Author: Bvn Rwanda News

Iradukunda Théophile w’imyaka 28 na Mutoni Marie Chantal w’imyaka 25 bakoraga kuri station ya lisansi mu Karere ka Rusizi, bahiriye mu nzu yo ku kazi barapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Kimbogo, Akagari ka Karangiro, Umurenge wa Nyakarenzo w’Akarere ka Rusizi tariki 4 Gicurasi 2026. Saa Tatu z’ijoro ubwo imodoka yari imaze gupakurura lisansi nibwo Umutoni Marie Chantal usanzwe akora isuku kuri iyi station yinjiye mu nzu agira ngo arare ahakoze isuku, bihurirana n’uko Iradukunda usanzwe ari umupompisite nawe yari amaze kwinjiza umupira wakoreshejwe mu kuvidura lisansi ariko hari lisansi nke yasigayemo iri kujojoba, ari nayo yateje inkongi. Claver Kanyandekwe yabwiye…

Read More

Umugore w’imyaka 45 wo muri Uganda, Juliet Tushabeomwe, yafunzwe nyuma yo guhatiriza umwana w’imyaka umunani abereye mukase kumira inshinge 46 zifashishwa mu kudoda. Uyu mugore yafunzwe ku wa 1 Gicurasi 2026, nyuma y’uko ibitaro bibonye inshinge mu nda y’uyu mwana. Mbere yo kujyanwa ku bitaro, uyu mwana yamaze igihe ataka mu nda. Nyirasenge witwa Birungi Eunice ni we wafashe icyemezo cyo kumujyanira abaganga kugira ngo bamusuzume. Nyuma yo kumucisha mu byuma birimo X-ray na CT-Scan bikabona izi nshinge, byahise bimwohereza ku bitaro bikuru bya Mbarara. Abaganga bo mu bitaro bikuru bya Mbarara ni bo babaze uyu mwana, bamukuramo inshinge 46.…

Read More

Iran iri kwigamba ko yabashije gucubya ubukaka bw’Amerika na Israel ku ntambara yagabweho mu minsi 60 ishize. Kuri ubu hategerejwe ibiganiro bizasinyirwamo amasezerano ariko Iran niyo isaba ibyo wakwita umurengera. Abahanga mu mateka y’intambara bibuka neza ko Napoleon Bonaparte wigeze gushaka kwigarurira Uburayi bwose, yigeze gukoresha uburyo bwo kwihambira ku mwanzi na nubu abiga amasomo y’intambara bakunze kwibanda cyane ku mayeri yakoresheje. Yagize ati”Igihe cyose umwanzi wawe ari kwivangira ntuzamurogoye, uzihangane utegereze intege nke ze”. Iminsi 65 irashize Amerika na Israel bishatse kurimbura Iran. Ntabwo bari baziko Iran ifite ubushobozi bwo kwihagararaho kugeza ubwo iturishije Amerika ikemera kujya mu biganiro.…

Read More

Olamide uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Afurika ategerejwe i Kigali mu gitaramo ‘Party Next Door: BAL Edition’ ku wa 30 Gicurasi 2026. Iki gitaramo kizabera muri Zaria Court, cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki batandukanye, by’umwihariko abaryoherwa na Afrobeat na Hip-Hop byo muri Nigeria bazaba bavuye kureba imikino ya BAL. Olamide ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2011 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise Rapsodi, yahise imwinjiza mu bahanzi ba mbere mu muziki wa Nigeria. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Wo!, Rock n’izindi nyinshi, azwiho ubuhanga bwo…

