
Nibura abantu 518 bishwe mu mvururu zadutse mu gihe cy’amatora yabereye muri Tanzania mu Ukwakira gushize, nk’uko byatangajwe ku wa Kane na Komisiyo yashyizweho na Leta ishinzwe gukora iperereza.
Ni igikorwa cya mbere cyeruye aho leta yemeye ku mugaragaro ubukana bw’izo mvururu. Nubwo bimeze gutya, iyo komisiyo yashyize mu majwi abigaragambyaga ko ari bo bateje ayo makimbirane, ibintu byarakaje abatavuga rumwe na Leta, bayishinja kubogama.

Mu muhango wo gushyikiriza Samia Suluhu Hassan iyo raporo, Umuyobozi wa Komisiyo, Mohamed Chande Othman, yavuze ko umubare bigoye kuwumenya, bitewe n’ingorane zabayeho mu kumenya neza abo bahitanywe n’izo mvururu.
Ntiyigeze atanga umwanzuro ku myitwarire y’inzego z’umutekano, ahubwo yasabye ko hashyirwaho komisiyo ishinzwe iperereza ku byaha kugira ngo icukumbure ibyabaye kuri buri gikorwa.
Mohamed Chande Othman yavuze ko komisiyo yari ifite “ibimenyetso bidashidikanywaho” bigaragaza ko izo mvururu zateguwe kandi zigaterwa inkunga n’abantu batojwe ariko ntiyigeze abatangaza amazina.
Yakomeje agira ati “Ababiteguye bakoresheje uburyo butandukanye, harimo gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije n’urubyiruko rufite ibibazo, ndetse banashishikariza ibikorwa by’urugomo gukorerwa icyarimwe ahantu hatandukanye.”
Samia Suluhu Hassan watangajwe nk’uwatsinze amatora ya Perezida ku majwi agera hafi kuri 98%, yavuze ko iyo myigaragambyo yari umugambi wo guhirika ubutegetsi bwe kandi ko yatewe inkunga n’amahanga, nubwo nta bimenyetso yabitanzeho.
Raporo ya komisiyo ntiyahise ishyirwa ahagaragara ku buryo buri muntu wese yayibona, kandi ntihigeze hamenyekana niba izashyirwa ku mugaragaro. Mu ijambo yavuze muri uwo muhango, Samia Suluhu Hassan yavuze ko iyo raporo ari “umutungo wa Perezida.”
Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ryamaganye imirimo ya komisiyo, rivuga ko Leta ishinjwa gukoresha urugomo itakwikorera iperereza ubwayo.


