- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Nicolas Maduro wahoze ayobora Venezuela wakuwe ku butegetsi ndetse agafatwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye gutangira kuburanishwa ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’iterabwoba. Mu gitondo cyo ku wa 3 Mutarama 2025 ni bwo Amerika yagabye ibitero mu Murwa Mukuru wa Venezuela, Caracas, ndetse Perezida Nicolas Maduro n’umugore we, Cilia Flores, barafatwa bajyanwa muri Amerika. Bamaze iminsi igera kuri 80 bafungiye muri Gereza ya Brooklyn yo mu Mujyi wa New York. Maduro w’imyaka 63 yafashwe nyuma y’ibihe bitandukanye atumvikana na Amerika ndetse agaragaza ko nta cyo yamutwara. Uyu mugabo wayoboye Venezuela imyaka irenga 13 akigezwa i New York yavuze…
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Murwa Mukuru, Kinshasa, lisansi iri kubona umugabo igasiba undi kuko sitasiyo hafi ya zose zafunze kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli. Kuva mu cyumweru gishize imirongo y’imodoka ziri kuri za sitasiyo za lisansi yari miremire, ba nyirazo bategereje ko babona lisansi ariko amaso agahera mu kirere. Iki kibazo cy’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuba iyanga muri RDC, kiri guterwa n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, kuko Iran yafunze umuyoboro wa Hormuz unyuzwamo hafi 20% by’ibikoreshwa mu Isi yose. Nubwo bimeze gutyo, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kugaragaza ko ibintu biri mu buryo. Benshi bagaragaza…
Matt Brittin wayoboye Google yagizwe Umuyobozi Mukuri wa BBC asimbuye Tim Davie weguye kuri uyu mwanya kubera amashusho ya Donald Trump yatambukijwe yatunganyijwe mu buryo bwatumye ubutumwa yavuze buhinduka. Chairman wa BBC, Samir Shah yavuze ko Brittin wamaze imyaka 18 muri Google afite ubunararibonye mu kuyobora ibigo binini akabigeza ku iterambere. Matt Brittin yavuze ko u Bwongereza bukeneye BBC ikorera inyungu za bose mu Isi ihindagurika buri munsi. Ati “BBC ikeneye kugendera ku muvuduko n’imbaraga bituma iba aho amakuru ari n’aho abayikurikira bari. Kubakira ku kugera ku bantu benshi, icyizere n’imbaraga zo guhanga ibishya bitsinda imbogamizi bikanageza kuri serivisi nziza…
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje abayisilamu ko ikibazo cy’umuhamagaro wa mu gitondo ukangurira abayisilamu kujya gusenga isengesho uzwi nka Adhana kigomba kwigwaho Ibi yabigarutseho ubwo yari mu muhango wo kwishimira ibyishimo bya nyuma y’Umunsi Mukuru wa Eil Al Fitri wabereye muri BK Arena ukitabirwa n’ibihumbi by’abayisilamu bo mu Rwanda n’inshuti zabo. Ubwo hari hageze umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo umwe mu bayisilamukazi ukiri muto yasabye nyakubahwa ko yabasubirizaho umuhamagaro w’isengesho rya mu gitondo (Adhana) nyuma y’igihe kinini warakuweho mu gihugu hose . Nyuma yo kumva icyo kibazo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize ati “Icyo kibazo kiroroshye cyane ahubwo ababishinzwe…
Vatican yatangaje ko abo muri Kiliziya Gatolika bashobora guhabwa insimburangingo zikomotse ku nyamaswa, mu rwego rwo kuvura indwara zimwe na zimwe. Byatangajwe ku wa 24 Werurwe 2026. Ibi bishingiye ku iterambere rikomeje kugaragara mu buvuzi bwifashishije ingingo z’ingurube cyangwa inka zahinduriwe imiterere karemano y’uturemangingo twazo. Mu nyandiko ya paji 88 igaragaza amabwiriza agomba gukurikizwa kuri ubu buvuzi, Vatican yongeye gushimangira inyigisho yo hambere, ivuga ko Kiliziya Gatolika nta kibazo ibona muri ubu buvuzi, mu gihe bukurikiza amabwiriza, ntibufate inyamaswa nabi. Iyi nyandiko igira iti “Tewolojiya Gatolika ntikumira ikoreshwa ry’inyamaswa iyo ari yo yose mu kubona ingingo, ingiramubiri n’uturemangingo byo kwifashisha…