Read More

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye nudasaba Iran guhagarika ibikorwa byo gufunga Umuyoboro wa Hormuz unyuramo ubwato bwinshi butwara ibikomoka kuri peteroli, uzafatwa nk’utagira akamaro. Amerika na Israel byashoje intambara kuri Iran tariki ya 28 Gashyantare 2026, na yo ihitamo gufunga uyu muyoboro nk’uburyo bwo kubiteza umuryango mpuzamahanga kugira ngo ubishyireho igitutu, bihagarike kurasa i Tehran. Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ingabo z’Abanyamerika zigiye kujya ziyobora ubwato bunyura muri Hormuz kugira ngo butaraswa n’ingabo za Iran, binyuze mu bikorwa yise ‘Project Freedom’ ariko yatangaje ko bigiye guhagarara nyuma y’umunsi bitangiye kugira ngo ibiganiro by’amahoro bigende…

Read More

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, rwatangaje ko ku wa 1 Kamena 2026, ari bwo hazahebwa abitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/26. Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi 2026, ni bwo Rwanda Premier League yatangaje ko nk’uko byakozwe mu mwaka ushize w’imikino, igiye kongera guhemba abahize abandi muri BK Pro League. Ibihembo bya BK Pro League Awards 2026 bizatangwa mu byiciro bitandukanye, ariko igihembo nyamukuru kikazahabwa umukinnyi mwiza wahize abandi. Uyu azahabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw izatangwa na ePoBox isanzwe ari umuterankunga wa Shampiyona y’u Rwanda inahemba umufana mwiza…

Read More

kukimuki https://kukimukilogin.com/; Book of Dead I ran a 500-spin session on Book of Dead. 22 free spins triggered. 7 of them retriggered. The symbol stack? 4x, 5x, even 6x. One spin landed 11 wilds in a row. I was laughing. The RTP is 96.2%, volatility high, but the hit frequency? Solid. If you’re willing to grind, this one pays off. I lost $50, won $280. That’s a win. If you’re chasing a real payout – not some “near miss” tease – this is where you go. No fluff. No fake tension. Just numbers, math, and the kind of payout that…

Read More

Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu barenga 20 mu bice bitandukanye bya Ukraine ku wa Kabiri, mu gihe hari hatangiye kuvugwa agahenge katangajwe ku mpande zombi za Kyiv na Moscow ariko katumvikanwaho neza. Abategetsi bo mu mujyi wa Zaporizhzhia batangaje ko abantu 12 bishwe n’igitero cy’indege cy’u Burusiya. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko icyo gitero ari “igikorwa cy’iterabwoba kandi cy’agashinyaguro.” Yakomeje avuga ko abandi bantu batanu bishwe i Kramatorsk, mu gihe bane bapfiriye i Dnipro. Ku ruhande rw’u Burusiya, abategetsi bo muri Republika ya Chuvash batangaje ko abantu babiri bishwe, abandi 32 bagakomereka mu gitero cya drones cyabaye mu…

Read More

Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, itsinze Atletico Madrid igitego 1-0, iyisezerera muri ½ ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri. Uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Emirates Stadium ku wa Kabiri, tariki ya 5 Gicurasi 2026. Ni umukino wari utegerejwe cyane kuko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza. Uyu, watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana bityo n’uburyo bw’ibitego bukaba buke. Ku munota wa 35, Leandro Trossard yagushijwe mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi avuga ko nta penaliti irimo, mu gihe abakinnyi ba Arsenal bayisabaga. Iyi kipe yo mu Bwongereza yongeye kuzamuka neza, Trossard…

Read More

Indirimbo ‘Let Me Be’ y’Umunyarwanda Elvin Cena, uri mu bari gutanga icyizere mu muziki, yaciye agahigo iyobora urutonde rw’indirimbo 50 zo mu njyana ya Afrobeat zumvwa cyane ku rubuga rwa Billboard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muhanzi ubu ari kubarizwa i Burayi mu Bufaransa aho yiga. Iyi ndirimbo ye yaciye ibintu no ku zindi mbuga zirimo YouTube. Ikindi, yatunganyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI). Kubera ko atashakaga kumenyekana nk’uwifashisha AI mu muziki, yari yahinduye izina ubwo yayisohoraga. Yari yiyise The Second Voice ari na ryo zina rikigaragaraho nubwo yaje kongeraho n’iri risanzwe rye. Yabanje kuyishyira ku yindi shene…

Read More