- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Umuraperi Kanye West ukunze kwiyita Ye yatangaje ko yasubitse igitaramo yari afite i Burayi mu Bufaransa, nyuma y’uko ubuyobozi bwo muri iki gihugu bumwijunditse kubera imyitwarire ye n’imvugo yibasira Abayahudi yagiye bimuranga. Abinyujije kuri X, kuri uyu wa 15 Mata 2026, Kanye West yemeje ko atakihataramiye nk’uko yari yarabiteguye ko azahakorera igitaramo ku wa 11 Kamena 2026. Ati “Nyuma yo kubitekerezaho cyane, ni umwanzuro wanjye bwite gusubika igitaramo mu Mujyi wa Marseille mu Bufaransa kugeza nongeye kubamenyesha”. Yakomeje agira ati “Ndabizi birafata igihe cyo kumva ukuri k’umwanzuro nafashe. Mfite inshingano ku byanjye ariko sinshaka kubishyiramo abafana banjye. Abafana banjye ni…
Umurenge wa Runda wo mukarere ka Kamonyi ,uyu munsi habaye igikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 32 Genocide yakorewe Abatutsi 1994.ni igikorwa cyabimburiwe nurugendo rwo kwibuka aho abitabiriye baturutse kubiro by’Umurenge berekeza kuri Nyabarongo. kuri Nyabarongo niho habereye umuhango wo kunamira no gushyira indabo muri uyumugezi nkikimenyetso cyo guha Icyubahiro Inzirakarengane zabatutsi bishwe bazira uko bavutse bakajugunywamo. iyi nyabarongo ikaba arinarwo rwibutso rwumurenge wa runda nkuko umuyobozi w’umurenge Ndayisaba Egide Piere yabigarutseho ubwo yahaga ikaze abitabiriye uyumuhango. Prezida wa IBUKA mu murenge wa runda yavuzeko abajugunywe mumugezi wa nyabarongo harimo abicirwaga Igihara muri Kiriziya bakabapakira mumudoka bakaza bakabajugunyamo. Nyuma yuko Umuyobozi…
North West, umukobwa Kanye West yabyaranye n’umunyamideri Kim Kardashian, ni umwe mu bahanzi batumiwe ngo bazatarame mu iserukiramuco ryitwa “The Lyrical Lemonade Summer Smash”. Mu mwaka ushize uyu mukobwa yagaragaye yifotozanya n’abahanzi bakomeye, Molly Santana na Che, bari bataramye muri iri serukiramuco ngarukamwaka. Ni iserukiramuco rizabera mu mujyi wa Chicago, muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mpeshyi ya 2026. Risanzwe ritegurwa na Sosiyete ya ‘SPKRBX’. Ni inshuro ya mbere uyu muhanzi agiye gutarama mu iserukiramuco ari ku rutonde rw’abatumiwe. Iri serukiramuco rizatangira ku wa 12 Kamena 2026 aho North West azataramana n’abakomeye barimo Lil Uzi…
Nkikabahizi Egide wari utuye mu Murenge wa Kiziguro ho mu Karere ka Gatsibo yapfiriye mu bitaro bya Kiziguro, aho yari yagejejwe yakubiswe cyane n’uwamukekagaho kumwibira ibitoki. Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo wari ufite imyaka 50 yamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, abaturanyi be bakemeza ko yazize gukubitwa na mugenzi we amushinja kumwiba. Rwayitare Vianey yagize ati: “Nkikabahizi yari yajyanwe mu bitaro ariko n’ubundi ameze nabi kuko yari yakubiswe ndetse aranatemwa. Ku cyumweru nijoro mu masaha ya saa mbiri ni bwo yanyuze mu rutoki rwa Twagirayezu Pascal amukubitiramo ndetse azana n’umuhoro aramutema. Nkikabahizi yavaga kwa Nyirasenge ariko kuko yari…
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko iduka ryarimo ibicuruzwa by’amoko anyuranye ryo mu isoko rya Nyarugenge ryafashwe n’inkongi y’umuriro, haboneka ubutabazi ibyarimo byose bitarakongoka. Byabaye mu ijoro ry’itariki 13 Mata 2026 mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellarsyavuze ko iyo nkongi yatewe n’imirimo yo gusudira yari iri gukorerwa kuri iryo duka. Ati “Iyo nkongi yaturutse mu bubiko bw’ibicuruzwa by’umugore witwa Mukanyonga Immaculée. […]. Ni inkongi yaturutse ku bikorwa byari biri kuhabera byo gusudira noneho ibishashi birataruka bigwa muri ‘dépôt’ yari ihari irimo ibicuruzwa byinshi nk’amasabune, amavuta…
