- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Ikigo Mobile Money Rwanda Ltd cyatangaje serivisi nshya yitwa MoFlex, igamije korohereza abakiliya kubona inguzanyo ntoya mu buryo bwihuse kandi bworoshye hifashishijwe telefoni ngendanwa . MoFlex igamije gufasha cyane cyane abantu bafite imishinga mito n’iciriritse kubona amafaranga y’ishoramari cyangwa gukemura ibibazo by’amafaranga by’igihe gito. Abakiliya bashobora gusaba inguzanyo, bakayishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga, bitagombye kujya ku ishami rya banki. Abayobozi ba Mobile Money Rwanda Ltd bavuga ko MoFlex izafasha gukomeza guteza imbere serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga (fintech) mu Rwanda, binyuze mu korohereza abaturage kubona amafaranga ku buryo bwihuse kandi butekanye. Iyi serivisi nshya ifite intego yo kuzamura ubushobozi bw’abaturage, guteza imbere…
Imvura nyinshi yagwaga mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira uyu wa 23 Werurwe 2026, yateje inkangu yasenye inzu yari irimo abantu 4, ihitana nyir’inzu Ntamahungiro Damien w’imyaka 60 n’umugore we Uwicyeza Jeannine w’imyaka 50. Umukobwa wabo mukuru n’uruhinja yari amaze igihe gito abyaye bo bararokoka. Umuturanyi w’uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Nyange, Akagari ka Nyange, yavuze ko uyu mugabo wari usanzwe acuruza akabari, umugore yigisha ku Ishuri Ribanza rya Nyange B, iki kiza cyabateye mu ma saa sita z’igicuku, umugabo ari bwo agitaha batararyama. Ati: “Bari bakiri mu ruganiriro bitegura kujya…
Ikipe ya Al Hilal SC yatangaje ko yareze abasifuzi basifuye umukino wayihuje na RS Berkane, yaba abo mu kibuga n’abo kuri VAR kuko yarenganyijwe igasezererwa muri CAF Champions League. Ku Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2026, ni bwo Al Hilal SC yakiriye RS Berkane mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya CAF Champions League wabereye kuri Stade Amahoro. Yagize iti “Al Hilal SC ntiyemeranya n’imisifuririre y’abayoboye umukino wayo na RS Berkane muri ¼ cya CAF Champions League, ndetse iyi ikipe yacu yatanze ikirego igaragaza ko umusifuzi wo mu kibuga hagati n’abari kuri VAR ari bo batumye itakaza uwo mukino kuko…
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko ibiza birimo imvura nyinshi, n’inkangu byishe abantu barindwi mu turere 12 bisenya inzu z’abaturage n’ibikorwaremezo. MINEMA igaragaza ko ku wa 23 Werurwe 2026 abantu batatu batwawe n’imigezi barapfa, inkangu zihitana abantu bane naho babiri barakomereka. Iyi mvura nyinshi yangije inzu 41, abantu batandatu barakomereka, hegitari enye z’ibijumba zirangirika, ifunga imihanda umunani n’ibiraro bibiri. Inkuba yishe inka imwe, umuyaga ukomeye usambura ibyumba by’amashuri bine ndetse abanyeshuri bane barakomereka. Raporo ya Minema igaragaza ko ibi biza byose byibasiye uturere twa Ruhango, Ngororero, Huye, Karongi, Gasabo, Nyanza, Burera, Muhanga, Nyagatare, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu. Mu bishwe…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabajije Abayobozi mu nzego zitandukanye impamvu bakomeje kurya ruswa bitwaje ko u Rwanda ruri ku kigero cyo hasi ku rwego Mpuzamahanga mu mitangire ya ruswa, ugereranyije n’ibindi bihugu; ababaza impamvu bakomeza kwisanisha n’ikibi. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 23 Werurwe 2026, mu nama y’Abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze n’Inzego nkuru za Guverinoma yabereye i Gako mu Karere ka Bugesera. Perezida Kagame yagaragarije abo bayobozi ko bose bazi ububi bwa ruswa ariko ugasanga bashaka gukora iyo bwabaga ngo bakunde bayirye bagamije inyungu zabo bwite. Yagize ati: ”Uzajya gusaba serivise mu nzego zitandukanye ariko…
