- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zabashije gukura ibilo 13,5 bya Uranium ifite ubukana mu kigo cy’ubushaskashatsi ku ngufu za nucléaire cya Venezuela, ijya kuyibika ahantu hatekanye muri Amerika. Byatangajwe n’urwego rwa Amerika rushinzwe ingufu, NNSA, ku wa 9 Gicurasi 2026, aho rwavuze ko kugira ngo iyi gahunda igende neza Amerika yafatanyije n’u Bwongereza. Umuyobozi Mukuru wa NNSA, Brandon Williams, yavuze ko gukura iyo Uranium muri Venezuela ari intsinzi kuri Amerika, Venezuela ndetse n’Isi muri rusange. Ati “Gukura Uranium yose ifite ubukana muri Venezuela biratanga ikindi kimenyetso ku Isi cy’uko Venezuela igiye gusanwa no kugirwa nshya.” NNSA yasobanuye ko…
Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil, rwitambitse ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyo kugabanyiriza igihano uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Jair Bolsonaro. Jair Bolsonaro yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 ariko hari umushinga w’itegeko wasabaga ko yagabanyirizwa igihano akaba yazafungurwa mu 2028. Urukiko rwanzuye ko Bolsonaro ahamwa n’ibyaha byo gushaka guhindura ibyavuye mu matora yabaye mu 2022 muri Brésil, gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi, uruhare mu byaha byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro, kugerageza kubangamira demokarasi akoresheje ingufu, kwangiza imitungo ya leta, no kubangamira bikomeye inzego za leta. Nyuma y’urwo rubanza habayeho umushinga w’itegeko wari ugamije kugabanyiriza igihano Perezida Bolsonaro. Inteko Ishinga Amategeko ya Brésil mu…
Kuva mu mwaka wa 2022 ubwo hazaga ikizwi nka AI [ubwenge buhangano], ibigo birakataje mu kugabanya imirimo ndetse inzobere zivuga ko mu mwaka wa 2030 abakozi 4 mu 10 bazaba barabuze akazi. Tugiye kugaruka ku mikorere ya AI, ibyo ishoboye n’impamvu abahanga ku isi bavuga ko uzayimenya ari we uzatsinda abandi ku isoko ry’umurimo. Mu gihe isi igeze ku muvuduko udasanzwe mu ikoranabuhanga, ubwenge buhangano ‘’Artificial Intelligence (AI)’’ bukomeje guhindura imikorere y’akazi n’ubuzima bwa buri munsi. Ibi bituma benshi bibaza ejo hazaza h’isoko ry’umurimo. AI ni iki? Ni ikoranabuhanga rituma imashini cyangwa mudasobwa zigira ubushobozi bwo gukora ibintu byasaga n’ibigenewe abantu…
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagaragaje ko intambara igihugu cye cyagabye kuri Ukraine ishobora kuba igiye kurangira. Yabigarutseho ubwo ingabo z’Igihugu cye zakoraga akarasisi mu birori byo kwizihiza intsinzi y’Abasoviyete ku Ba-Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Perezida Putin yahise agaragaza ko igihugu cye cyatsinze intambara muri Ukraine. Yakomeje kandi agaragaza ko intambara iri kugera ku iherezo kandi ko yiteguye ibiganiro biganisha ku mahoro. Ati “Ntekereza ko ikibazo kiri kugera ku iherezo.” Putin kandi yagaragaje ko yiteguye kugirana ibiganiro ku mutekano w’u Burayi ariko kuri we asanga ukwiye kugaragara mu biganiro ari uwahoze ari Chancellier w’u Budage, Schroeder. U Burusiya…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’inzego z’umutekano ku wa Gatanu bayoboye igikorwa cyo kumena litiro ibuhumbi 7 zengwaga mu buryo butubahiriza ubuziranenge,bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Musheri Akagali ka Ntoma Umudugudu w’Urukundo, aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagaragaje ko raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (FDA) yavuye mu bugenzuzi bwakorewe inganda zenga ibinyobwa bitandukanye igaragaza ko hari abakora ibitujuje ubuziranenge. Inzoga zamenwe zabikwaga mu bikoresho bya pulasitiki,mu gihe ibi bibujijwe kubikwamo cyangwa gutarwamo ibinyobwa nk’inzoga. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet yasabye abashaka kungukira mu gukora ibinyobwa…
