- Umugabo wa Nyambo yariye karungu nyuma y’abibasiye umugore we
- Abayobozi ba AFC/M23 basuye Grande Barrière, bareba imikorere y’umupaka uhuza Goma na Rubavu
- FDLR yatwitse inzu n’isoko muri Kalehe
- Rwanda FDA yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu kugenzura ibiribwa n’imiti muri Afurika y’Iburasirazuba
- Ijoro ry’amarira y’ibyishimo i Buenos Aires: Uko Messi yasezeweho
- Minisiteri ya Siporo yahaye umugisha Stade ya Huye
- Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yerekezaga Lagos
- IBITARO BY’IKARONGI BIRI MU IHURIZO RYO KUBONA UKO BIGURA IMITI
Author: Bvn Rwanda News
Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yakuwe mu bakinnyi biteganyijwe gukina umukino ikipe ye ihuramo na Gorilla FC kuri uyu wa Gatanu kubera uburwayi bw’iryinyo. Kwizera yari yageze hamwe n’abandi bakinnyi bitegura uyu mukino, gusa nyuma y’isuzuma ryakozwe hafatwa icyemezo cyo kudakina kubera ikibazo cy’iryinyo kirimo kumubuza kuba ameze neza ku kigero cyo gukina. Uyu munyezamu ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe bafatiye runini Rayon Sports cyane mu mikino itandukanye, aho yagize uruhare rukomeye mu kurinda izamu ry’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino. Mu banyezamu Rayon Sports iri kwifashisha kuri uyu mukino harimo Mugisha Yves na Ishimwe Patrick. Amakuru ahari…
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Donald Trump yagiriye mu Bushinwa,n’abo bajyanye nta telefoni ngendanwa bitwaje mu rwego rwo kwirinda ko basiga amakuru ‘Data’ yazifashishwa na Leta y’Ubushinwa mu kumenya ibijyanye n’umutekano wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Fox News yanditse ko abajyanye na Trump bose bitwaje mudasobwa zitarimo ibintu byinshi (Clean devices) kugirango birinde ko Ubushinwa bwasigarana amakuru y’itumanaho. Izo ngamba zafashwe mu kwirinda ko Ubushinwa bufatwa nk’igihugu gihora gishaka amakuru y’ibanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga babime amakuru. Abaherekeje Trump bakoreshaga uburyo bw’itumanaho bugenzurwa cyane ariko kandi birinze kugira aho bakoza intoki zabo, gusiga ibikumwe no kwandikirana bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Bill Gage…
Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ategerejwe i Kigali mu Rwanda mu Nama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri muri Afurika [Nuclear Energy Innovation Summit for Africa]. Iyi nama izaba kuva ku wa 18 Gicurasi kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Center, ku nsanganyamatsiko igira iti “Guteza Imbere Ejo Hazaza ha Afurika: Guhindura Intego yo Guteza Imbere Ingufu za Nikeleyeri bikaba Umushinga Ushobora Gushorwamo Imari.” Abategura iyi nama batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko kwitabira kwa Perezida Samia Suluhu byerekana ubushake n’umuhate w’abayobozi ba Afurika mu guteza imbere ingufu, ubufatanye bw’Akarere ndetse n’ubushake bwo gushora imari…
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026 ko igitero cya misile y’u Burusiya cyibasiye inyubako y’amagorofa i Kyiv cyahitanye abantu 24 barimo abana batatu abandi 48 bakomerekeye. Zelenskyy yavuze ko kuva ku wa Gatatu u Burusiya bumaze kohereza drones zirenga 1,560 mu bice bituwe bya Ukraine ndetse zangiza ahantu hafi 180 harimo inzu zirenga 50. Ibi bitero byabaye nyuma y’agahenge kari kasabwe hagati ya tariki ya 9 na 11 Gicurasi 2026, aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yari yasabye Ukraine n’u Burusiya kubahiriza aka gahenge. Nubwo hari ibiganiro by’amahoro byongeye kuvugwa,…