Polisi ya Kenya yatangije iperereza ku kibazo cya Raphael Tuju wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, waburiwe irengero ku wa Gatandatu agiye mu kiganiro kuri radiyo. Raphael Tuju yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya kuva muri Mata 2008-2009 ku butegetsi bwa Perezida Mwai Kibaki, ayobora igihe gito mbere y’uko Guverinoma ihindurwa. Tuju hamwe n’umushoferi wari umutwaye baburiwe irengero kuva ku wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2026, imodoka ye bayisanga yatawe ku muhanda wo mu gace ka Karen mu nkengero za Nairobi. Ku Cyumweru, Paul Nyamodi, umunyamategeko wa Tuju yavuze ko mbere y’uko aburirwa irengero yatanze ikirego kuri polisi ko…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibitero ku bikorwaremezo bitanga ingufu byo muri Iran kubera ko hari kuba ibiganiro, ariko iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati gihita kibihakana. Ibihugu byombi biri mu ntambara kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026. Amerika yateguje Iran ko nifunga umuyoboro wa Hormuz unyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bigera kuri 20% by’ibyoherezwa ku isoko mpuzamahanga, izarasa inganda zayo zitunganya ingufu. Leta ya Iran yasubije Amerika ko nirasa ku nganda zayo zitunganya ingufu, na yo izarasa ku z’ibihugu by’inshuti biri mu Burasirazuba bwo Hagati nka Arabie Saoudite,…
Ikipe ya AS Kigali WFC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Abagore inshuro 13, yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri mu nyuma y’imyaka 18, mu gihe habura umukino umwe ngo FERWAFA Women’s Super League ya 2025/26 irangire. Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yanganyije na Inyemera WFC igitego 1-1 ku wa Gatandatu, igira amanota 13 ku mwanya wa 11, irushwa amanota ane na Forever WFC ya 10 yo ifitanye umukino na Macuba WFC kuri iki Cyumweru. Ihanantuka ry’iyi kipe y’abagore isanzwe ari ubukombe muri ruhago mu Rwanda, ryatewe n’ikibazo cyo kutumvikana hagati y’abayobozi bitewe n’imiyoborere mibi. Ikibazo cy’amafaranga atagwa n’Umujyi wa Kigali…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ntacyo yihishe mu buryo yagaragaje amarangamutima ye ku rupfu rwa Robert Mueller, wari wayoboye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (FBI). Trump yavuze ko byamushimishije kubona Mueller yapfuye ku buryo adashobora kubihanganira. Robert Mueller witabye Imana ku wa 20 Werurwe 2026, yari afite imyaka 81. Yayoboye FBI kuva mu 2001 kugeza mu 2013, ashyirwa kuri uwo mwanya na Perezida George W. Bush, akomeza no mu gihe cya Perezida Barack Obama. Umuryango we wemeje urupfu rwe ariko ntiwatanze amakuru arambuye ku mpamvu y’urupfu cyangwa aho byabereye. Nyuma y’aho amakuru y’urupfu rwe atangajwe, Trump yanditse kuri…
Umunyarwandakazi, Utagushimaninde Fanny w’imyaka 15, yanditse amateka yo gutsinda amanota menshi muri Cricket ari muto, akuraho agahigo kari gafitwe n’Umunya-Uganda, Proscovia Alako, wabikoze afite 16 bakina na Mali i Kigali mu 2019. Yabigezeho ku wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, ubwo u Rwanda rwatsindaga Ghana mu irushanwa mpuzamahanga rya Nigeria Invitational T20 Tournament 2026 iri kubera mu Mujyi wa Lagos. Utagushimaninde Fanny w’imyaka 15 n’iminsi 223, ari mu bakinnyi bari kuzamuka neza muri uyu mukino; yongeye kwigaragaza imbere ya Ghana mu mukino wa mbere w’iri rushanwa, ahita akora amateka yo gukina amanota 111 ku dupira 65. Uyu mukinnyi yabaye…
