
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Ukraine ryifashishwa mu guhangana n’ibitero by’indege zitagira abapilote nyuma y’uko bikomeje kwibasira ibirindiro byacyo muri Arabie Saoudite.
Ibi byatangajwe n’abantu batanu bazi ibijyanye n’iki kibazo aho bavuze ko hashize ibyumweru Amerika itangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Ukraine ryifashishwa mu guhangana n’ibitero bya drones.

Iri koranabuhanga bari kurikoresha mu birindiro by’igisirikare cya Amerika biherereye muri Arabie Saoudite bya Prince Sultan Air Base, biri mu bilometero 640 uvuye kuri Iran.
Ni ibirindiro byakunze kwibasirwa na Iran yihimura ku byo Amerika na Israel biyigabaho, bikangiza indege zarimo, inyubako zaho n’ababayo.
Kuba Amerika itangiye kwifashisha ikoranabuhanga rya ‘Sky Map’ rya Ukraine ryifashishwa mu guhangana n’ibitero bya drones, byerekana ko igisirikare cy’iki gihugu kimaze gutera imbere mu bijyanye no kwirinda ibi bitero kubera kimaze imyaka ine gihanganye n’u Burusiya.
Abayobozi b’igisirikare cya Ukraine baheruka gusura ibi birindiro mu rwego rwo kwigisha abasirikare b’Abanyamerika uburyo bakoresha iri koranabuhanga rya ‘Sky Map’ mu gutahura ibitero bya Iran byifashisha drones za Shahed, ubundi zabona izoherejwe, hakoherezwa izindi zijya kuzisenya.
Ibi bije nyuma y’ukwezi Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yemereye ubufasha Amerika mu guhangana n’ibitero bya Iran gusa Donald Trump yahise abyamaganira kure.
Sky Map ni ikoranabuhanga ryakozwe mu 2022 n’Abenjennyeri b’Abanya-Ukraine bakorana n’igisirikare cy’iki gihugu. Bamaze gushyira ‘sensors’ zirenga ibihumbi 10 muri Ukraine kugira ngo bahangane n’ibitero by’u Burusiya.

