Author: Bvn Rwanda News

Ubushyamirane mu Burasirazuba bwo Hagati bwafashe indi ntera kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko Koweit itangaje ko yagabweho ibitero bya missile na drone, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zemeje ko zagabye ibitero ku bikoresho bya Iran bigenzura intwaro n’imiyoborere ya drones mu mpera z’icyumweru. Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Koweit byatangaje ko inzogera zitabaza zumvikanye hirya no hino mu gihugu, mu gihe igisirikare cyavugaga ko ubwirinzi bwo mu kirere bwari burimo gukumira ibyo cyise ibitero by’abanzi bya missile na drone. Igisirikare cya Koweit cyasobanuye ko amajwi y’iturika abaturage bumvise yaturukaga ku bikorwa byo gukumira ibyo bitero.…

Read More

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko mu rwego rwo gukumira ko Ebola yakwinjira muri iki gihugu, bashyizeho ahantu habugenewe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta, ho kwakirira abantu bavuye mu bihugu byugarijwe n’iki cyorezo, aho bazajya babanza gupimwa kugira ngo barebe ko ntacyo bafite. Ibi byatangajwe n’Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya, Mary Muthoni, ubwo yari yasuye iki kibuga cy’indege. Muthoni yavuze ko abakoresha iki kibuga cy’indege baturutse mu bihugu birimo Ebola bazajya bakoresha inzira ya 16 (Gate 16). Iki cyemezo kireba abavuye muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ati “Abagize itsinda rishinzwe umutekano ku Kibuga cy’Indege…

Read More

Polisi yo mu Karere ka Mukono muri Uganda iri gukora iperereza ku rupfu rutunguranye ry’umuyobozi wapfiriye mu birori by’irahira rye nyuma yo kugwa igihumure. Ni ibirori byabaye ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2026. Nyakwigendera ni Kitata Henry wari ufite imyaka 30. Yari umuturage wo muri Namakwa mu gace ka Katente muri Nakisunga aho yakoraga nk’Umujyanama watowe uhagarariye abaturage mu Kagari. Yari mu bayobozi bari biteguye kurahira mu birori byabereye ku cyicaro gikuru cy’Umurenge wa Nakisunga (Nakisunga Sub-county). Amakuru y’iperereza ry’ibanze yerekana ko Kitata atari ameze neza mu minsi itatu yabanjirije ibyo birori ndetse hari imiti yari ari kunywa…

Read More

Madamu Jeannette Kagame yafunguye Inzu y’Amateka  ‘Ntarama Genocide Memorial Gallery’, Inzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026 aho cyabanjirijwe no gushyira Indabo ku mva ndetse no kunamira Abatutsi barenga 5000 bazize Jenoside, bashyinguye muri uru Rwibutso. Iyi Nzu y’Amateka iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama yashyizwemo ibimenyetso byo mu byiciro bitatu bitandukanye bihuye n’amateka yaranze aka karere mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hashyizwemo ibimenyetso bigaragaza imibanire myiza y’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni. Mbere y’uko u Rwanda rukolonizwa cyari igihugu cy’unze…

Read More

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yasabye abagabo bakize Ebola kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina, nibura mu gihe kingana n’amezi atandatu, cyangwa bagakoresha udukingirizo na bwo mu buryo buhoraho. Uganda ni kimwe mu bihugu byagaragayemo icyorezo cya Ebola, kuko ku wa 29 Gicurasi 2026 umubare w’abamaze kwandura wari 9. Mu gushyiraho ingamba zo guhashya iki cyorezo, Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yasabye abagabo bakize Ebola kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’uko bakize, nibura mu gihe kingana n’amezi atandatu, cyangwa bagakoresha udukingirizo mu buryo buhoraho kandi buboneye. Ibi bikaba ari ukubera ko virusi itera Ebola ishobora kuguma mu masohoro…

