
Umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, yatangaje ko aherutse kujya mu Buhinde kubagwa bitewe n’ikibazo cy’ubuzima yari amaranye igihe, nyuma ahita agaruka mu gihugu cye yitabira urubanza afitanye n’uwahoze amucungira ibikorwa bya muzika, Jeff Kiwa.

Akimara kugaruka muri Uganda, yavuze ko yahise asabwa kwitaba urukiko mu rubanza rwe na Jeff Kiwa, rufitanye isano n’uburenganzira ku bihangano by’indirimbo bakoze bakiri gukorana mbere y’uko batandukana mu mwaka wa 2020.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sheebah yavuze ko byamugoye guhuza gahunda yo kwita ku buzima bwe no gukurikirana ikibazo yari afite mu mategeko, agaragaza ko abantu benshi babona ibyo akora mu ruhame batazi ibibazo aba anyuramo mu buzima bwe bwite.
Yagize ati: “Nyuma y’umwaka n’igice ndwana n’ikibazo cyatewe no kubyara, nageze aho ngomba kujya kubagirwa mu Buhinde. Nkimara kugaruka mu gihugu, nahise njya mu rukiko bukeye bwaho. Nubwo abaganga bari bansabye kuruhuka, hari inshingano zidashobora gusubikwa kandi hari n’intambara zimwe na zimwe umuntu adashobora guhunga, ni yo mpamvu nagombaga kwitaba.”
Yakomeje avuga ko umuryango we ndetse n’itsinda bakorana bamuhaye inkunga muri icyo gihe kitari kimworoheye, anashimira uburyo bamubaye hafi mu rugendo rwo gukira no gukurikirana ibibazo byo mu mategeko.


