Author: Bvn Rwanda News

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Les Léopards’, kubanza kujya mu kato k’iminsi 21 mbere yo kujya mu Gikombe cy’Isi kubera icyorezo cya Ebola. Kuva mu mpera za Mata 2026, muri RDC hari kugaragara icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, imaze guhitana abantu bari hafi ya 180, mu gihe abanduye na bo barenga 750. Iki cyorezo cyageze muri iki gihugu, mu gihe Les Léopards iri mu myiteguro yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada. Les Léopards iri mu Itsinda K, izatangirira…

Read More

Abatwara abantu mu modoka za rusange bahagaritse imyigaragambyo yari iteganyijwe gukomeza mu cyumweru gitaha nyuma y’uko Perezida Dr William Ruto afashe icyemezo cyo kugabanya 4% ku biciro bya mazutu. Abatwara abagenzi n’urubyiruko muri rusange bakoze imyigaragambyo y’iminsi ibiri yahagaritse ubuzima i Nairobi, ibamo n’imvururu zasize abantu bane bapfuye abandi 30 barakomereka. Amashusho yanyuze kuri televiziyo, Perezida Ruto yavuze ko yategetse ko ibiciro bya mazutu bigabanywaho amashilingi 10 ya Kenya mu biciro bizavugururwa hagati ya Kamena na Nyakanga, kugira ngo abayikenera boroherwe no kuyibona. Mu kwezi gushize ibiciro bya mazutu byari byazamuweho 23,5% bigera ku mashilingi ya Kenya 242,92. Abayobora ibigo…

Read More

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yirukanye Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko anasesa Guverinoma. Ni icyemezo kije nyuma y’igihe aba bagabo babiri bari inshuti bari bamaze badacana uwaka. Sonko ufatwa nk’umunyapolitiki ufite igikundiro mu gihugu cyane cyane mu rubyiruko, yari yashyigikiye Faye mu matora yo mu 2024 nyuma y’uko we ubwe abujijwe kwiyamamaza kubera ibyaha yari akurikiranyweho. Nyuma yo kwirukanwa n’inshuti ye, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko iri joro ari buryame atuje. Uku gutandukana kubaye mu gihe Sénégal ihanganye n’ibibazo by’ubukungu. Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyahagaritse gahunda y’inguzanyo ya miliyari 1,8 z’amadolari cyari gifitanye na Sénégal. Ni nyuma…

Read More

Donald Trump akomeje kuvugisha abantu nyuma yo kuvuga ko ashobora kuba ahuze ntiyitabire ubukwe bw’umuhungu we buteganyijwe kubera i Bahamas mu mpera z’iki Cyumweru. Donald Trump Jr azashyingiranwa na Bettina Anderson. Trump yavuze ko ari ibirori bito bizabera mu muhezo. Anderson na Trump Jr batangiye gukundana mu 2024, bahana impeta yo kubana mu mpera za 2025. Trump yavuze ko ubu atari igihe cyiza kuri we cyo kuba yakwitabira ubukwe, avuga ko ahuze cyane bitewe n’intambara ihanganishije igihugu cye, Israel na Iran hamwe n’ibindi bintu. Ati “Ndi mu bintu byinshi. Murabizi, iki ntabwo ari igihe cyiza kuri njye. Mfite ikintu cyitwa…

Read More

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko bagiye kwihorera ku bitero byagabwe na Ukraine ku icumbi ry’abanyeshuri hagapfa abantu batandatu. Putin yavuze ko abantu icyenda bakomerekeye mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Starobilsk mu gace ka Luhansk. Abanda bantu 15 baburiwe irengero. Ukraine yavuze ko yarashe icyicaro cya cy’itsinda rirwanisha drones muri Starobilsk. Ntibyatangajwe niba inyubako bavugaga ari yo n’u Burusiya bwemeje ko yarashwe. Putin ati “Nta nyubako za gisirikare, nta bikorwaremezo by’ubutasi cyangwa ibindi bifitanye isano biri muri izo nyubako.” Putin yasabye ingabo gutegura uburyo bwo gusubiza iki gitero. Ubutegetsi bw’u Burusiya bwavuze ko ibitero byagabwe ubugira gatatu hagabwa…

