
Kuri iki cyumweru Taliki ya 12 mata mu murenge wa Rugalika wo mu Karere ka Kamonyi habaye igikorwa yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kunshuro ya 32.
Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo kuri monima (Monument) ya Nyarubuye Aho abayobozi bagiye batandukanye munzego zose bagiye bashyiraho indabo ndetse bahi icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi.


Mu ijambo ry’ikaze umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yashimiye ubufataye bw’abatuye mu murenge wa Rugalika mu kubungabunga amateka no gushyira ikimenyetso ahajugunywe imibiri ya batutsi bazize jenoside irenga 915, Yashimiye kandi Muri rusange Abaturage bateguye igikorwa cyo kwibuka ndetse nabitabiriye igikorwa cy’ubudaheranwa cyiri mu mirenge yose y’akarere ka Kamonyi, yasoje avuga ko kwibuka ari igikorwa cyiza by’umwihariko k’urubyiruko kuko bibafasha kumenya amateka y’igihugu cyabo.

Hakurikiyeho ubutumwa bwiza kandi butanga ihumure kubanyarwanda bunyuze mundirimbo y’umuhanzi bonhomme yise “kubera ko” aho yakoze ku mitima yabenshi mubari baje kwibuka.

Mukiganiro na Ntabana Yves yasobanuye anagaragaza ko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe n’ubuyobozi bwari buri kubutegetsi agaragaza nuruhare rw’urubyiruko cyane cyane mumashuri ndetse yavuze ko umututsi wa mbere wishwe muri kamonyi yose yaguye mu murenge wa Rugalika, Yasoje ashima leta y’Urwanda yashyizeho minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda.

Mubuhamya bwa Mukakalisa Merciana warokotse jenoside yakorewe abatutsi yavuze inzira y’umusaraba yaciyemo uko yasigaye ari umwe mubavandimwe bavukanaga uko ari 12 ndetse akaba yaratwikishwaga ikibiriti kugeze gishize buri joro, yashimiye ingabo za FPR INKOTANYI zahagaritse jenoside anasaba abandi barokotse gukomera ndetse no kwibuka twiyubaka.
Mubutumwa bwa Benedata Zacherie perezida wa ibuka mu murenge wa Rugalika yifurije amahoro ndetse n’ihumure mu gihe cyo kwibuka abazize jenoside kuko hari ikizere cyo kubaho, yavuze ko kwibuka ari ugusigasira amateka y’igihugu ndetse no kuyabungabunga, yashishikarije abaturage gutanga amakuru kubushakashatsi buri gukorwa mu kararere ka kamonyi kugirango nabazabakomokaho bazayigireho.



