
Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije irushanwa rya MTN Caller Tunez Awards 2026 ndetse n’Ubukangurambaga bwa Nicyo Gihe
Ni mu birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu kane aho Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Monzer Ali ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ikorabuhanga muri icyo kigo Sen Somdev batangije ku mugaragaro ibyo bikorwa byombi

Umuyobozi ushinzwe ikorabuhanga muri MTN Rwanda Sen Somdev ubwo yatangizaga irushanwa ry’ibihembo bya MTN Caller Tunez Awards 2026 yavuze ko iki aricyo gihe kugira ngo Abahanzi batangire kubyaza umusaruro ibihangano byabo binyuze mu matora ya Caller Tunez z’Ibihangano byabo .
Yakomeje avuga ko muri iri rushanwa Abahanzi bashyizwe mu byiciro bitatu aribyo Umuziki,Urwenya, n’ubusizi .
Ibyo byiciro byose hagiye hagenwa uko bazahembwa Indirimbo izahiga izindi muri caller Tunez Izahembwa Miliyoni 12, naho mu cyiciro cya Abanyarwenya n’abasizi izahiga izindi muri ibyo byiciro azajya ahembwa Miliyoni 2 z’amanyarwanda .
Mu ijambo rye Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda atangiza ubukangurambaga bwa Nicyo Gihe Bwana Monzer Ali yavuze ko Nicyo gihe”, bugamije gushishikariza abakiliya bayo gukoresha serivisi zitandukanye z’iyi sosiyete mu buryo burushijeho gushimisha, bugezweho kandi bworohereza itumanaho rya buri munsi.
Ubu bukangurambaga buzwi nka #NicyoGihe bugamije kandi kongera ubusabane hagati ya MTN Rwanda n’abakiliya bayo, binyuze mu myidagaduro, ikoranabuhanga n’udushya mu itumanaho.
Ubukangurambaga bwa Nicyo Gihe igamije Gukangurira abakiliya kwishimira no gukoresha telefoni zabo mu buryo burenze guhamagara gusa
Guteza imbere serivisi z’imyidagaduro nka Caller Tunes
Kongera imikoreshereze ya internet mu buryo bwagutse
Gushyira imbere ubunararibonye bw’umukiliya
Ubu bukangurambaga bunagaragaza icyerekezo cya MTN Rwanda cyo gukomeza kuba hafi y’abakiliya bayo binyuze mu serivisi zigezweho.
Uwo Muhango wari witabiriwe n’abahanzi nka Mama Mariya Yohana,Massamba Intore,Kitoko,Lil G ,Makanyaga Abdoul na Davis D na bandi bakoreshejwe mu ndirimbo izamamaza ubukangurambaga bwa Nicyo Gihe


