Author: Bvn Rwanda News

Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2026, yasabye urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu gusigasira amateka y’u Rwanda no guhagurukira rimwe mu guhangana n’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye kuri Paruwasi ya Sainte Famille. Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera; Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire hagati y’abasirikare n’abasivili mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Col Désiré Migambi Mungamba; Umuyobozi…

Read More

Umuraperi uri mu bakomeye ku Isi, Drake, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo kizabera i Kigali tariki 10 Gashyantare 2027, nk’uko bigaragara ku mpapuro zimenyekanisha uruhererekane rw’ibitaramo bye yise “Drake Freeze The World Tour.” Muri uru rugendo, Drake azazenguruka imigabane itandukanye, ariko intangiriro za 2027 akazihuriza ku Mugabane w’Afurika. Azatangirira i Cape Town tariki 8 Mutarama 2027, akomereze i Johannesburg tariki 9 Mutarama 2027. Nyuma azerekeza i Lagos muri Nigeria tariki 16 Mutarama 2027, mbere yo gukomereza i Cairo tariki 23 Mutarama 2027. Urugendo ruzakomereza muri Morocco aho azataramira i Marrakech tariki 23 Mutarama 2027 ndetse na Casablanca tariki 26 Mutarama…

Read More

Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yakuye urumogi mu cyiciro cya mbere rwari rusangiye n’ibirimo heroine rushyirwa mu cya gatatu rwemezwa nk’urudateje ikibazo. Kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2026, Minisitiri w’Ubutabera w’agateganyo, Todd Blanche, yahinduye ibyiciro by’imiti n’ibicuruzwa bisangwamo urumogi, abikura mu cyiciro cya mbere bishyirwa mu cya gatatu kidahungabanya ababikoresha. Mu mwaka ushize Trump yasabye ko imwe mu miti n’ibindi nk’urumogi byahindurirwa ibyiciro bibarizwamo kugira ngo horoshywe ubushakashatsi bubishingiyeho. Gukoresha urumogi ntabwo byemewe muri Amerika. Icyakora leta zitandukanye z’iki gihugu zemeje ko rwakoreshwa mu buvuzi ndetse zishyiraho n’aho rwagurirwa. Todd Blanche ati “Minisiteri y’Ubutabera iri gukorera ku isezerano rya…

Read More

Bisi nshya 50 zitwara abantu ku buryo bwa rusange, zikoresha amashanyarazi zitegerejwe mu Mujyi wa Kigali bitarenze muri Gicurasi 2026, mu murongo wo gukomeza gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwisunga ibinyabiziga bitangiza ikirere. Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, Ecofleet Solutions, Aubin Rukera yabwiye The New Times ko bisi 20 za mbere zizashyirwa mu muhanda ku wa 24 Mata 2026. Ni muri gahunda yo korohereza abantu gufata bisi nk’uburyo bwa mbere bwo kwisunga mu ngendo, aho kuba imodoka z’abantu ku giti cyabo, mu buryo na none bwo guhangana…

Read More

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro. Ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugora, nibwo umukino watangiye. Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ihuzagurika cyane ari nako ubona Gorilla FC yo ituje ikina umupira mwiza. Ku munota wa 9, ikipe ya Gorilla FC yabonye igitego cya mbere ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports barangaye kugeza umupira wari utewe na Mosengo Tansele ukorwaho n’umusore wa Gorilla FC usanga aho Kanamugire Rogers ahagaze ahita atsinda igitego cya mbere. Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugenda igerageza gukina imipira miremire ariko ukabona abasore…

Read More

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Ukraine ryifashishwa mu guhangana n’ibitero by’indege zitagira abapilote nyuma y’uko bikomeje kwibasira ibirindiro byacyo muri Arabie Saoudite. Ibi byatangajwe n’abantu batanu bazi ibijyanye n’iki kibazo aho bavuze ko hashize ibyumweru Amerika itangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Ukraine ryifashishwa mu guhangana n’ibitero bya drones. Iri koranabuhanga bari kurikoresha mu birindiro by’igisirikare cya Amerika biherereye muri Arabie Saoudite bya Prince Sultan Air Base, biri mu bilometero 640 uvuye kuri Iran. Ni ibirindiro byakunze kwibasirwa na Iran yihimura ku byo Amerika na Israel biyigabaho, bikangiza indege zarimo, inyubako zaho n’ababayo. Kuba Amerika itangiye…

Read More

Umwongereza Liam Rosenior wari Umutoza Mukuru wa Chelsea yirukanywe kuri aka kazi nyuma amezi atatu yari akamazemo kubera umusururo mubi iyi kipe imaranye iminsi. Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026, ni bwo Ubuyobozi bwa Chelsea bwakoze inama igaruka ku hazaza h’uyu mutoza byarangiye yirukanywe. Itangazo iyi kipe yashyize ahagaragara rigira riti: “Uyu munsi Chelsea FC yatandukanye na Liam Rosenior wari umutoza mukuru. Mu izina rya buri wese uri muri Chelsea we n’abungiriza be tubashimiye imbaraga zabo bashyize muri Chelsea. “Liam yakoze uko ashoboye kose kuva yagera muri Chelsea, agaragaza ubunyamwuga kuva yakwemezwa muri ½ cya shampiyona. Uyu si…

Read More

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakurikiye umukino, APR VC yatangiyemo neza irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika muri Volleyball “CAVB Men’s Club Championship 2026′ iri kubera mu Rwanda, aho yatsinze Black Rhinos VC yo muri Zimbabwe amaseti 3-0. Uyu mukino wo mu itsinda A wahujwe n’ibirori byo gutangiza irushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 47 wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026. Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël, yasabye Abanyarwanda kuzaba hafi amakipe azaba ari guhatana mu minsi 10. Ati…

Read More

Umuhanga mu by’amategeko akaba n’umwe mu baharanira ubumwe bwa Afurika, Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba, yashimye Leta y’u Rwanda yashoboye gushyira ku murongo igihugu cyari cyarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ushaka kureba uko ibikorwaremezo byubakwa ubanza kujya kwigira i Kigali. Yabitangarije muri Kaminuza ya Nairobi kuri uyu wa 22 Mata 2026, ubwo haberaga ikiganiro ku gukumira Jenoside, cyajyanye no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994. Prof. Lumumba yanenze umuryango mpuzamahanga utarakumiriye Jenoside cyangwa ngo uyihagarike kandi warabonaga ibimenyetso byose biburira, bigaragaza ko Abatutsi bari kwicirwa ahantu hatandukanye nko muri za Kiliziya. Yavuze…

Read More

Ikipe ya Manchester City yashyize iherezo ku mezi atandatu Arsenal yari imaze ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, nyuma yo gutsindira Burnley ku kibuga cyayo igitego 1-0. Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino wabereye kuri Turf Moor ku mugoroba wo ku wa Gatatu, cyatsinzwe na Erling Haaland ku munota wa gatanu. Haaland yateye umupira wafashe igiti cy’izamu ndetse ahusha ubundi buryo butandukanye bwashoboraga guha Man City umutekano hakiri kare, ariko umukino urangira iyi kipe itozwa na Pep Guardiola ibonye intsinzi isa n’igoye. Gutsinda byatumye City igira amanota 70 ku mwanya wa mbere, iyanganya…

Read More