Read More

Imikino y’Umunsi wa 34 wa BK Pro League, ari na wo wa nyuma, yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, yasize Ikipe ya Rutsiro FC imanukanye mu Cyiciro cya Kabiri na AS Muhanga yatsindiwe i Rubavu, AS Kigali itsinda Musanze FC ibitego 2-1. AS Muhanga y’Umutoza Gatera Moussa yatsindiwe i Rubavu kuri Stade Umuganda na Marine FC ibitego 3-2 mu gihe Rutsiro FC yo yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Gicumbi. Mu mukino wa Marine FC, Mbonyumwami Taiba yatsinzemo ibitego bibiri, ahita yuzuza ibitego 17, aba rutahizamu w’Umunyarwanda utsinze ibitego byinshi muri BK Pro League aho anganya na…

Read More

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Liverpool FC ryemeje ko, umutoza Arne Slot atakiri umutoza mukuru wayo, kandi iki cyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa itangazo, rikimara gusohorwa. Arne Slot asezerewe muri Liverpool FC asize amateka akomeye nyuma yo gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya Premier League Saison 2024/2025. Ubuyobozi bwa Liverpool bwashimiye umusanzu we, buvuga ko azahora yibukirwa mirimo yakoze ndetse n’ibyo yagejeje kuri iyi kipe. Ni inkuru yatunguye benshi mu bafana ba Liverpool FC ndetse n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Bwongereza, cyane cyane kubera ko Slot yari amaze guha ikipe umusaruro mwiza muri iyi myaka ibiri n’ubwo uyu…

Read More

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu bice bitandukanye hari aho abaturage basanga imodoka yakoze impanuka aho gutabara abakomeretse bakihutira kujya kwiba ibintu biri muri izo modoka. Ku modoka nini zitwara imizigo ho biba cyane kuko usanga ziba zipakiye ibinyobwa, ibiribwa, cyangwa n’ibintu bifite agaciro, iyo zikoze impanuka usanga hari bamwe mu baturage aho gutabara ahubwo batangira kwiba ibyo izo modoka zikoreye. Uyu muburo utangajwe nyuma yaho ku wa 28 Gicurasi 20266, mu rukerera imodoka yo mu bwoko bwa SINO TRUCK ipakiye imifuka 700 ya sima yavaga mu ntara y’Amajyaruguru ijya mu mujyi wa Kigali yageze mu Murenge wa Kanyinya mu…

Read More

Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abaturage bafite ingeso yo kwihutira gusahura no kwiba imitungo iba iri mu modoka zakoze impanuka, ibibutsa ko icyo gihe icyihutirwa ari ugutabara abakomeretse no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe. Ibi byatangajwe nyuma y’impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 28 Gicurasi 2026, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa SINO TRUCK yari ipakiye imifuka 700 ya sima yavaga mu Ntara y’Amajyaruguru yerekeza mu Mujyi wa Kigali yarengaga umuhanda mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Nzove, mu Mudugudu wa Rutagara I. Amakuru agaragaza ko umushoferi yananiwe gukata ikorosi neza, imodoka ikarenga umuhanda igakora impanuka. Uwo mushoferi…

Read More

Ikipe ya Paris Saint-Germain yegukanye igikombe cya UEFA Champions itsinze Arsenal yarwanaga no gukora amateka yo kugitwara bwa mbere. Uyu mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi Nebyiri kuri Puskas Arena i Budapest muri Hungary. Umukino watangiye utuje ikipe ya Paris Saint-Germain ariyo ihererekanya neza ariko ikabikorera mu kibuga cyayo. Ibi byakomeje ubundi ku munota wa 6 gusa Mariquinhos ateye umupira ukubita kuri Leandro Trossard  usanga Kai Havertz ahita agenda yinjira mu rubuga rw’amahina awushyira mu nshundura igitego cya mbere kiba kirabonetse. Nyuma yo gutsindwa Paris Saint-Germain yabaye nk’ikangutse itangira gukina isatira nkaho Khvicha Kvaratskhelia yabonye umupira washoboraga…

Read More