Author: Bvn Rwanda News

Abaganga bakorera ku mirongo y’imbere mu rugamba rwo kurwanya Ebola muri Congo, basanzwe bahanganye n’ikibazo cyo kubura ibikoresho by’ibanze, kuri ubu bagomba no guhangana n’ibitero byibasira ibigo byabo ndetse n’abarwayi batoroka mu gihe virusi ikomeje gukwirakwira. Nibura ibitero nk’ibi bitatu byabereye mu ntara yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa RDC ya Ituri, ahavuzwe abantu ba mbere banduye Ebola, harimo bibiri muri week end byibasiye ibitaro bimwe bituma abarwayi bakabakaba 20 bahunga. Ibyo bitero byibutsa urugomo rukabije rwibasiye ibigo nderabuzima mu gihe cy’icyorezo cya 2018-2020 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyahitanye abakozi mu by’ubuzima barenga 25. Iyi nkuru dukesha…

Read More

Polisi yo muri Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye gukora iperereza ku kibazo cy’imbwa yarashe umugore, ku bw’amahirwe ararusimbuka. Ku wa 23 Gicurasi 2026, iki kibazo kikiba, Polisi yabanje gukeka ko uyu mugore yarashwe n’umugabo wari hafi aho ariko nyuma biza gutahurwa ko iki cyaha cyakozwe n’imbwa ye. Kuri uwo munsi polisi yo muri Nebraska yahamagawe ibwirwa ko mu iguriro riri hafi aho hari umugore urashwe. Nyuma yo gukora iperereza, Polisi yasanze isasu ryakomerekeje uyu mugore, ryaraturutse mu modoka yari iparitse hafi y’iryo guriro. Bituma hahita hakekwa nyirayo. Iperereza ryisumbuye ryaje kugaragaza ko ubwo uwo mugore yaraswaga umugabo…

Read More

Minisiteri y’Ubuzima mu Butaliyani yikanze ko hari abantu babiri bagaragaye muri iki gihugu bashobora kuba baranduye icyorezo cya Ebola ariko nyuma yo gusuzuma ibipimo bafashwe, byemezwa ko bafite ubundi burwayi. Mu ntara ya Como batanze impuruza ko hagaragaye Abataliyani babiri bashobora kuba baranduye iki cyorezo, barimo umugore witwa Lurate Caccivio n’umugabo utavuzwe amazina. Inzego z’ubuzima muri iyi ntara zemeje ko aba bantu hamwe n’abo mu muryango wabo bageze mu Butaliyani mu mpera z’icyumweru gishize bavuye muri Uganda; aho bari bamaze amezi atatu mu bikorwa byo gufasha abaturage. Aba Bataliyani babiri bagaragazaga ibimenyetso mpuruza birimo kuva amaraso n’umuriro mwinshi. Bihutishirijwe ku…

Read More

Ingabo za Amerika zagabye ibitero mu majyepfo ya Iran, bigamije gusenya ibigo birasirwamo za misile n’ahari ubwato bwegereye inzira ya Hormuz hagamijwe gukumira ko hari ibindi bitero byagabwa ku ngabo za Amerika. Itangazo ry’ingabo za Amerika rivuga ko ibi bitero byagabwe mu buryo bwo kwitabara no kwirinda ibibazo ingabo za Iran zishobora guteza ku ngabo za Amerika ziri mu gace. Umuvugizi w’Ibirindiro by’Ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati, Capt Tim Hawkins yavuze ko Amerika ikomeza kurinda ingabo zayo binyuze mu kugumisha umwanzi aho ari no mu bihe barimo by’ibiganiro. Cpt Hawkins yavuze ko ibitero byibasiye cyane agace ka…

Read More

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Ahamadou Alhaminou Mohamed Lô, wasimbuye Ousmane Sonko aherutse kwirukana. Mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2026 ni bwo itangazo rishyiraho Minisitiri w’Intebe mushya ryasohotse. Lô w’imyaka 60 ni umuhanga mu by’ubukungu, amabanki no mu by’imari. Muri Mata 2024, yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma ya Sénégal. Ibiro bya Perezida wa Sénégal byatangaje ko Lô yagize uruhare rukomeye mu kuvugurura imiyoborere y’igihugu kuva Faye yajya ku butegetsi asimbuye Macky Sall mu 2024. Muri Mata 2025, Lô yazamuwe mu ntera, agirwa Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu ushinzwe gusuzuma no kuyobora imishinga…