Read More

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, ahagarariye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatanze ipeti ku banyeshuri 146 ryo kwinjira mu rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2026, ku Ishuri rya RCS Training School-Rwamagana, aho aba banyeshuri bari bamaze igihe bahererwa amahugurwa. Abarangije amasomo ni abanyeshuri 146 barimo ab’igitsina gore 21, barimo kandi n’abari basanzwe mu kazi 84, n’abandi 62 baturutse mu buzima bwa gisivile. Aya mahugurwa yatangiye muri Mutarama 2025 agizwe n’abanyeshuri 152, harimo 25 b’igitsina gore, abanyeshuri batandatu ntabwo bashoboye gusoza amasomo kubera impamvu zitandukanye. Muri uyu muhango…

Read More

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zikomeye zigamije gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zirimo no kubuza abanyamahanga bamwe kwinjira mu gihugu. Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, u Rwanda rwemeje ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara ku butaka bwarwo, ariko rushimangira ko rwafashe ingamba zikarishye zo gukomeza kurinda abaturage no gukumira icyo cyorezo mbere y’uko cyambuka imipaka. Nk’uko ayo mabwiriza mashya abivuga, umunyamahanga wese wageze muri RDC cyangwa wahanyuze mu minsi 30 ishize mbere yo kugera mu Rwanda, ntazemererwa kwinjira mu gihugu. Icyakora,…

Read More

Kuva Covid-19 yagabanya ubukana, porogaramu nyinshi zifasha abantu gushaka abakunzi zatangiye gutakaza abazikoresha ku bwinshi. Ibi bigaragara cyane kuri Tinder, aho inyungu zayo n’agaciro k’imigabane yayo byagabanyutse bikomeye. Iyi porogaramu izwi cyane mu gufasha abashaka abakunzi, iri kugerageza kwivugurura kugira ngo ikurure abandi bayikoresha bashya, cyane cyane abakiri bato, ariko by’umwihariko abagore, kuko umubare w’abagabo n’abagore bakoresha Tinder uhabanye cyane. Tinder yigeze kugira miliyoni 65,4 z’abayikoresha buri kwezi mu 2021, ariko uwo mubare waragabanyutse ugera kuri miliyoni 50,5 mu mwaka ushize. Sosiyeye Match Group, ifite Tinder, ni yo ikiyoboye mu mbuga zifasha mu kuranga abakunzi kuko ni yo nyiri Match.com,…

Read More

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, yatangaje ko umwaka wa 2026 uzarangwa n’ibihangano bishya byinshi ahishiye abakunzi be. Yabitangaje, nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ndifuza Gusa Nawe”. Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo “Biratungana” na “Buri Munsi”, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Ndifuza Gusa Nawe’ iri kuri album ye ya kabiri yise “Yahweh”. Yayanditse ari mu bihe byo gushaka kwegera Imana no kuyimenya byimbitse kurushaho. Yifuza ko abantu bose bazumva iyi ndirimbo ye nshya “Ndifuza Gusa Nawe” barushaho kwegera Imana no kugira ubuzima busa n’ubwa Kristo. Ati: “Iyi ndirimbo nyandika nari ndi mu bihe byo kwifuza kwegera Imana no kurushaho kuyimenya. Nifuriza abantu bose…

Read More

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyoboye urutonde rw’ibihugu bikennye bizakina imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico. Guhera tariki ya 11 Kamena kugeza tariki ya 19 Nyakanga 2026 ni bwo muri ibi bihugu bitatu hazakinwa iri rushanwa riba rihanzwe amaso n’Isi yose. Ibihugu 48 bizakina iki gikombe cy’Isi ntabwo biri ku rwego rumwe mu bijyanye n’ubukungu bityo akaba ariyo mpamvu hari ibiri inyuma kurusha ibindi aho byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika. Ibihugu bitanu bikennye kurusha ibindi mu gikombe cy’Isi cya 2026; Uzbekistan Iki gihugu kizaba gihagararire umugabane wa Aziya muri iyi mikino…

Read More