Ibi birori byiswe “10 Years Anniversary” biteganyijwe kuba ku wa 2 Gicurasi 2026, guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba ku isaha yo muri Canada. Abazabyitabira bazaba bari kumwe n’Umushumba mukuru wa Elayono ku Isi, Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, ndetse na Pastor Goel Mayuru uzwiho kuramya no guhimbaza Imana.
Prophet Ernest Nyirindekwe washinze Elayono ikorera hirya no hino ku isi, akomeje ibikorwa bye byo kwamamaza ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi. Mu minsi ishize yari mu Burayi aho yasuye ibihugu birimo u Bwongereza, Suwede n’u Bubiligi, akahakorera ibikorwa byo gusengera abakristo, kubigisha no gusangira ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze.
Nyuma y’izo ngendo, yanyuze muri Canada aho yakiranywe urugwiro n’abakristo be, mbere yo gukomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahamara iminsi micye. Yahise asubira muri Canada aho ategerejwe mu birori bikomeye by’imyaka 10 ya Elayono Canada byiswe “10 Years Anniversary”.
Izi ngendo z’ivugabutumwa ziri kumugaragaza nk’umukozi w’Imana ufite icyerekezo mpuzamahanga, wiyemeje kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku batuye isi hose. Ni urugendo rushyira mu bikorwa isezerano ryo mu Byakozwe n’Intumwa 1:8 rivuga ko abakristo bazahabwa imbaraga n’Umwuka Wera bakaba abahamya kugeza ku mpera z’isi.
Ibikorwa bye bigereranywa n’ingendo z’Intumwa Pawulo wo muri Bibiliya, bitewe n’uburyo agenda mu bihugu bitandukanye yigisha, asengera abantu kandi abafasha mu buryo butandukanye, harimo no gufasha abatishoboye.
Ibyakozwe n’Intumwa 1:8 haranditse ngo: “Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi”.
Ibyo abahanga bavuga ku Itorero rimaze imyaka 10 rikora umurimo w’Imana
Abahanga mu mibereho y’abantu n’iyobokamana bagaragaza ko kugera ku isabukuru y’imyaka 10 ari intambwe ikomeye cyane ifite ibisobanuro byihariye. Umuhanga mu mibanire y’abantu n’amadini, Rodney Stark, yagaragaje ko iyo itorero rigeze ku myaka 10, riba rimaze kurenga icyiciro cyo gushingwa rikinjira mu cyiciro cyo gukomera no kwizerwa.
Asobanura ko muri iyo myaka ya mbere, amatorero aba akigerageza kwigaragaza, ariko kuyirenza neza bigaragaza ko ubutumwa bwaryo bwumvikanye kandi bukaba bufite imizi mu bantu.
Undi muhanga uzwi cyane mu by’imyemerere, Peter L. Berger, avuga ko imyaka 10 ari ikimenyetso cy’uko umuryango wiyubatse mu buryo bufatika, ukaba warashoboye gushyiraho indangagaciro, imikorere n’imiyoborere bihamye. Ibi bituma uba utagishingiye ku muntu umwe gusa, ahubwo ugatangira kubaho nk’inzego zuzuye zifite icyerekezo kirambye.
Na ho Eileen Barker, we agaragaza ko iyo itorero rimaze imyaka 10 kandi rikaba rikomeje kwaguka, rishyiraho amashami mu bihugu bitandukanye, biba bisobanuye ko rifite ubutumwa bufite imbaraga zo kwambuka imipaka. Ibi byerekana ko ritakiri iry’ahantu hamwe gusa, ahubwo rimaze kuba umuryango mpuzamahanga uhuza abantu bafite ukwizera kumwe n’icyerekezo kimwe.
Mu mboni z’aba bahanga, kumara imyaka 10 k’itorero cyangwa umuryango w’iyobokamana bisobanuye ko uba waramaze kwihagararaho, ukaba ufite imizi mu banyamuryango ndetse n’indangagaciro zibahuza. Biba binagaragaza ko ufite imiyoborere ikuze itagishingiye ku muntu umwe gusa, ahubwo ifite inzego zitandukanye ziwushyigikira.
Iyo kandi uwo muryango ukomeje kwaguka ukabyara amashami hirya no hino ku isi, biba ari ikimenyetso cy’uko ufite icyerekezo mpuzamahanga n’ubutumwa bufite imbaraga zo kugera kure. Ibi bigaragaza ubushobozi bwo guhuza abantu batandukanye mu kwizera kumwe, ndetse no kugira uruhare mu guhindura ubuzima bwabo aho bari hose.
Muri make, imyaka 10 ku muryango w’iyobokamana ni icyiciro gikomeye kigaragaza gukura, gukomera no kwaguka, ndetse n’ubushobozi bwo kugira ingaruka nziza ku muryango mugari no ku isi yose muri rusange. Ugendeye ku bitangazwa n’abahanga, Elayono Canada iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 10, bisobanuye kwaguka mu nguni zose.
Prophet Ernest ufite amatorero hirya no ku Isi ni muntu ki?
Mu 2007 ni bwo Prophet Ernest yatangiye umurimo w’Imana nyuma yo kwakira agakiza no guhabwa impano y’ubuhanuzi. Kugeza ubu amaze imyaka 19 mu murimo w’Imana, akaba ari na we washinze Elayono Pentecostal Blessing Church ifite amashami mu bihugu bitandukanye birimo Canada, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bubiligi.
Mu rugendo rwe rw’agakiza, yagiye yigira ku bayobozi b’amatorero bakomeye barimo Apostle Dr. Paul Gitwaza, afata nk’umubyeyi mu Mwuka. Hari kandi amashusho aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuhanuzi Uebert Angel ashimangira impano y’ubuhanuzi iri muri Prophet Ernest.
Prophet Ernest ashimangira ko gukorera Imana mu rukundo no mu kwicisha bugufi ari byo shingiro ry’umurimo w’Imana, kandi ko ubutumwa bwiza bugomba guhindura ubuzima bw’abantu, bukabafasha gukomera mu kwizera no mu mibereho ya buri munsi.
Nyuma y’ibirori yitabiriye muri Canada, azakomereza urugendo rwe i Burayi aho ategerejwe cyane mu Bufaransa mu mpeshyi y’uyu mwaka, aho azitabira igiterane cyiswe “Step Into Your Season” kizaba kuva ku wa 10 kugeza ku wa 12 Nyakanga 2026.
Ibi byose bikomeje kugaragaza ko umurimo wa Elayono Pentecostal Blessing Church uri kwaguka ku mugabane w’u Burayi, Amerika ndetse na Afurika, bikaba ikimenyetso cy’ivugabutumwa rikomeje kugera kure no guhindura ubuzima bw’abantu benshi.