Niyigaba Clement wamenyekanye mu myidagaduro y’u Rwanda nka DC Clement nyuma y’igihe akurikiranyweho, agiye kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa 20 Mata 2026. DC Clement ategerejwe kwitaba Urukiko akaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa 20 Mata 2026. Ku wa 8 Mata 2026 ni bwo dosiye ya Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement yashyikirijwe Ubushinjacyaha, ku ikubitiro akaba yararezwe ibyaha bitanu nubwo hari ibindi RIB yavugaga ko bagikoraho iperereza. Ibyaha DC Clement akurikiranyweho birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi kubw’inabi, icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo kurwanya ububasha bw’amategeko, icyo gukoza isoni…
Abaturage bo mu yahoze ari Komine Ngenda mu Karere ka Bugesera bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashyingura imibiri y’abantu bane iherutse kuboneka. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhuha ku wa 13 Mata 2026, kibanzirizwa no gushyira indabo ku ruzi rw’Akanyaru no kunamira Abatutsi bajugunywe muri uru ruzi no mu gishanga cya Rwabusoro. Imibiri yabonetse ni Umubyeyi n’abavandimwe batatu ba Mukasine Speciose, yakuwe mu murenge wa Nyarugenge mu murima w’umuturage wawuguze ku wakoze Jenoside wahunze igihugu. Mukasine yagaragaje ko abwirwa ko imibiri y’abantu be yabonetse yumvise aruhutse kuko byari byaramuteye igikomere kuba atarabashyinguye…
Umunya-Misiri Dr. Mosaad Elaiuty wari Umutoza w’Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu Bagabo n’Abagore, yasezeye mu nshingano mu gihe habura amezi atatu ngo amakipe yombi yitabire Shampiyona y’Isi izabera i Hangzhou mu Bushinwa tariki 10-17 Nyakanga 2026. U Rwanda rwabonye itike yo kuzakina iri rushanwa nyuma yo gutwara Shampiyona Nyafurika ya 2025 mu bagore mu gihe abagabo babaye aba kabiri muri iyo mikino yabereye i Nairobi muri Nyakanga umwaka ushize. Mu gihe imyiteguro ya Shampiyona y’Isi yasaga n’iyatangiye, haratangiye gutoranywa abakinnyi bazayikina, Umutoza Mosaad Elaiuty yanditse asezera ku nshingano. Ubutumwa IGIHE yabonye uyu mutoza yahaye abamwungirije ku Cyumweru, tariki…
Umusore w’imyaka 18 wari witwaje imbunda yarashe abanyeshuri biga ku ishuri ryisumbuye yizeho, riherereye mu majyepfo y’u Burasirazuba bwa Turukiya mu gace ka Siverek, mu Ntara ya Sanliurfa, akomeretsa 16, na we ariyahura. Nkuko byatangajwe na CNN, Guverineri w’iyo Ntara Hasan Sildak kuri uyu wa 14 Mata 2026, yavuze ko iryo shuri ryagabweho igitero ryigisha imyuga, kandi uwagabye igitero nyuma yo kurasa yahise yihisha mu nyubako zaryo nyuma aza kwirasa akoreshe iyo mbunda. Guverineri yasobanuye ko impamvu zatumye agaba icyo gitero itaramenyekana ariko hari gukorwa iperereza ryimbitse. Nubwo kurasa ku bigo by’amashuri atari ibintu bikunze kubaho muri Turukiya, ariko amashusho…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Ntara y’Iburengerazuba, Ndamyimana Daniel, washakaga ko bibuka tariki 6 Mata 2026. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Ndamyimana akurikiranyweho icyaha cyo guhakana Jenoside no kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda. Yafashwe ku wa 11 Mata 2026. Ni nyuma y’uko Ndamyimana yashakaga ko mu murenge ayoboye bibuka mu ijoro ry’itariki 6 Mata 2026. Ntiharamenyekana icyo yashakaga ko bibuka, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwa kuva tariki 7 Mata kugeza ku wa 3 Nyakanga buri mwaka, gusa itariki yahisemo ikunze gukoreshwa n’abashaka kugoreka amateka ya Jenoside,…
