
Abahinzi bo mu Karere ka Rutsiro by’umwihariko abatuye mu bice bifite ubutaka busharira bavuga ko mu bitubya umusaruro wabo w’ubuhinzi harimo kutabonera ishwagara ku gihe n’aho ibonekeye ikaboneka ari nkeya.
Inyigo yakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, yagaragaje ko igice kinini cy’ubutaka bw’u Rwanda by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba busharira.

Rutsiro iri mu turere turi ku ruhererekane rw’imisozi y’isunzu rya Congo-Nil, igice kigwamo imvura nyinshi igateza isuri itwara intungagihingwa ubutaka bukagunduka. Iryo gunduka ni ryo ribyara ubusharire bw’ubutaka, bukemurwa no gukoresha ishwagara.
Iyakaremye Wenceslas wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro yavuze ko bafite ikibazo cy’uko ishwagara itabonekera ku gihe n’aho ibonekeye ikaboneka ari nke.
Uyu muhinzi ukorera kuri hegitari ebyiri n’igice, avuga ko bitewe n’uko ishwagara itangwa na tubura kuri nkunganire iboneka itinze kandi ari nke bimusaba kujya kuyigurira mu Karere ka Musanze ikamugeraho ihenze.
Ati “Mu gihembwe cy’umuhindo ushize yabonetse mu kwezi kwa 10 kandi tuba tuyikeneye mu kwezi kwa Kanama”.
Ubuke n’itinda by’ishwagara bituma uyu muhinzi wakabaye akoresha toni 12 kugira ngo abone umusaruro ushimishije akoresha toni 3 gusa.
Ati “Ingaruka bingiraho ni igabanuka ry’umusaruro. Icyo nasaba ni uko Leta yadufasha ikongera ishwagara kandi ikajya itugeraho ku gihe”.
Iracyadukunda Evelyne wo mu Murenge wa Nyabirasi avuga ko ihinga rigera bajya kugura ishwagara ku bacuruzi b’inyongeramusaruro bagasanga izindi nyongeramusaruro zihari ariko yo bakayibura.
Ati “Ishwagara tuyibona imyaka igeze igihe cy’ibagara kandi twari tuyikeneye mu gihe cy’itera. Iyo mpinze ntayikoresheje ahantu nari gusarura ibilo 100, mpasarura ibilo 70. Icyo twifuza, mwadukorera ubuvugizi ikajya iza kare, kandi bakongera ingano yayo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko mu busesenguzi bakoze basanze muri aka Karere hakeneye miliyoni 140Frw ya nkunganire y’ishwagara ku mwaka.
Ati “Kugera uyu munsi dushyiramo miliyoni 80Frw, icyo kinyuranyo cya miliyoni 60Frw ni cyo gitera ibyo abahinzi bababwiye cy’uko ishwagara ari nkeya no kuba itinda. Turemeranya na bo ko ishwagara ari nke, ariko tukabaha icyizere ko nituzamura amafaranga dutanga muri nkunganire y’ishwagara icy’ishwagara nkeya kizaba gikemutse, ubwo kijyana no gutinda kuko iyo ubushobozi ari bukeya n’uguha ibyo ukeneye ashobora gutinda”.
Akarere ka Rutsiro hagendewe ku butumburuke, kagabanyijemo ibice bibiri. Igice cy’imisozi miremire ari na cyo kiganjemo ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka n’igice cyegereye ku kigaya cya Kivu.
Igice cy’imisozi miremire kibonekamo ikibazo cy’ubusharire nicyo gihingwamo ibirayi, Rutsiro yohereza mu tundi turere turimo Rubavu na Karongi.


