Author: Bvn Rwanda News

Umusore w’imyaka 22 witwa Iyamuremye Erier yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 29 Werurwe 2026, nyuma yo guterwa icyuma n’abantu bakekwaho kugirana amakimbirane mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango. Ibi byabereye mu Kagari ka Kinazi, Umudugudu wa Kabuga, aho amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge agaragaza ko abo bantu bari basanzwe baziranye, gusa icyateye ayo makimbirane kikaba kitaramenyekana neza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Gasasira François Regis, yemeje aya makuru, avuga ko byabaye mu masaha y’ijoro. Yagize ati: “Twamenye amakuru ko nijoro hari abantu bagiranye amakimbirane bararwana, umwe atera undi icyuma ahita yitaba Imana, bari basanzwe baziranye ariko icyabiteye…

Read More

Mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama rihereye mu mu Karere ka Kicukiro, hatashywe ikibuga gito [mini pitch] gikinirwaho umupira w’amaguru cyubatswe ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), muri gahunda yayo ya FIFA Arena igamije guteza imbere impano z’abakiri bato. Umuhango wo gutaha iki kibuga gishya wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, witabirwa n’abarimo Ministiri wa Siporo, Nellly Mukazayire ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA Mattias Grafström, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice na Stéphane Le Brech, Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda. Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yashimiye FIFA ku mishinga bafatanyamo yo…

Read More

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yategetse ko abasirikare 20 bo mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru batabwa muri yombi kubera ibyaha bya ruswa bakekwaho n’imyitwarire idahwitse. Mu basirikare batawe batawe muri yombi harimo Maj Gen Don William Nabaasa na Brig Gen Johnson Namanya Abaho bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye muri Kampala na Kasenyi muri Entebbe. Ibyaha bakekwaho biri mu byo Gen Muhoozi yiyemeje kurandura kuva igihe yagiriwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda. Abatangamakuru babwiye Daily Monitor ko abo basirikare bakuru bakurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya n’imicungire mibi binyuze mu kugemurira ibintu bitandukanye abasirikare n’inzego z’ubutasi. Mu byo bakoze…

Read More

Umugore wo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yakubise umukiriya weu buryo bukomeye amuziza ko yemennye icupa ry’inzoga akanga kuryishyura. Ibi byabereye mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda ahagana saa ine z’ijoro. Abatangabuhamya bavuze ko uyu mugore umukiriya we yanze kumwishyura icupa yamennye ahita arakara umufatira telefone ndetse ahita anamukubita Ati” Yamannye kirahuri abuze ayo kumwishyura ahata afatira telefone ye maze amukubita urushyi agwa hasi.” Undi mugabo yagize ati ” Nyiyiyenza ahubwo yarakajwe n’uko uriya mugabo yamjmeneye ikirahire abishaka.” Ubwo ibi byabaga uyu mugabo watswe Telefone yahise ayabangira…

Read More

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umubare w’abanyeshuri basoza amashuri abanza n’ayisumbuye badasibiye umaze kugera kuri 15% kuva mu 2019 kugeza mu 2024, bivuye kuri 11% byariho hagati yo mu 2015 no mu 2020. Ni imibare yatangajwe n’Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2025, ubwo hatangizwaga inama yiga ku burezi yiswe ‘State of Education Conference 2026’. Ni imibare yatangajwe nyuma ya Raporo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze muri Gicurasi 2025, igaragaza ko abanyeshuri bata ishuri bagabanyutse bagera kuri 4,7% mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 bavuye kuri 6,8% mu 2022/2023. Iyi mibare igaragaza ko kuva mu 2015 kugeza mu 2020,…

Read More

Alex Duong wari mu banyarwenya ndetse n’abakinnyi ba filime bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye. Urupfu rw’uyu mugabo wamenyekanye muri filime ‘Blue Bloods’ rwamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize. Yari amaze igihe kinini ahanganye n’indwara ya kanseri y’ibihaha. Alex Duong yabitswe na Hilarie Steele, inshuti ye ya hafi, yavuze ko yapfuye ku wa 28 Werurwe 2026. Ati “Mu gahinda kenshi, turabamenyesha ko inshuti yacu Alex Duong yitabye Imana muri iki gitondo akikijwe n’inshuti ze magara. Yari ameze neza kandi ntiyari akiribwa.” Mbere y’uwo munsi, iyi nshuti ye yari yavuze ko Duong yari yakomerewe ahita ajya mu bitaro kugira ngo…

Read More

Nyanza: Impanuka y’Imodoka yabereye mu Karere ka Nyanza, yatwaye ubuzima bw’abasore bane. Mu ijoro ryo ku wa 28 Werurwe, 2026 ahagana saa munani z’ijoro (02h00 a.m), iriya mpanuka yabereye mu Murenge wa Muyira. Abaturage bahatuye bavuga ko imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yataye umuhanda igonga DYNA yari irimo abasore, aho yari igeze mu Isanteri ya Gihengeri. Umwe yagize ati ”Batatu muri abo basore bahise bapfira aho, undi umwe aza kwitaba Imana mu nzira bajya kwa Muganga ku Bitaro by’i Nyanza.” Mu bapfuye harimo Kwizera Fils w’imyaka 21 y’amavuko, akaba akomoka mu Mudugudu wa Nyamayaga, Akagari ka Shyira mu Murenge…

Read More

Ikipe ya RSSB Tigers BBC ihagararariye u Rwanda muri BAL 2026, yitwaye neza mu mukino ubwo yatsindaga Petro de Luanda yo muri Angola amanota 82-78, bikayihesha kubona intsinzi ya kabiri muri Kalahari Conference. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026. Wari uhanzwe amaso na benshi, cyane ko amakipe yombi ahabwa amahirwe yo kuyobora iri tsinda. Amakipe yombi yatangiye agenda gahoro, buri imwe ikora amanota ariko agace ka mbere kaje kurangira, Petro de Luanda iyoboye n’amanota 17-12. RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda, yagarutse mu gace ka kabiri ifite imbaraga ndetse igerageza kwinjira mu mukino,…

Read More

Ikipe y’Igihugu ya Aruba yegukanye igikombe cyo mu itsinda B rya FIFA Series nyuma yo kunyangira Liechtenstein ibitego 4-1. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium habereye imikino ya nyuma yo mu Itsinda B, ry’iyi mikino itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Aruba yinjiye mu mukino mbere ndetse ibona n’igitego cya mbere ku munota wa 18 gitsinzwe na Jaybrien Romano, mugenzi we Gello Robertha shyiramo icya kabiri ku munota wa 25. Igice cya mbere iyoboye n’ibitego 2-0. Mu gice cya kabiri Liechtenstein yagitangiye ishaka kwishyura, bidatinze ku munota yatsinze igitego cyinjijwe na…

Read More

Bad Rama uherutse kwibasira u Rwanda yakumiriwe mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mpera z’iki cyumweru muri Leta ya Indiana, Ruti Joel yahakoreye igitaramo cyitabiriwe n’Abanyarwanda banyuranye batuye muri iyi leta n’indi mijyi byegeranye. Ni igitaramo Bad Rama yahuriyemo n’uruva gusenya kuko yashatse kucyitabira bakamusohora atabashije kukigeramo ndetse asabwa kuva mu nkengero z’aho cyari kiri kubera. Umunyamakuru wari ahabereye iki gitaramo yavuze ko Bad Rama yahageze abagiteguye bamumenyesha ko atemerewe kwinjira ndetse asubizwa amatike ye. Ati “Bad Rama yahageze ari kumwe n’abashinzwe umutekano bane, abwirwa ko batari bwinjire ndetse…

Read More