Author: Bvn Rwanda News

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ubwo ku Isi hose hizihizwa umunsi mukuru wa Pasika, Ben na Chance bakoreye igitaramo cy’akataraboneka muri BK Arena gishobora kuba intangiriro y’ibindi bitaramo byabo byinshi muri iyi nyubako. Nyuma y’igihe kirekire abantu bategerezanyije amatsiko igitaramo “Easter Jubilee Music Gathering”, kuri iki cyumweru ibyari amatsiko byabaye impamo, ibyari inzozi zirasohora ibyahanuwe na byo birasohora, amasengesho yasenzwe arasubizwa. Nk’uko buri muhanzi aba arota ndetse yifuza gukorera igitaramo muri BK Arena kandi akayuzuza, Ben na Chance banditse amateka yo gukorera igitaramo cyabo cya mbere muri BK Arena bagahita bayuzuza, ibintu bikomeje guhesha ishema umuziki wa Gospel. Bitari…

Read More

Abakinnyi barindwi mu 10 b’imbere mu gihugu bari bitabajwe na Eritrea ku mikino ibiri ya Eswatini mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, batorokeye muri Afurika y’Epfo. Eritrea yongeye gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’imyaka 19 itayikina, ndetse yabonye itike yo kuzakina amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2027 isezereye Eswatini ku bitego 4-1. Gusa nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye i Lobamba muri Eswatini, abakinnyi barindwi baburiwe irengero ubwo bari bageze muri Afurika y’Epfo. Abakinnyi 10 bakina imbere muri Eritrea ni bo bari bahamagawe n’umutoza Hesham Yakan, ariko…

Read More

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko iyo mu Rwanda hataba imodoka z’amashanyarazi, ibiciro bya lisansi byari kuzamukaho 120%. Icyakora yatangaje ko ibiciro by’ingendo ku modoka z’amashanyarazi na byo byiyongereye kuko mu Rwanda nta bigo bikoresha imodoka zikoresha amashanyarazi zonyine bihari. Yabigarutseho kuri uyu wa 5 Mata 2026, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru. Ni nyuma y’impinduka u Rwanda rwakoze mu biciro aho mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero mu gihe mu ntara, ari 41,58 Frw. Amb Uwihanganye yagaragaje ko ibiciro by’ingendo ku modoka rusange hatabayeho kugena iz’amashanyarazi cyangwa izikoreshwa na…

Read More

Rayon Sports yongeye gushimangira ko itigeze yica amategeko mu ifatwa ry’umutoza Haringingo Francis Christian, ivuga ko yamusanze yaramaze gutandukana na Kiyovu Sports. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, nyuma y’umukino banganyijemo na Gicumbi FC 0-0, aho yasubizaga Perezida wa Kiyovu, Nkurunziza David, uherutse kuyishinja gutwara uyu mutoza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Gakwaya yavuze ko ibyo Kiyovu ivuga “bitesha agaciro” kuko Rayon Sports itigeze iganira n’umutoza ukiri mu kazi, ahubwo yavuganye n’uwari wamaze kwegura. Yagize ati: “Twebwe twavuganye n’umutoza wasezeye. Nta tegeko ribwira umuntu gukora ahantu adashaka gukora. Iyo amaze kwegura aba afite uburenganzira bwo kwihitiramo aho ajya.” Yakomeje…

Read More

Ku bufatanye n’ikinyobwa gikomeje gufata imitima ya benshi cyengwa n’Uruganda rwa SKOL cya SKOL Malt, umuhanzi ukomoka muri Nigeria Crown Uzama uzwi cyane muri muzika nka Shallipopi agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyiswe “Africast Fest: A Shallipopi Xperience”. Ibirori byo gutangaza ku mugaragaro iki gitaramo byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2026 muri La Noche Nightclub. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro Iki gitaramo kizaba ku wa 29 Gicurasi 2026 muri Camp Kigali. Ni igitaramo kiri gutegurwa ku bufatanye bwa SKOL Malt na Bank of Kigali, bafatanyije na Groove Kigali na Intore…

