafatanyabikorwa.
Muri iki gikorwa kandi hasuwe buri stand yageze mu imurika gurisha aho buri wese yatashye asobanukiwe na buri kintu cyose cyageze muriri murikabikorwa n’imurikagurisha.
Iri murikagurisha biteganyijwe ko rizasozwa kuwa mbere taliki ya 22 kamena 2026.





