
Umuherwe akaba n’uwashinze sosiyete ya Microsoft, Bill Gates, yatangaje ko igice kinini cy’amafaranga agera kuri Miliyari 200 z’Amadolari ya Amerika azatangwa n’Umuryango wa Gates Foundation mu myaka 20 iri imbere, azakoreshwa mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Bill Gates yavuze ko aherutse gufata icyemezo cyo gutanga hafi umutungo we wose mu bikorwa by’ubugiraneza mu myaka 20 iri imbere, agaragaza ko Afurika ari yo izahabwa umwanya wa mbere muri uwo mushinga.
Yagize ati: “Nafashe icyemezo ko umutungo wanjye uzatangwa mu myaka 20 iri imbere. Igice kinini cy’ayo mafaranga kizakoreshwa mu gufasha Afurika gukemura ibibazo biyugarije.”
Nk’uko Gates Foundation yabitangaje, ayo mafaranga azibanda cyane mu guteza imbere serivisi z’ubuzima, kuzamura ireme ry’uburezi, kurwanya indwara z’ibyorezo ndetse no gufasha abaturage benshi kuva mu bukene.
Uyu muryango kandi ufite intego yo kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, kurandura indwara zica benshi no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu bya Afurika.
Bill Gates yanashimye uburyo Afurika yakiriye ikoranabuhanga mu myaka ishize, agaragaza ko ubwenge buhangano (AI) bushobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuvuzi, uburezi n’ubuhinzi.
Yasabye urubyiruko rw’Abanyafurika gukoresha iri koranabuhanga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye umugabane.
Muri Gicurasi 2025, Gates yari yatangaje ko Gates Foundation iteganya gukoresha miliyari 200 z’Amadolari mu bikorwa byayo kugeza mu mwaka wa 2045, mbere y’uko ihagarika ibikorwa byayo burundu.
Uyu muryango umaze imyaka irenga 25 ukorera ibikorwa bitandukanye muri Afurika birimo guteza imbere ubuzima, ubushakashatsi ku nkingo no kurwanya indwara zitandukanye.


