
Impungenge zikomeje kwiyongera mu ikipe y’igihugu ya Brazil nyuma y’uko byemejwe ko rutahizamu wayo w’inararibonye, Neymar Jr., atazagaragara mu mukino wa mbere wa Gikombe cy’Isi cya 2026, uzahuza Brazil na Morocco.
Umutoza w’iyi kipe, Carlo Ancelotti, yemeje ko Neymar atazitabira uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026, kubera imvune y’imikaya yo ku kuguru (calf injury) ikomeje kumubuza gukorana imyitozo isanzwe na bagenzi be.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34 y’amavuko aracyari mu rugendo rwo kwivuza no kongera kumererwa neza, ibintu bituma abakunzi ba Brazil bakomeza kwibaza igihe nyacyo azagarukira mu kibuga.
Nk’uko byatangajwe na BBC, Ancelotti yavuze ko Neymar ashobora gutangira gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi mu cyumweru gitaha, ariko ko bitaramenyekana neza niba azaba ameze neza ku buryo yakina umukino wa kabiri w’itsinda uzahuza Brazil na Haiti ku wa 20 Kamena 2026.
Brazil izasoza imikino y’amatsinda ihura na Scotland ku wa 24 Kamena 2026, ndetse hari icyizere ko Neymar ashobora kuzaba yagarutse muri iyo mikino niba ubuzima bwe buzaba bumeze neza.
Ancelotti yagize ati: “Neymar arimo gukora cyane kugira ngo akire vuba bishoboka. Twizeye ko azongera gukorana n’ikipe mu cyumweru gitaha. Iyo tumuhamagaye mu ikipe y’igihugu, ntituba dushingiye gusa ku buhanga bwe budasanzwe, ahubwo tunashingira ku bunararibonye bwe ndetse n’uruhare agira mu kuyobora no gutera imbaraga abakinnyi bakiri bato.”
Neymar amaze igihe kinini ahanganye n’ibibazo by’imvune byatumye adakina imikino myinshi kuva mu mwaka wa 2023. Nubwo bimeze bityo, yakomeje kugirirwa icyizere n’abatoza ndetse ahamagarwa mu bakinnyi bazaserukira Brazil muri iri rushanwa rikomeye.
Uyu mukinnyi usanzwe akinira ikipe ya Santos yahamagawe mu ikipe y’igihugu mu gihe abandi bakinnyi nka João Pedro wa Chelsea na Richarlison wa Tottenham batagaragaye ku rutonde rw’abatoranyijwe.
Mu mateka y’ikipe y’igihugu ya Brazil, Neymar ni we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi. Kugeza ubu afite ibitego 79 mu mikino 128 yakiniye igihugu cye, arusha icyamamare Pelé warangije afite ibitego 77.
Naramuka abonye umwanya wo gukina muri iri rushanwa, rizaba ari Gikombe cy’Isi cya kane akinnye, nyuma y’ibyo yitabiriye mu 2014, 2018 na 2022.
Nubwo Neymar akiri ku rutonde rw’abakinnyi ba Brazil muri Gikombe cy’Isi cya 2026, kuba atazagaragara mu mukino wa mbere ni igihombo gikomeye kuri iyi kipe, cyane cyane kubera ubuhanga bwe, uburambe bwe ndetse n’uruhare rwe mu gutanga icyizere no kuyobora bagenzi be mu bihe bikomeye.


