Author: Bvn Rwanda News

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yashyikirije Hatangimana Jean de Dieu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) yari yataye ku wa 23 Mata 2026 mu muhanda wa Remera–Giporoso, mu Karere ka Gasabo. Aya mafaranga yatowe ku wa 23 Mata 2026, maze ku wa 24 Mata 2026, Polisi ihita ishyira itangazo ku rubuga rwa Instagram rwayo, igamije gushaka nyirayo no kumumenyesha ko hari ibyabonetse bishobora kuba ibye. Nyuma y’iri tangazo, ibikorwa byo gushakisha nyirayo byahise bitangira, bikorwa n’ishami rya Polisi ryo mu muhanda rikorera ku Muhima. Uru rwego rwakomeje gukurikirana iki kibazo kugeza hamenyekanye nyir’ayo mafaranga. Muri…

Read More

Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku rubanza rwa Shema Arnaurd De Bosscher wamenyekanye nka DJ Toxxyk. Ubujurire bwatanzwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 6 Gicurasi, rubwakira kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026. DJ Toxxyk yakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol. Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza. Tariki ya 4 Gicurasi, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro…

Read More

Guverinoma ya Ghana yatangaje ko igiye gucyura abaturage bayo 300 babaga muri Afurika y’Epfo kubera ubwoba bw’urugomo rukorerwa abanyamahanga. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa yatangaje ko abantu biyandikishije kuri ambasade ngo bacyurwe. Abanyafurika y’Epfo bamwe bamaze iminsi bigaragambya barwanya abanyamahanga bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bari mu gihugu cyabo mu buryo bunyuranye n’amategeko. Afurika y’Epfo yigeze kuvuga ko abanyamahanga bari mu gihugu ari umutwaro ku gihugu bitewe n’ibikorwa by’urugomo byakozwe muri Mata 2026. Ghana yamaganye ibikorwa by’urugomo bigaragara mu mashusho yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko izita ku mutekano w’abaturage bayo. Ibihugu nka…

Read More

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe. Perezida Gnassingbé yageze mu Rwanda kuri uyu wa wa Gatatu, yakirwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda. Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Gnassingbé baganira ku ngingo zitandukanye. Bikomeza biti “Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ukomeye kandi ukomeza kwaguka hagati y’ibihugu byombi, n’ibirimo gukorwa mu kwimakaza ituze mu karere.” Perezida Gnassingbé aheruka mu Rwanda muri Mutarama 2026, nk’umuhuza mu kibazo cy’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), inshingano…

Read More

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC 0-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2026 ikatisha itike y’umukino wa nyuma. Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri saa Kumi nebyiri kuri Kigali Pele Stadium. Ni nyuma y’uko ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1. Umukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati cyane ubona amakipe yombi yakaniranye. Uku gukanirana kwakomeje bigatuma bakoreranaho amakosa cyane. Ku munota wa 10 Gorilla FC yabonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Akayezu Jean Bosco ariko Mosengo Tansele ayitera mu rukuta. Hari aho Ndikumana Asman yarekuye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Nshimiyimana Emmanuel’Kabange’…

Read More

Mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Musevenk  habaye ibihe bidasanzwe byaranzwe n’amasengesho yo gusabira umugore we, , nyuma y’uko hatangiye kuvugwa amakuru ko yaba arwaye ndetse atameze neza mu buzima bwe. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026 witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika no hanze yayo, abanyamadini, abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abaturage benshi bari bakoraniye ahabereye ibirori byo kurahiza Perezida Museveni wari ugiye gutangira indi manda yo kuyobora Uganda. Mu gihe umuhango wari ugeze hagati, bamwe mu bayobozi b’amadini ndetse n’abari bayoboye gahunda basabye abantu bose guhaguruka bagasengera Janet…

Read More

Ikibazo cy’umwuka mubi mu Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi mu Bwongereza gikomeje gufata indi ntera bitewe n’uko Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer yanze kwegura. Uyu mwuka mubi watumye ba minisitiri batatu bo mu Ishyaka ry’Abakozi begura. Abeguye ni Alex Davies‑Jones wari Minisitiri ushinzwe ibibazo by’abagizweho ingaruka n’ibyaha n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Jess Phillips wari Minisitiri ushinzwe kurengera abana n’abanyantege nke na Miatta Fahnbulleh wari Minisitiri muri Minisiteri y’Imiturire n’ubutegetsi bw’igihugu. Kwegura kw’aba bayobozi kwatangajwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026 mu masaha atandukanye. Kwatewe n’ibibazo biri mu Ishyaka ry’Abakozi bishingiye ku matora riherutse gutsindwa. Aya matora yabaye ku wa 7 Gicurasi…

Read More

Umwe mu bagabo b’ibigango bacungira umutekano Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, yaciriweho ikoti n’umusirikare wo mu ngabo za Uganda ubwo yari arinze sebuja werekezaga mu birori by’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda. Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, ubwo Perezida Salva Kiir yarimo yinjira ku kibuga cy’ibirori cya Kololo i Kampala, aho Perezida Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ye ya karindwi. Amakuru avuga ko uriya murinzi witwa Alor Machol yaciriweho ikoti n’umwe mu basirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC), nyuma y’ubwumvikane buke bwabaye hagati y’abashinzwe umutekano bo ku…

Read More

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yahaye umuraperi Professor Jay ufatwa nk’umunyabigwi muri Hip Hop miliyoni 30 z’Amashilingi ya Tanzania (asaga miliyoni 16,7 z’amafaranga y’u Rwanda) yo kwiyondora wari umaze igihe arwaye. Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba w’itariki 11 Gicurasi 2026, ubwo Minisitiri wungirije ushinzwe itangazamakuru, umuco, ubuhanzi na siporo muri Tanzania, Hamis Mwinjuma, yasuraga uwo muhanzi mu rugo rwe ruherereye mu Karere ka Kilosa. Ni inkunga yashyikirijwe uwo muhanzi mu izina rya Perezida Samia na Minisitiri wungirije ushinzwe itangazamakuru, umuco, ubuhanzi na siporo muri Tanzania, Hamis Mwinjuma, wasuye Jay iwe mu rugo ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Dar es…

Read More

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Repubulika ya Uganda, watangiye manda nshya y’imyaka itanu. Uyu muhango wabereye mu mbuga ya Kololo Ceremonial Grounds mu Murwa Mukuru Kampala, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026, witabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi batandukanye. Perezida Museveni w’imyaka 81 yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Mutarama uyu mwaka ku majwi 71,6% atsinze abandi bakandida barindwi bari bahanganye. Perezida Museveni yatangiye kuyobora Uganda mu 1986; ariko akaba yaratowe mu buryo rusange mu 1996 aho manda ya mbere…

Read More