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’Isanzure (NASA) Jared Isaacman, ku wa Kabiri yatangaje impinduka zikomeye muri gahunda ya Artemis, avuga ko ubu intego ari ukusa ikivi cy’imishinga y’ibyogajuru ya Apollo yo mu myaka ya 1960 yarangiye mu 1972. Artemis yatangiye mu 2017. Artemis ni gahunda ngari ya NASA igamije kongera kugerageza gusubiza umuntu ku Kwezi nyuma y’imyaka 50. Mu butumwa bwa Artemis 2 nibwo bwa mbere umuntu ateganyijwe kongera kugera hafi y’Ukwezi. Gahunda NASA yari ifite yari iyo kubaka sitasiyo y’ibyogajuru izenguruka Ukwezi. Ubu NASA izakoresha ibikoresho byari byaragenewe uyu munshinga, mu kubaka icyicaro ku Kwezi kizatwara miliyari 20$.…
Nshimiyimana Albert wo mu Mudugudu wa Gafoka, Akagari ka Kangazi, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi arataka igihombo gikomeye yatewe n’imbwa z’agasozi yasanze zamuririye ihene 4 zizisanze mu kiraro, eshatu zikazica indi akayizitesha zitarayiheza umwuka. Yavuze ko izo mbwa zahutse mu ihene ze ahagana saa yine n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2025. Muri ayo masaha Nshimiyimana ntiyari mu rugo kimwe n’umugore we wari wazindukiye mu kazi, mu gihe umwana wabo yari kwa nyirakuru. Uyu mugabo yagarutse ahagana saa saba, agiye gushaka umupanga ngo yahire ubwatsi agaburira izo hene, agiye gukingura yumvamo imbwa, arebye asanga…
Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, Gianni Infantino, yatangaje ko yishimiye uko Kigali Pele Stadium na Sitade Amahoro zatunganyijwe, mbere yo gukinirwaho imikino ya FIFA Series 2026. Ibi Gianni Infantino yabitangaje mu ijoro ryacyeye tariki 24 Werurwe 2026, abinyujije ku mbugankoranyambaga ze agaragaza ko yishimiye cyane Sitade Amahoro ndetse na Kigali Pele Stadium uko ziteguye kwakira iyi mikino ibura umunsi n’igice kugira ngo itagire. Ni imikino iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, izasozwa tariki 30 Werurwe 2026. Mu butumwa Gianni Infantino yashyize hanze, yatangaje ko yishimiye kubona aya masitade asa neza ndetse yiteguye kwakira iyi mikino…
Rutahizamu ukomoka mu Misiri, Mohamed Salah yatangaje ko azatandukana n’ikipe ya Liverpool uyu mwaka w’imikino nurangira nubwo yaherukaga kongera amasezerano. Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko, wageze muri Liverpool mu mwaka wa 2017 avuye muri AS Roma, yemeje aya makuru abinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri. Mu butumwa bwe, Salah yagize ati: “N’ubwo bitoroshye, igihe kirageze. Iki ni igice cya mbere cyo kubasezeraho. Nzava muri Liverpool uyu mwaka urangiye.” Nubwo yari aherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Mata 2025, impande zombi zemeranyije ko azagenda ku buntu (free transfer) umwaka urangiye. Mu myaka icyenda amaze muri…
Leta ya Namibia yatangaje ko yakumiriye ikoreshwa rya internet itangwa n’ikigo Starlink cy’umushoramari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Elon Musk. Mu minsi ishize nibwo Starlink yagejeje kuri Guverinoma ya Namibia ubusabe bwo gutangira gutanga serivisi zayo muri iki gihugu. Amakuru dukesha BBC avuga ko mu buryo butunguranye Namibia yanze ubu busabe bwa Starlink, gusa ntiyatangaza impamvu y’iki cyemezo. Icyemezo cya Namibia cyatangajwe binyuze mu Kigo cya leta gishinzwe ibijyanye n’itumanahao (Cran) mu ntangiriro z’iki cyumweru. Kugeza ubu ntacyo Starlink iravuga ku byatangajwe na Namibia. Namibia ibaye igihugu cya kabiri cya Afurika cyanze ikoreshwa rya internet ya Starlink, nyuma…
