Author: Bvn Rwanda News

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 17, yatsinzwe na Zambia ibitego 2-0 mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi. Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026, w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Ni umukino warebwe n’Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice n’abandi batandukanye. Zambia ni yo yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa gatanu yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Precious Mwewa kuburangare bwa ab’inyuma b’Amavubi y’u Rwanda bari bahagaze nabi. Iyi kipe yakomeje gukina…

Read More

Umusore wo mu Karere ka Nyagatare, wavugaga ko ari umumotari, yatawe muri yombi azira gutangaza amakuru y’ibihuha. Uyu musore yanditse ku rubuga rwa X ko mu Karere ka Nyagatare hari ibikorwa byo kwica abamotari by’umwihariko mu Murenge wa Rukomo. Ati “ Abamotari bari gutegerwa mu muhanda bakamburwa moto bakamwica, ibi bintu bimaze kuba ku bantu benshi na leta irabizi, abayobozi b’Akarere ka Nyagatare barabizi ariko nta kintu babikoraho. Kwicwa kw’abantu bakakwa moto, [ababikoze] bagahungira muri Uganda umuryango ukagushyingura.’’ Yakomeje avuga ko abamotari b’i Nyagatare bababaye, ko ku muhanda uva ku Kabasazi ukagera i Rukomo hicirwa abantu. Yavuze ko mu minsi…

Read More

Amashusho n’amafoto arimo Yezu akomeje gukoreshwa cyane hagati ya Iran na Donald Trump, buri ruhande rukabikoresha bijyanye n’ibyo rwemera. Byatangiye Trump anenga Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, akamwita umunyantege nke ku guhangana n’icyaha, akaba adashoboye muri politiki y’ububanyi n’amahanga. Hari nyuma y’uko Papa Léon XIV agaragaye yamagana ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran ndetse yagaragaje ko ibikangisho bya Trump byo kurimbura Iran bidakwiye ahubwo ari ugukururira abaturage ibyago. Nyuma Trump yashyize hanze ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, imugaragaza ameze nka Yezu uri gukiza umugabo, uryamye ku gitanda bisa nk’aho arwaye. Yaje kuyisiba nyuma y’uko…

Read More

Abimukira 15 birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2026. Aba bimukira batari bafite ibyangombwa bibemerera kuba muri Amerika bose bakomoka muri Peru na Equateur muri Amerika y’Amajyepfo. Abo mu nzego za dipolomasi bemeza ko barimo abagore barindwi. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye, Amerika izajya yohereza i Kinshasa abimukira abantu 50 ariko igiteranyo cy’abazoherezwa bose ntikiramenyekana. Byateganyijwe ko aba bimukira bacumbikirwa by’agateganyo muri hoteli iri hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya N’Djili mu Mujyi wa Kinshasa, bahamare iminsi…

Read More

Mu gihe hirya no hino ku Isi hakomeje kugaragara ihungabana ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bikomeje kugaragaramo izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi. Ibi biri kugira ingaruka zitaziguye ku bukungu bw’ibi bihugu no ku mibereho y’abaturage. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026, imibare mishya igaragaza ko ibiciro bya lisansi byazamutse ku buryo bugaragara mu bihugu bigize East African Community (EAC) ndetse n’ibibikije, aho bimwe byageze ku rwego rutigeze rubaho mu mateka ya vuba. Isesengura ry’ibiciro mu bihugu byo mu Karere (mu mafaranga y’u Rwanda) South Sudan: Ku isonga mu guhenda (~5,500 Rwf)…

Read More

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya byumvikanye kurekura imfungwa zirenga 400 mu minsi 10 iri imbere no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu gihe kitarenze icyumweru. Iyi myanzuro yafatiwe mu biganiro by’amahoro byaberaga mu Busuwisi kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, bishyigikiwe na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Biteganyijwe ko Leta ya RDC izarekura imfungwa 311 za AFC/M23, iri huriro na ryo rirekure imfungwa 166 za Leta, ibyo bikazakorwa mu rwego rwo kongera icyizere hagati y’impande zombi. Impande zombi zagaragaje ko Komite mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge, ari yo yatanze urutonde rw’imfungwa zigomba…

Read More

Imvugo zibasira Abayahudi, gushyigikira Aba-Nazi bashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abayahudi n’indi myitwarire, byatumye igitaramo Kanye West yari afite muri Pologne gihagarikwa. Ibihugu byinshi nk’u Bwongereza, u Bufaransa n’ibindi byagaragaje ko bitazemerera uyu muraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubikoreramo ibitaramo kubera ko yakunze kwibasira Abayahudi. Byari biteganyijwe ko uyu muhanzi uzwi nka Ye, azaririmbira kuri Silesian Stadium yo mu Mujyi wa Chorzów wo mu majyepfo ya Pologne ku wa 19 Kamena. Byari kuba ari ubwa mbere aririmbiye muri iki gihugu mu myaka 15 ishize. Icyakora iki gitaramo cyahagaritswe. Minisitiri w’Umuco n’Umurage muri Pologne,Marta Cienkowska, yari yavuze ko…

Read More

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko nyuma y’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamutse hari bamwe mu batwara abagenzi mu buryo bwa rusange bazamuye ibiciro kandi bitemewe bityo abakabakaba 100 bakaba bamaze kubihanirwa. Mu butumwa uru rwego rwashyize ku rubuga rwarwo rwa X rwahoze rwitwa Twitter, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026, rwagize ruti:”Nyuma yo gutangaza ibiciro bishya by’ingendo, RURA iri gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ryabyo mu gihugu hose. Abatwara abagenzi bagaragaweho guhenda abagenzi  barahanwa (abagera hafi 100 bamaze guhanwa).” RURA yakomeje ivuga ko isaba abatwara abagenzi kumanika ibiciro aho abagenzi bategera imodoka mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza…

Read More

Mu mwaka wa 2025, abantu 921 bashyingiwe mu mategeko mu Rwanda bataruzuza imyaka 21 y’amavuko, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), muri raporo yacyo yitwa Rwanda Vital Statistics Report 2025. Iyi raporo igaragaza ko muri uwo mwaka habayeho imiryango mishya 50.256 yashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko. Nubwo itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo mu 2024, ingingo ya 197, riteganya ko imyaka ntarengwa yo gushyingirwa ari 21, rinemera ko umuntu ufite nibura imyaka 18 ashobora gushyingirwa ku mpamvu zumvikana, abisabye mu nyandiko ku mwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere. Mu mibare yatanzwe, hagaragajwe ko abasore 73 gusa ari bo bashyingiwe bafite munsi y’imyaka…

Read More

Kuri uyu wa 16 Mata 2026, urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwakatiye umunyapolitiki Julius Malema igifungo cy’imyaka itanu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurasa mu ruhame. Malema azwi nk’umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye muri iki gihugu, ndetse akaba akunzwe cyane n’urubyiruko. Ni na we uyobora ishyaka rya Economic Freedom Fighters (EFF) yashinze amaze kuva mu ishyaka riri ku butegetsi rya ANC. Ibi byaha bifitanye isano n’amashusho yafashwe mu 2018 agaragaza Malema arasa mu kirere mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ishyaka EFF rimaze rishinzwe. Ibyo birori byabereye mu Ntara ya…

Read More