
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,FERWAFA, ryifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize tariki ya 7 Mata 2026, Abanyarwanda n’Isi yose baribuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’Igihugu n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga ryashyizeho ubutumwa bw’abakinnyi batandukanye b’Amavubi ndetse n’ubw’abayobozi muri FERWAFA.
Kwizera Jojea yagize ati: ”Nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, dufashe uyu mwanya ngo twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twahisemo ubumwe, twahisemo ukuri, twahisemo kubaka u Rwanda rwiza. Jenoside ntabwo izongera kubaho ukundi.”
Biramahire Abeddy ati: ”Nk’urubyiruko uko dukomeza kwibuka ni ko tugirana igihango n’igihugu cyo kutazatatira Ubumwe, Amahoro ndetse n’iterambere tugezeho”.
Nshuti Innocent ati: ”Turwanye twivuye inyuma abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge”.
Emery Bayisenge ati: “Turi ejo hazaza h’u Rwanda inshingano zacu ni ukugira umusanzu mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri “.
Gicanda Nikita Vervelde uyobora Komisiyo ishinzwe iterambere rya Ruhago y’Abagore ati: “Twese dushyize hamwe mu kunamira abo bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kurwanya ingengabitekerezo yayo.“
Komiseri Ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya Ruhago, Kanamugire Fidèle yagize ati: “Twese hamwe nk’Abanyarwanda ni inshingano zacu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice ati: ”Kwibuka ni inshingano dusangiye nk’Abanyarwanda kuko umuryango utibuka urazima. Nk’abasiporutifu duhitemo kuba Inkingi y’Ubwiyunge n’iterambere.”


