- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
- Umugabo wa Nyambo yariye karungu nyuma y’abibasiye umugore we
- Abayobozi ba AFC/M23 basuye Grande Barrière, bareba imikorere y’umupaka uhuza Goma na Rubavu
- FDLR yatwitse inzu n’isoko muri Kalehe
- Rwanda FDA yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu kugenzura ibiribwa n’imiti muri Afurika y’Iburasirazuba
- Ijoro ry’amarira y’ibyishimo i Buenos Aires: Uko Messi yasezeweho
- Minisiteri ya Siporo yahaye umugisha Stade ya Huye
Author: Bvn Rwanda News
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yahamagaje Ambasaderi wa Israel i Roma, Jonathan Peled, nyuma yo kwamagana uburyo abaturage bari bashyigikiye Palestine bafashwe nyuma yo gutabwa muri yombi n’ingabo za Israel ubwo zari zihagaritse amato yari yerekeje muri Gaza atwaye imfashanyo. Mu butumwa buremereye yashyize hanze ku wa 20 Gicurasi 2026, Meloni yanenze Minisitiri w’Umutekano wa Israel, Itamar Ben-Gvir, wagaragaye mu mashusho aseka, anashinyagurira abafunzwe, anashimangira ko uburyo bafashwemo bunyuranyije n’uburenganzira bwa muntu. Yagize ati “Ntibikwiye ko aba bantu bigaragambya, harimo n’Abataliyani benshi, bafatwa muri ubu buryo busesereza kandi bunyuranye n’icyubahiro umuntu akwiriye.” Meloni wari mu bayobozi bo mu Muryango…
Mu bitaro bikuru bya Rwampara biherereye mu Ntara ya Ituri iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye imvururu zikomeye, abarwayi batandatu barimo batatu byemejwe ko banduye Ebola baratoroka. Izi mvururu zadutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 nyuma y’urupfu rw’umurwayi bikekwa ko yishwe n’iki cyorezo. Abo mu muryango we banze kwemera ko ari cyo cyamwishe, basaba ibitaro kubaha umurambo ngo bawushyingure. Kubera ko bitemewe ko abaturage bishyingurira uwo bikekwa ko yari arwaye Ebola mu rwego rwo kwirinda ko yakwirakwira, ibitaro bya Rwampara byimanye uyu murambo, mu burakari bwinshi batangira kwangiza ibikoresho byaho. Ihema ryari…
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Liechtenstein, Slovenia no mu miryango mpuzamahanga ikorera i Genève, Urujeni Manzi Bakuramutsa, yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda i Vatican. Izi kopi yazishyikirije Umunyamabanga wa Leta ya Vatican ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga, Musenyeri Paul Richard Gallagher, ku wa 20 Gicurasi 2026. Mu ntangiriro z’icyumweru, Ambasaderi Bakuramutsa kandi yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Leta ya Vatican, Musenyeri Paolo Rudelli n’Umuyobozi ushinzwe protocole muri iyi Leta, Musenyeri Javier Domingo Fernandez. Nyuma yo gutanga izi kopi, ku wa 20 Gicurasi Ambasaderi Bakuramutsa yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin. Ambasade y’u Rwanda…
Uwahoze ari Minisitiri w’Ingufu, Saleh Mamman, yatawe muri yombi nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Abuja rumukatiye imyaka 75 y’igifungo agahita aburirwa irengero amaze guhamwa n’ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta urimo n’umushinga wo gutezimbere ingufu. Urwego rushinzwe gukumira ibyaha bya ruswa n’inyerezwa ru’umutungo wa leta ‘EFCC’, rwatangaje ko rwataye muri yombi Saleh ku wa 19 Gicurasi 2026, nyuma yo kumuhigisha uruhindu kuko yari yaraburiwe irengero. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa EFCC, Ola Olukoyede, yagize ati “Birakwiye ko Saleh arangiza ibihano yakatiwe kuko ruswa mu gihugu ifatwa n’ikintu gikomeye.” Ku wa 7 Gicurasi 2026 nibwo Saleh yahamijwe ibyaha 12 birimo ibyo…
Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibyumvikana ku buryo bwihuse bwo kurwanya icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’i Kampala. Kuva muri Mata 2026, Ebola imaze kwica abarenga 130 biganjemo abo mu Mujyi wa Bunia, Intara ya Ituri, mu bagera kuri 600 bikekwa ko banduye. I Kampala hagaragaye babiri banduye iki cyorezo, byemeza ko bombi baturutse muri RDC. Tariki ya 20 Gicurasi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko mu rwego rwo gutanga ubufasha mu guhangana byihuse n’iki cyorezo, iki gihugu kigiye gutera inkunga amavuriro 50 avurirwamo abarwayi bacyo muri RDC na Uganda.…
