
Paul Rutikanga wamenyekanye kuri Televiziyo Rwanda ubwo yari umunyamakuru uvuga amakuru mu Kinyarwanda, n’umugore we, bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo w’imfura.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2026 nibwo Paul Rutikanga yatangaje ko yabyaye.

Ati “Ryari ijoro rirerire, amasengesho atabarika ndetse n’impano y’ubuzima bwose iturutse ku Mana. Uwera nakunze yambyariye.”
Paul Rutikanga yasezeranye n’umukunzi we, Uwera Caroline, mu birori byabaye ku wa 29 Kanama 2025.
Kuri ubu Rutikanga ni Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa muri RBA.
Yamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’Igihugu asoma amakuru mu Kinyarwanda cyane cyane aya nimugoroba.
Mu 2016, yakoreraga Cloud TV ahava ajya gukora kuri TV10 ari naho yavuye muri Werurwe 2017 ajya gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.


