
Haringingo Francis Christian wari umutoza wa Kiyovu Sports yerekeje muri Rayon Sports yaherukagamo mu 2023.
Uyu mugabo ukomoka i Burundi ni umwe mu batoza beza muri Shampiyona y’u Rwanda, aho uyu mwaka yigaragaje cyane muri Kiyovu yatangiranye umwaka w’imikino ibibazo byinshi by’ubukene ariko ikitwara neza mu kibuga.

Haringingo wari usigaje amezi make ku masezerano ye yo mu Rucaca, yagiye muri Gikundiro iheruka gutandukana n’umutoza Bruno Ferry wirukanwe nyuma y’amezi atatu gusa.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko bwifuza kwegukana Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2019 cyangwa kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.
Murera ikomeje kwitegura isubukurwa rya Shampiyona, aho izakira Gicumbi ku wa Gatandatu, saa 18:00 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Haringingo yaherukaga muri Gikundiro mu 2023, icyo gihe yayiheshege Igikombe cy’Amahoro.
Uyu mutoza yasanze Gikundiro iri ku mwanya kane n’amanota 42.


