Author: Bvn Rwanda News

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko agahenge kashyizweho mu ntambara ya Amerika na Iran kari mu marembere nyuma y’ibyo Iran yayisubije ku mushinga wo guhagarika intambara. Yabitangaje ku wa 11 Gicurasi 2026, nyuma yo kubazwa n’abanyamakuru uko abona iby’amasezerano bihagaze. Ati “Ubu navuga ko [ibyerekeye agahenge] biri ahantu habi, nyuma yo gusoma umwanda batwohereje, ntanubwo nigeze ndangiza kubisoma.” Yashimangiye ko agahenge kameze nk’umurwayi uri kongererwa umwuka. Ibi bibaye mu gihe Iran yatanze ibisubizo byayo ku wa 10 Gicurasi 2026 ku busabe Amerika yari yayihaye, byavugaga ku ntambara zose zirimo n’iyo muri Liban, aho Israel ihanganye…

Read More

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’intumwa ayoboye, uyu munsi yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya CEntrafrique (MINUSCA), by’umwihariko asura Batayo ya mbere (RWABATT-1) ikorera mu kigo cya Socatel M’Poko giherereye mu Mujyi wa Bangui. Maj Gen Vincent Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bubashimira bwaturutse ku buyobozi bukuru bwa RDF, anabashimira ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaza mu gusohoza inshingano zabo zo kubungabunga amahoro. Yanasobanuriye abasirikare uko umutekano uhagaze mu Rwanda no mu karere muri rusange. Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ari muri Repubulika…

Read More

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yijeje ibihugu bya Afurika ko igihugu cye giteganya gukora ishoramari rya miliyari 27$ kuri uyu mugabane mu nzego zirimo ingufu n’ikoranabuhanga. Ibi Perezida Macron yabitangaje ku wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026 i Nairobi muri Kenya ahari kubera inama ihuza u Bufaransa na Afurika, hagamijwe kuvugurura umubano w’impande zombi n’uburyo zikorana. Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko u Bufaransa buzashora aya mafaranga mu nzego zirimo ingufu, ikoranabuhanga cyane cyane iry’ubwenge buhangano, ubwikorezi bwo mu mazi n’ubuhinzi. Yavuze ko iri shoramari rizatanga imirimo ku bantu barenga 250 haba muri Afurika no mu Bufaransa. Ati “Ntabwo turi hano…

Read More

Uruganda rukora imodoka rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwa General Motors ruherutse kwirukana abakozi 600, bangana n’abarenga 10% by’abo mu ishami ry’ikoranabuhanga. Iki cyemezo si ukugabanya abakozi bimaze iminsi bigaragara mu bigo binyuranye, ahubwo ni igikorwa cyari kigamije gusimbuza aba bakozi abafite ubumenyi bwisumbuye ku bwabo. Iyi sosiyete yashakaga gusimbuza aba bakozi abashya bafite ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano. GM irashaka by’umwihariko inzobere zishobora gukora no kubaka porogaramu z’ubwenge buhangano uhereye hasi, aho kugira abazi gusa gukoresha iryo koranabuhanga nk’igikoresho gisanzwe mu kazi. Iki gikorwa ni kimwe mu bigize ingamba nshya z’iyi sosiyete zo kwibanda ku mishinga…

Read More

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatangaje ko hazatangwa igikombe kimwe kizahabwa ikipe yegukanye BK Pro League n’iyo yaba iyo muri Sudani, mu gihe iyo mu Rwanda izahabwa miliyoni 80 Frw gusa. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2026, nyuma y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe na Kiyovu Sports. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Shema Fabrice yavuze ko hateganyijwe igikombe kimwe ku ikipe iyo ari yose nubwo mu Rwanda hakinira amakipe yo mu Rwanda n’ayo muri Sudani. Ati “Igikombe cya shampiyona ni kimwe kuko ni utsinze shampiyona,…