APR WVC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2025/26 itsinze Kepler WVC, mu gihe mu bagabo Police VC yananiwe gutsinda REG VC ngo icyegukane. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026, ni bwo kuri Petit Stade i Remera hakiniwe imikino ya gatatu mu ya kamarampaka isoza Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball. Umukino wabanjirije indi ni uwa APR WVC na Kepler WVC, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasabwaga gutsinda kugira ngo yegukane iri rushanwa. Nk’uko byari byitezwe, iyi kipe yatsinze imikino 3-0. Uwo kuri uyu munsi warangiye itsinze inayirusha cyane, ku maseti 3-2 (22-25, 25-17, 25-20, 16-25, 15-10). Nyuma y’uyu mukino…
Rayon Sports yatsinze Marines FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 31 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026. Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, buri kipe igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego hakiri kare, ariko bakagorwa kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu. Mu minota 15, Rayon Sports yihariye umupira hagati mu kibuga harimo umupira uteretse Tony Kitoga yahannye ukurwaho na Usabimana Olivier n’umutwe. Ku munota wa 26, Marines FC yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Ndikumana Fabio yahaye Mbonyumwami Taiba ari mu rubuga rw’amahina, ariko…
Paul Rutikanga wamenyekanye kuri Televiziyo Rwanda ubwo yari umunyamakuru uvuga amakuru mu Kinyarwanda, n’umugore we, bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo w’imfura. Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2026 nibwo Paul Rutikanga yatangaje ko yabyaye. Ati “Ryari ijoro rirerire, amasengesho atabarika ndetse n’impano y’ubuzima bwose iturutse ku Mana. Uwera nakunze yambyariye.” Paul Rutikanga yasezeranye n’umukunzi we, Uwera Caroline, mu birori byabaye ku wa 29 Kanama 2025. Kuri ubu Rutikanga ni Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa muri RBA. Yamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’Igihugu asoma amakuru mu Kinyarwanda cyane cyane aya nimugoroba. Mu 2016, yakoreraga Cloud TV ahava ajya…
Amashami y’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga biri kuva mu Mujyi wa Genève, mu Busuwisi, bitewe n’ibibazo bikomeye by’amikoro n’impinduka za Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubufatanye mpuzamahanga. Kuva mu 2025, imirimo irenga 3.000 yakorerwaga i Genève yakuweho cyangwa yimurirwa mu yindi mijyi idahenze cyane. Urugero, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, ririmo kwimura 70% by’abakozi bayo bakoreraga i Genève. Uku kugabanya abakozi n’ibikorwa, kubarwa nk’ukubayeho ku nshuro ya mbere mu myaka 80 y’Umuryango w’Abibumbye. Kugorwa mu by’amikoro gushingiye ku kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibereyemo Loni umwenda urenze miliyari 2$ mu misanzu y’ingengo y’imari.…
Ku wa 8 Gicurasi 2026, Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatunguranye gikora ibintu bitari byarigeze bibaho mu mateka, gishyira ahagaragara inyandiko z’ibanga zivuga ku bintu biguruka mu kirere bitazwi inkomoko yabyo bizwi ku izina rya UFOs [Unidentified flying objects]. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’itegeko ryatanzwe na Perezida Donald Trump ryo kureka guhisha aya makuru, hagamijwe gushyira ukuri kose hanze ku bintu byakomeje kwibazwaho n’abatari bake bikanakorwaho filime zitagira ingano. White House yavuze ko iyi ari intambwe itarigeze iterwa n’indi guverinoma iyo ariyo yose mu zabayeho muri Amerika ku bijyanye no gukorera mu mucyo. Izi nyandiko zatangarijwe ku…