Read More

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kugira ukwemera gushyitse kuko ari ko shingiro rya byose harimo no kubaka ingo ziramba ndetse no kwirinda amakimbirane arimo n’intambara zigaragara hirya no hino ku Isi. Yabivugiye mu Misa y’Igitaramo cya Pasika yabereye muri Paruwasi Katedarali Saint Michel i Kigali, ahari hateraniye abaje mu gitaramo kibinjiza muri Pasika. Ni Misa yabereye no ku zindi Paruwasi Gatolika zitandukanye ku Isi, aho abakirisitu bateraniye hamwe binjira mu byishimo by’umunsi wa Pasika, bizihizaho Izuka rya Yezu. Pasika ni wo munsi mukuru ukomeye ushingiyeho ukwemera kwa Kiliziya Gatolika. Mu butumwa Antoine Cardinal Kambanda yatanze muri iyo…

Read More

Umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Jacky bakoze ubukwe mu birori binogeye ijisho nyuma y’imyaka 8 babana. Uyu muhango wo gusaba,gukwa no gusezerana imbere y’Imana wabaye  kuri uyu wa Gatandatu bibera  i Rwempasha mu karere ka Nyagatare aho Clapton Kibonge n’ubundi asanzwe avuka. Iki gikorwa cyabaye mu gihe aba bombi bamaze igihe kinini babana nk’umugabo n’umugore, aho bamaze imyaka umunani basangiye urugendo rw’urukundo. Tariki ya 21 Gashyantare 2026 ni bwo Clapton Kibonge yambitse impeta y’urukundo Ntambara Jacky, amusaba ko yakomeza kumubera umugore byemewe n’amategeko n’idini, undi na we abyemera atazuyaje. Icyo gihe ni na bwo batangaje ko batangiye imyiteguro…

Read More

Kaminuza ya ‘Howard University’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye gutangira kwigisha isomo rishya rizibanda ku muziki w’umuraperi Cardi B by’umwihariko kuri album ye nshya yitwa ‘Am I The Drama?’ yasohoye mu mpera za 2025. Iri somo ryiswe ‘The Cardi B: Am I The Drama? The Art, Production, Marketing and Cultural Impact’ rizatangira kwigishwa mu Muhindo wa 2026. Iyi Kaminuza iherereye i Washington DC ivuga ko iri somo rizibanda cyane ku bihe Cardi B arimo n’uburyo ahuza ibikorwa by’ubuhanzi bwe no kwamamaza, uburyo bwo kugera ku bafana no gusakaza umuco ku Isi. Amakuru dukesha Blacknews avuga ko…

Read More

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, yatangaje ko Umufaransa w’imyaka 62 wari warakatiwe igihano cy’urupfu n’ubutabera bw’u Bushinwa kubera gucuruza ibiyobyabwenge, yishwe. U Bufaransa bwavuze ko uyu mugabo witwa Chan Thao Phoumy yishwe nyuma y’igihe bwari bumaze bugerageza guhagarika iki gikorwa kubera impamvu zitandukanye. Yahamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge mu 2010. Leta y’u Bufaransa yavugaga ko bidakwiriye ko uyu mugabo yahanishwa igihano cy’urupfu, ko ahubwo akwiriye guhabwa imbabazi kubera uburyo angana, gusa ubu busabe ntabwo bwigeze bwemerwa. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, yavuze ko abunganira uyu mugabo batigeze bahabwa uburenganzira bwo kumuburanira mu rubanza rwe rwa nyuma rwabereye mu Mujyi wa…

Read More

Ibiciro by’ibicanwa mu Rwanda bikomeje kuzamuka. Ibyo bihera kuri Gaz, inkwi, n’amakara. Izi mpinduka zijyanye n’umuvuduko w’ibiciro ku masoko w’ibintu bitandukanye bitewe n’ingaruka z’intambara ihanganishije Iran na Amerika hamwe na Israel. twatembereye mu bice bitandukanye by’igihugu, ireba uburyo ibiciro by’ibicanwa bihagaze. Mu bice bimwe na bimwe, Gaz yiyongereyeho hejuru y’ibihumbi 5 Frw. I Huye, umufuka w’amakara ni ibihumbi 15 Frw, i Nyanza ni ibihumbi 17 Frw mu gihe mbere yari ibihumbi 12 Frw. I Kigali ho wageze ku bihumbi 20 Frw. Umunyamakuru watambagiye ahantu handukanye mu Karere ka Huye, yasanze kuri butiki imwe iherereye mu Kagari ka Ngoma gaz y’ibilo…

Read More