Ubucamanza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika bwategetse ko umwe mu bimukira boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agarurwa muri Amerika nyuma y’uko ubutegetsi bwa Congo buvugiye ko butabasha kwita ku buzima bwe kubera ibibazo by’uburwayi afite. u wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026, nibwo Umucamanza Richard J. Leon yategetse ko umugore witwa Adriana Maria Quiroz Zapata w’imyaka 55 ukomoka muri Colombia akurwa i Kinshasa kuko yahoherejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uyu mugore abamwunganira mu mategeko “bavugaga ko arwaye indwara zirimo ‘diabetes’ ko kandi yoherejwe mu Gihugu [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo] cyavuze ko kitabasha kumwakira, kuri ibyo ahura…
Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo (Africa CDC) cyatangaje ko Ebola yongeye kugaragara muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu Ntara ya Ituri. Africa CDC ivuga ko nyuma yo gufata ibipimo bigasuzumwa muri laboratwari, ibipimo 13 muri 20 byafashwe byagaragayemo virusi ya ebola. Yakomeje iti “Mu mibare iheruka, abantu 246 bikekwa ko banduye naho 65 bamaze gupfa, by’umwihariko mu duce twa Mongwalu na Rwampara. Abantu bane mu bapfuye bari mu bipimo byemejwe na laboratwari ko byagaragayemo ebola.” Ahandi hagaragaye abantu bakekwamo ebola ni muri Bunia, nubwo bitaremezwa n’ibipimo bya laboratwari. Hari ubwoba ko iza gukwirakwira byihuse, kubera ko aho yagaragaye…
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe y’ingabo bikorana biri gutegura ibitero karundura kuri Komini Minembwe n’ibice bihana imbibi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’izi ngabo ryatangaje ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, Leta ya RDC yategetse ko kajugujugu z’intambara zaturutse mu Mujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika zoherezwa muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zifashishwe mu bitero. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko izi kajugujugu zifite intwaro ziremereye ziyongera ku zindi ntwaro n’ibikoresho bimaze iminsi byifashishwa mu kugaba ibitero mu bice byo muri Minembwe, birimo drones, imbunda ziremereye n’indege…
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka itanu no kumuca ihazabu ya 2.210.000 Frw, bugaragara ko ibihano yari yarakatiwe ari bito. DJ Toxxyk yatawe muri yombi tariki ya 21 Ukuboza 2025, nyuma yo gukorera impanuka mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera rw’umunsi wabanje, yaguyemo umupolisi, urugo rwe rukanasangwamo urumogi ubwo hakorwaga iperereza. Ubushinjacyaha byamushinje ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol. Tariki ya 4 Gicurasi 2026, Urukiko…
Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije irushanwa rya MTN Caller Tunez Awards 2026 ndetse n’Ubukangurambaga bwa Nicyo Gihe Ni mu birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu kane aho Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Monzer Ali ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ikorabuhanga muri icyo kigo Sen Somdev batangije ku mugaragaro ibyo bikorwa byombi Umuyobozi ushinzwe ikorabuhanga muri MTN Rwanda Sen Somdev ubwo yatangizaga irushanwa ry’ibihembo bya MTN Caller Tunez Awards 2026 yavuze ko iki aricyo gihe kugira ngo Abahanzi batangire kubyaza umusaruro ibihangano byabo binyuze mu matora ya Caller Tunez z’Ibihangano byabo . Yakomeje avuga ko muri iri rushanwa Abahanzi bashyizwe mu byiciro…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ashyigikiye byeruye Jacob Oboth-Oboth ku mwanya wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko, ngo asimbure Anita Annet Among wari kuri uwo mwanya muri manda ishize kuva mu 2022. Nyuma y’irahira rya Perezida Yoweri Museveni muri manda ya karindwi, ubu amaso yerekejwe ku bagomba kujya mu yindi myanya ikomeye haba muri Guverinoma nshya cyangwa mu Nteko ishinga amategeko. Abantu benshi bamaze kugaragaza ko Among adakwiye guhabwa indi manda, kuko yakunze gushinjwa ibyaha birimo ruswa no kwigwizaho umutungo. Ni amatora yashyushye cyane mu gihe Perezida na Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda bazatorwa…
