
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yabwiye abo mu Muryango wo gutabarana wa OTAN ko Donald Trump yatengushywe cyane n’abanyamuryango bayo bamutereranye mu ntambara ya Iran, ndetse Washington ikaba itumva impamvu bene abo bakiri muri uyu muryango.
Byitezwe ko ku wa 22 Gicurasi 2026 ari bwo Rubio aza guhura n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bibarizwa muri OTAN ku nshuro ya mbere nyuma y’uko Trump anenze abawugize ndetse Amerika igatangaza ko izakura ingabo zayo 5000 ziri mu Burayi.

Mbere yo guhaguruka muri Amerika yerekeza muri Suède ahabera iyi nama yavuze uburyo Trump yababajwe cyane no kuba ibi bihugu byaramutereranye ndetse bimwe bikanga ko Amerika ikoreshwa ibigo byabyo bya gisirikare.
Ati “Hari ibihugu nka Espagne byatwangiye gukoresha ibigo byabyo bya gisirikare. Umuntu yakwibaza ati ‘kuki mukiri muri OTAN?’ Ikibazo cy’ingenzi. Tuvugishije ukuri hari ibihugu biri muri OTAN byadufashije. Ni ibintu tugomba kuganiraho.”
Donald Trump yakunze kunenga ibihugu byo muri OTAN byamuhaye ubufasha bucagase ibindi bikinangira burundu mu kumuha ubufasha bwo guhangana na Iran mu natambara Amerika yatangije kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026 ifatanyije na Israel.
Byatumye Washington inatekereza kuva muri uyu muryango umaze imyaka 77, icyakora abo muri OTAN bakavuga ko Amerika itigeze isaba uyu muryango kuyifasha ndetse ukibutsa ko Amerika yemerewe gukoresha ibigo n’ikirere cya bimwe mu bihugu bigize uyu muryango.
Umubano wa Amerika n’u Burayi kandi wakunze kuzamo agatotsi bijyanye n’uko Trump yakunze kuvuga ko azigarurira Greenland ikaba ubutaka bwa Amerika iyambuye Danemark na yo ibarizwa muri uyu muryango.