Read More

Ikipe ya Mukura VS yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) igaragaza ko abasifuzi bayirenganyije, ikimwa igitego mu mukino w’Umunsi wa 33 wa BK Pro League 2025/26. Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gicurasi 2026, ni bwo kuri Stade y’Akarere ka Gicumbi habereye umukino wa mbere kuva yavugururwa, wahuje Gicumbi FC na Mukura VS. Ikipe yo mu Karere ka Huye yabanje gutsinda ibitego bibiri mu minota 25 ya mbere, ariko Ikipe yo mu Karere ka Gicumbi iva inyuma irabyishyura ndetse irenzaho n’ikindi kimwe. Muri uyu mukino, Mukura VS yabonye coup-franc ariko ikubita umutambiko w’izamu uramanuka ugwa mu murongo w’izamu, ariko usanga…

Read More

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda yatangaje ko iri gukora iperereza ku rupfu rw’umumotari w’imyaka 34, usanzwe ari umufana wa Arsenal, aho yapfuye nyuma y’amakimbirane ajyanye n’amarushanwa y’umupira w’amaguru hagati y’abafana ba Arsenal na Manchester United. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Gicurasi, Polisi ya Uganda yavuze ko ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 24 Gicurasi, mu gace ka Bakuli muri Kampala. Umuvugizi wa Polisi ya Kampala Metropolitan, Rachael Kawala, yagize ati “Polisi ya Kampala iri gukurikirana icyaha cyo kwica umuntu cyabaye tariki 24 Gicurasi 2026, hafi Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba…

Read More

DJ Pinky ukomeje kwamamara mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yasuye ikipe ya Gasogi United nyuma yo guhabwa Jersey yayo, mu gikorwa cyasembuwe n’ifoto y’ubwenge buhangano aho uyu mu mwali yagaragaye ateruye Perezida w’iyi kipe, KNC ndetse na Angeli Mutabaruka, ikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Gusura Gasogi United mu myitozo, ni uruzinduko rwabaye kuyu wa Mbere aho DJ Pinky yagaragaye mu myitozo y’iyi kipe, yinjira mu mwuka w’imyitozo n’abakinnyi, anaboneraho umwanya wo kuganira n’abagize Gasogi United ku rugendo rwe mu mwuga wo kuvangavanga imiziki (DJing) ndetse n’izindi mpano afite zifasha mu guteza imbere impano ye. Gloria Bobette Gahigana wamamaye nka Dj…

Read More

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bari kumwe na Wazalendo, biciye muri Teritwari ya Masisi na Walikale abaturage 10. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iki gitero cyagabwe mu gace ka Malemo na Kalembe ku rugabano rwa Masisi na Walikale mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2026. Kanyuka yagize ati “Muri Malemo bishe abasivili batatu, bakomeretsa batandatu, banashimuta umuyobozi waho, ubu kugeza uyu munsi ibyamubayeho ntibiramenyekana.” AFC/M23 yatangaje ko nyuma yo kuva muri utu duce, FDLR na Wazalendo muri utu duce, byasahuye bikomeye agace ka Bweru, bitwara…

Read More

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yarashe umuntu wakekwagaho ubujura, arapfa ubwo yageragezaga gutema abaturage bageragezaga kumufata. Byabaye ku wa 25 Gicurasi 2026, bibera mu Mudugudu wa Kaburajwire uherereye mu Kagari ka Kebero, mu Murenge wa Ntongwe, mu Karere ka Ruhango. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abajura babiri bitwaje intwaro gakondo bibye ihene ebyiri z’umuturage. Abaturage batabaye babirukaho banatabaza umuyobozi w’Umudugudu, ahageze abajura bahungira mu nzu. Nyuma Polisi yatabajwe ihageze abajura basohoka mu nzu bashaka gutema abaturage. CIP Kamanzi ati “Umupolisi yarashe umwe muri abo bajura ahasiga ubuzima undi arafatwa.” Umuvugizi wa Polisi mu Ntara…

Read More