Read More

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Niger ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu cyo muri Afurika y’i Burengerazuba, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Gicurasi 2026, kibera muri Radisson Hotel i Niamey aho cyitabiriwe n’abantu bagera ku 140 barimo Abanyarwanda, abahagarariye ibihugu byabo muri Niger, abagize Guverinoma y’iki gihugu, abahagarariye amashami ya Loni n’imiryango mpuzamahanga muri Niger, sosiyete sivile ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Guverinoma ya Niger yari ihagarariwe n’umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Souleymane Issakou. Souleymane Issakou yashimiye umuryango w’abanyarwanda muri icyo gihugu watanze ubutumire mu kwifatanya…

Read More

Perezida Paul Kagame ari muri Kenya mu nama y’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’u Bufaransa iri kubera i Nairobi kuri uyu wa 11 Gicurasi, ikazakomeza no ku wa 12 Gicurasi 2026. Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barenga 25, ikaba ifite insanganyamatsiko yo guteza imbere ibishya n’ubukungu. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yageze muri Kenya ku wa 10 Gicurasi, 2026 ari mu bitabiriye iyi nama. Yagaragaje ko ubufatanye bwa Afurika n’igihugu cyabo bukwiye kubyarira inyungu buri ruhande kandi bugashingira ku bwubahane. Hari kandi Joseph Boakai wa Liberia, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Julius Maada Bio wa Sierra Leone na Perezida…

Read More

Umuraperi Timothée Hahirwagusenga uzwi nka SKY2, yavuze ko amakimbirane amaze igihe aranga urugo rwe n’umugore we Bakarere Sandrine ari yo yagejeje bombi ku cyemezo cyo gusaba gatanya (Divorce), ndetse ashimangira ko hasigaye gushyira umukono ku nyandiko zemeza ko batandukanye mu buryo bw’amategeko. SKY2 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga na shene zitandukanye za Youtube hakomeje gukwirakwira amakuru ajyanye n’ibibazo byo mu rugo rwe ndetse n’itandukana rye n’umugore we bari bamaranye imyaka irenga icumi baziranye. Aba bombi basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko muri Mutarama 2022, nyuma y’imyaka myinshi babana. SKY2 avuga ko n’ubwo bari bamaze…

Read More

Mu birori bya Africa Magic Viewers’ Choice Awards (AMVCA) i Lagos, umukinnyi wa filime Queen Mercy Atang yari yambaye ikanzu ikozwe mu migati irenga 500 mu rwego rwo kwamamaza ubucuruzi bwe, ariko bikurura impaka zikomeye hagati y’abashimye ubuhanzi n’abamushinje gusesagura ibiribwa. I Lagos muri Nigeria habereye ibirori bikomeye bya Africa Magic Viewers’ Choice Awards (AMVCA) ku nshuro ya 12, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika mu ngeri zitandukanye z’imyidagaduro. Ariko nubwo ibi birori byari bitegerejwe kubera gutanga ibihembo ku bakinnyi ba filime n’abakozi ba sinema bitwaye neza, icyafashe benshi ku mutima si abegukanye ibihembo ahubwo ni imyambarire itangaje…

Read More

Minisitiri w’Intebe wa Latvia, Evika Silina, yirukanye Minisitiri w’Ingabo muri icyo gihugu, Andris Spruds, nyuma y’igitero cya drones za Ukraine zibasiye ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli. Mu butumwa yanyujije kuri X, Minisitiri w’Intebe Silina yavuze ko icyo gitero cyagaragaje ko igisirikare cyananiwe kurinda isezerano ryacyo ryo kurinda ikirere cya Latvia. Yagize ati “Igitero cya drones muri iki cyumweru, cyagaragaje ko ubuyobozi bw’igisirikare bwananiwe kuzuza isezerano ryo kurinda umutekano w’ikirere cy’igihugu cyacu.” Yongeyeho kandi ko Minisitiri Spruds yatakarijwe icyizere haba ku ruhande rwa Minisitiri w’Intebe n’icyizere cy’abaturage. Minisitiri Andris Spruds na we yahise atangaza ko yari yiteguye kwegura ku giti cye, ashinja…

Read More