Author: Bvn Rwanda News

Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi ibitaramo bya ‘Comedy store’ bimaze bibera muri Uganda, kugeza ubu abakunzi b’umuziki bahangayikishijwe n’uko gishobora gusubikwa ntikibe kikibaye ku wa 5 Kamena 2026 nkuko byari biteguye. Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abarimo The Ben na Diamond, Eric Omondi ndetse n’abandi bahanzi bakomeye muri Uganda nka Spice Diana, Lydia Jazmine, Winnie Nwangi, Fik Fameica n’abandi benshi. Icyakora bijyanye n’icyorezo cya ‘Ebola’ cyamaze kwinjira muri Uganda, Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yahagaritse ibikorwa bihuza abantu birimo n’ibitaramo kugeza igihe bazongera gusohorera irindi tangazo. Nubwo ku rundi ruhande ibitaramo byahagaritswe, benshi mu bakunzi…

Read More

Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yageze ku mukino wa nyuma wa Basketball Africa League (BAL) 2026 nyuma yo gutsinda Al Ahly Benghazi amanota 94-88 mu mukino wa ½ wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026. Uyu mukino wari witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari baje kwihera ijisho iri rushanwa rikomeje kubera i Kigali. Al Ahly Benghazi yatangiye umukino iri hejuru ariko mu minota ya nyuma y’agace ka mbere, Lukeny Gonçalves aza gufasha Petro de Luanda kugabanya ikinyuranyo. Aka gace karangiye Al Ahly iyoboye n’amanota 24…

Read More

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabujije abaturage b’iki gihugu kugirira ingendo muri Uganda kubera ko ibyago byo kwandura icyorezo cya Ebola bikomeye kwiyongera. Ni icyemezo Amerika yatangaje ku wa 28 Gicurasi 2026, nyuma y’umunsi umwe Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo gitangaje ko Uganda yashyizwe ku rwego rwa kabiri ku bijyanye n’ibyago byo kuhandurira Ebola. Icyemezo cyafatiwe Uganda cyari kimaze iminsi gifatiwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Uretse abaturage basanzwe, abayobozi ba Amerika na bo babujijwe kugirira ingendo mu Burasirazuba bwa Uganda, hafi y’umupaka wa RDC. Babujijwe kandi gusura ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi muri…

Read More

Abahinzi bo mu Karere ka Rutsiro by’umwihariko abatuye mu bice bifite ubutaka busharira bavuga ko mu bitubya umusaruro wabo w’ubuhinzi harimo kutabonera ishwagara ku gihe n’aho ibonekeye ikaboneka ari nkeya. Inyigo yakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, yagaragaje ko igice kinini cy’ubutaka bw’u Rwanda by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba busharira. Rutsiro iri mu turere turi ku ruhererekane rw’imisozi y’isunzu rya Congo-Nil, igice kigwamo imvura nyinshi igateza isuri itwara intungagihingwa ubutaka bukagunduka. Iryo gunduka ni ryo ribyara ubusharire bw’ubutaka, bukemurwa no gukoresha ishwagara. Iyakaremye Wenceslas wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro yavuze  ko bafite ikibazo cy’uko ishwagara…

Read More

Ibice byo mu Karere ka Kayonza byazahajwe n’amapfa, ababituye bagasuhuka, kubera izuba ryinshi, byatangiye guhingwamo Soya kugira ngo ifashe abahatuye kubona amafaranga nyuma y’uko bigaragaye ko yahera. Abaturage bagaragaje ko biteze umusaruro mwinshi muri iki gihembwe cya 2026 B. Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatatu ubwo Koperative Abakundamurimo Murundi isanzwe ihinga ibishyimbo, ibigori na Soya yasurwaga na Ambasade y’u Bufaransa nk’umwe mu baterankunga babo, binyuze mu mushinga Farm P3 uri gufasha mu kwigisha aba bahinzi uko batera Soya ndetse n’uko iki gihingwa cyababyarira inyungu. Bimwe mu byo iyi koperative yagaragaje harimo kuba mbere umusaruro wabo warangirikaga hejuru ya 30% bigatera…

