- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Abantu bagera kuri 30 bapfiriye mu muvundo wabereye mu marembo y’inyubako ya Citadelle Laferrière iri mu murage w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco, UNESCO. Ibi byabaye ku wa 11 Mata 2026, mu Ntara y’Amajyaruguru mu gace ka Milot, aho iyi nyubako iherereye. Iyi nyubako ya Citadelle Laferrière yubatswe mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19 nyuma y’uko Haiti ibonye ubwigenge. Ni kimwe mu bimenyetso bikomeye by’amateka muri iki gihugu. Kuri uwo munsi, iyi nyubako yari yuzuye abanyeshuri bari bagiye mu rugendoshuri n’abandi bantu bagiye batandukanye bari mu birori ngarukamwaka bya Pasika. Bamwe mu bari bahari bavuze ko uyu…
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, abakozi n’abayobozi b’uruganda rwa Skol basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ndetse basobanurirwa amateka mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuva tariki ya 07 Mata 2026, Abanyarwanda batangiye iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri icyo gihe cyose, abantu basura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri hirya no hino mu gihugu bagasobanurirwa amateka, abandi bagakurikirana ibiganiro bitambutswa by”umwihariko mu cyumweru cy’icyunamo. Mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uruganda rwa…
Imibiri 52 y’abazize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mirenge ya Gashora na Rilima yo mu Karere ka Bugesera, yashyinguwe mu cyubahiro. Urubyiruko rwongera gusabwa kugendera kure abagoreka amateka n’abashaka kurucamo ibice. Iki gikorwa cyabaye ku wa 11 Matama 2026, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashora. Imibiri yashyinguwe irimo 47 yabonetse mu Murenge wa Gashora n’indi itanu yabonetse mu Murenge wa Rilima. Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yihanganishije imiryango yashyinguye ababo, avuga ko kuba hagishyingurwa imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 32 bigaragaza ukudatanga amakuru ku hantu hakiri imibiri. Ati “ Kuba tugishyingura nyuma…
Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzikazi Butera Knowless yatanze ubutumwa bwibutsa abantu bose, by’umwihariko urubyiruko n’inshuti z’u Rwanda, ko kwibuka bidakwiye kugarukira ku mateka gusa ahubwo bikwiye kujyana no kwiyubaka no guharanira ejo hazaza heza. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Butera Knowless yagaragaje ko ibi bihe bifite igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda, cyane cyane mu rugendo rwo gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa. Yagize ati: “Muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa natanga ni ukwibuka, twiyubaka, twiyemeza gukomeza kubaho dufite icyizere n’imbaraga…
Mu gihe u Rwanda n’isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tugiye kubagezaho ibyaranze tariki ya 11 Mata 1994 mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo mu Bubiligi zasize abatutsi barenga 2000 bari bawuhungiyeho mu ishuri rya ETO-Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite. Uyu munsi ni wo Interahamwe n’abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye kuri Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye abatutsi bagera ku 5,500. Icyo gitero cyari kiyobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Murambi, Gatete Jean Baptiste ari kumwe na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi, Valens Byansi…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Eric Semuhungu gusa ibyo akekwaho ntibyatangajwe kuko ngo byabangamira iperereza. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ati “Ni byo koko Eric Semuhungu yarafashwe. Icyakora kugira ngo bitabangamira iperereza nta byinshi twatangaza. Ibyo iperereza ry’ibanze rizagaragaza tuzabibatangariza.” Semuhungu yafashwe tariki 9 Mata 2026, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko. Yamenyekanye cyane mu 2016 biturutse ku mafoto ye yagiye hanze agaragaza ko akundana n’umugabo mugenzi we. Yaje kongera kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Mata 2024 ubwo yoherezwaga mu Rwanda na Amerika kubera ibyaha yahakoreye bitandukanye birimo gusambanya abana.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi no kubiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Mata 2026, ubwo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, bari kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko bavutse. Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, Barore Cléophas, yavuze ko abari abanyamakuru bishwe bazira uko bavutse atari uko bishe amahame y’umwuga. Yakomje ati “Ntibavuze ibyicisha, ntibanditse ibyicisha kandi nta n’amahame y’umwuga bari…
Umuhanzi Alikiba wo muri Tanzania, yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Mata 2026, Alikiba yavuze ko yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati ” Twifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubibuka bitubere urumuri rutuyobora mu hazaza harimo amahoro” Alikiba ni umwe mu bahanzi bafitanye umubano mwiza n’u Rwanda, uretse kuba hari indirimbo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Kevin Kade na Bruce…
Hatunguramye Grégoire w’imyaka 62, uzwi ku izina rya Muyaga, wo mu Mudugudu wa Bwiru, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, yatawe muri yombi akekwaho kubwira Gakuru Jean Mbanza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko yamutemagura izuru rye akarishyira muri palafo nk’uko yabigenje ku bandi. Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rubavu, Kayigire Nestor, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo wari umaze igihe gito afunguwe, aho yamaze imyaka 13 afungiye uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aya magambo yayamubwiye amusanze mu kabari, akaba atari ubwa mbere ayamubwiye. Hatunguramye afashwe yavuze ko icyo apfa na Gakuru Jean…
Ngirumpatse Faustin w’imyaka 71, wo mu Mudugudu wa Buroha,Akagari ka Mukondo,Umurenge wa Nyundo,Akarere ka Rubavu, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanama, akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yabwiye uwarokotse Jenoside ko yishe Abahutu. Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,(Ibuka) mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yabwiye Imvaho Nshya ko ku wa 7 Mata 2026 mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’ikiganiro cyo kwibuka cyari kimaze gutangwa, uwitwa Harelimana Canisius w’imyaka 67 yatanze igitekerezo kuko ari wo mwanya wari ugezweho. Ati: “Akikigitanga [ikiganiro ku mateka ya Jenoside…