Bien Aimé uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yatunguranye yemeza ko Bruce Melodie ari we muhanzi wa mbere mu kuririmba mu Karere mu gihe afata Element Eleéeh nka Producer wa mbere. Ibi Bien Aimé yabigarutseho ubwo yari ageze i Kigali yitabiriye imikino ya BAL azaririmbamo ku wa 22 Gicurasi 2026. Yabajijwe uko afata abahanzi b’Abanyarwanda cyane ko amaze gukorana n’abarimo Element Eleéeh, Bruce Melodie, Mani Martin n’abandi banyuranye. Bien Aimé yavuze ko abahanzi bose b’Abanyarwanda ari inshuti ze kandi bimworohera gukorana na bo kuko batamwiyemeraho. Ati “Abahanzi bose bo mu Rwanda ni inshuti zanjye,bose biroroshye gukorana na bo ni…
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiturire, RHA, yatangaje ko imiryango irenga ibihumbi 41 igiye kwimurirwa ahujuje ibisabwa hari n’ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, amazi imihanda n’ibindi nkenerwa. Muri iyi miryango harimo irenga ibihumbi 32 ubu ituye mu buryo butatanye mu bice by’ibyaro, imiryango 3.436 ituye mu mu bice by’imijyi ariko mu buryo budakurikije imiturire iboneye n’imiryango 6.089 ituye mu manegeka ahashyira abayituye mu byago birimo no kwibasirwa n’ibiza. Uku kwimura abaturage byatangiye kugeragezwa mu ngengo y’imari ya 2024/2025 nk’imwe muri gahunda zigize iyo kwihutisha iterambere ya NST2 nk’uko The New Times yabyanditse. Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo guteza imbere imyubakire y’inzu rusange n’izihendutse muri RHA,…
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko urubanza mu bujurire ku ifunganwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Semuhungu Eric, rushyirwa mu muhezo bitewe n’uko ibivugirwamo birimo ibinyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura no kuba uregwa yagorwa no kuburanira mu ruhame. Uwo mwanzuro wafatiwe mu iburanisha ku bujurire ryabaye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ni nyuma y’uko ku itariki 4 Gicuarasi Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwanzuye ko Semuhungu Eric akomeza kuburana afunzwe mu minsi 30 y’agateganyo ariko aza kujuririra icyo cyemezo. Icyo gihe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rushingiye ku kuba hari impamvu zikomeye zituma Semuhungu akekwaho ibyaha bibiri muri…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’ababyeyi n’abana mu kwizihiza umunsi wahariwe ba basogokuru uzwi nka Grandparents Day wabereye ku ishuri rya Green Hills Academy. Muri uwo muhango, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bishimiye ibitaramo by’umuco nyarwanda byakozwe n’abana biga mu mwaka wa gatatu w’ikiburamwaka muri iri shuri harimo umwuzukuru wabo Anaya Abe Ndengeyingoma Imfura ya Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand yavutse kuwa 19 Nyakanga 2020 Aba bana berekanye imbyino n’indirimbo gakondo zigaragaza umuco n’indangagaciro nyarwanda, ibintu byashimishije cyane abari bitabiriye uwo munsi. Grandparents Day yabaye umwanya wihariye wahuje abana n’ababyeyi babo bakuru,…
Aston Villa yo mu Bwongereza yatsinze Freiburg yo mu Budage ibitego 3-0, yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere, umutoza Unai Emery akora amateka yo kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatanu. Uyu mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2025, muri Turikiya. Ni umukino Aston Villa yahabwagamo amahirwe ndetse ntiyatinze ku bigaragaza kuko yatangiranye imbaraga ihusha ibitego byinshi. Mu minota 35, Aston Villa yasatiraga cyane abarimo John McGinn na Emiliano Buendía bahusha uburyo bw’ibitego. Morgan Rogers yahinduye umupira imbere y’izamu wagenderaga hejuru, usanga Youri Tielemans witakumye atera ishoti rikomeye atsinda igitego…