Read More

Ingabo za Iran (IRGC) zatangaje ko zagabye igitero ku kigo cy’ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere kiri mu Burasirazuba bwo Hagati nk’igikorwa cyo kwihorera ku bitero bishya Amerika iheruka kugaba hafi y’inzira ya Hormuz. IRGC ntiyavuze aho ikigo cyarashwe giherereye, ariko Kuwait yavuze ko yapfubije ibisasu bya missile na drone ariko ntiyatangaza abazirashe. Ingabo za Amerika zimaze iminsi mike zitangaje ko zarashe drones za Iran zari mu kirere cy’inzira ya Hormuz ndetse zirasa ikigo cy’ingabo za Iran muri Bandar Abbas, umujyi wo ku cyambu kuri Hormuz. Ibitero bishya biri kugabwa mu gihe hari hemeranyijwe ku gahenge kubera ibiganiro bihuza impande zombi…

Read More

Shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ yongeye guca agahigo ko gutanga amakipe icyenda mu marushanwa y’i Burayi, nyuma y’uko Crystal Palace yegukanye UEFA Conference League. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, ni bwo ku kibuga cya Red Bull Arena kiri mu Mujyi wa Leipzig mu Budage, hakiniwe umukino wa nyuma wa UEFA Conference League. Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Jean-Philippe Mateta ku munota wa 50, cyafashije Crystal Palace yo mu Bwongereza kwegukana igikombe itsinze Rayo Vallecano yo muri Espagne igitego 1-0. Iyi ntsinzi yatumye u Bwongereza bukomeza kwandika amateka muri iri rushanwa…

Read More

Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko ya Brésil batoye impinduka mu itegeko nshinga zigamije kugabanya amasaha y’akazi mu cyumweru akagera kuri 40 avuye kuri 44. Reuters yanditse ko Perezida Luiz Inacio Lula da Silva ateganya kwifashisha izi mpinduka mu kongera guhatanira kuyobora igihugu. Iki cyemezo nikiramuka gifashwe bizatuma inzego zimwe nk’iz’ubucuruzi zitongera gusaba abakozi gukora iminsi itandatu mu cyumweru. Bivuze ko bazaba bakora amasaha umunani ku munsi, bikaba iminsi itanu nk’uko bimeze mu Rwanda. Perezida Luiz Inacio Lula da Silva ati “Ikirenze ku masaha asanzwe, tugiye guha abakozi uburenganzira bwo kumarana igihe n’imiryango yabo, kugira umwanya wo kuruhuka no kubaho ubuzima bwa…

Read More

Iranzi Rapper uherutse gutandukana n’Umuryango ‘Sherrie Silver Foundation’ nk’umwana yafashaga, yasabye imbabazi ndetse asaba andi mahirwe umubyinnyi Sherrie Silver washinze uyu muryango. Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Iranzi Rapper yavuze ko yicuza ibyo yavuze kuri ‘Sherrie Silver Foundation’ ndetse anasaba buri wese bakoranye ibiganiro kubisiba. Ati “Ndasaba imbabazi Umuryango ‘Sherrie Silver Foundation’ ku bw’ibiganiro nakoze bisebanya, narahubutse, narashutswe. Ntacyo naburanye Sherrie Silver baramfashije, bita ku muryango wanjye batuma mumenya, murankunda.” Uyu mwana yavuze ko ikibazo yahuye nacyo ari uko atigeze yumvira inama bamugiraga ashimangira ko ubu yahindutse, ati “Inama bangiriye sinazumvishe, ariko igihe cyarageze numva ko bikwiye kumva inama…

Read More

Umugore wo mu Karere ka Rulindo yiyahuye akoresheje umuti wa roketi wica udukoko, ahita apfa. Abaturanyi be bavuga ko nta kibazo yari afitanye n’umugabo we, ahubwo yamenye ko asangira umugabo n’umukobwa we, bagakeka ko ari cyo cyatumye yiyahura. Byabereye mu Murenge wa Kisaro, mu Kagali ka Murama. Abaturanyi be babwiye TV1 ko yiyahuye ntiyahita apfa abanza kujyanwa ku kigo nderabuzima, kugeza yoherejwe i Kigali, ariko birangira apfiriye mu nzira. Umwe mu baturanyi yagize ati “Hari amakimbirane yari afitanye n’umukobwa we ashobora kuba ari yo yatumye ibyo bindi bibaho.” Undi yavuze ko hari umugabo wundi muri aka gace batuyemo bari bafitanye…

Read More