
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko ibiza birimo imvura nyinshi, n’inkangu byishe abantu barindwi mu turere 12 bisenya inzu z’abaturage n’ibikorwaremezo.
MINEMA igaragaza ko ku wa 23 Werurwe 2026 abantu batatu batwawe n’imigezi barapfa, inkangu zihitana abantu bane naho babiri barakomereka.

Iyi mvura nyinshi yangije inzu 41, abantu batandatu barakomereka, hegitari enye z’ibijumba zirangirika, ifunga imihanda umunani n’ibiraro bibiri.
Inkuba yishe inka imwe, umuyaga ukomeye usambura ibyumba by’amashuri bine ndetse abanyeshuri bane barakomereka.
Raporo ya Minema igaragaza ko ibi biza byose byibasiye uturere twa Ruhango, Ngororero, Huye, Karongi, Gasabo, Nyanza, Burera, Muhanga, Nyagatare, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.
Mu bishwe n’inkangu harimo umugabo n’umugore we bo mu Karere ka Karongi, umukingo wagwiriye inzu yabo, ndetse imibiri yabo ikaba ikirimo gushakishwa.
Mu Karere ka Gicumbi imvura yangije inzu nyinshi, harimo n’aho amazi yinjiye mu nzu ateza igihombo cy’amafaranga ibihumbi 538 Frw.
Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, umuyaga ukabije wasambuye ibyumba bine by’amashuri, unakomeretsa abanyeshuri bane bari hagati y’imyaka itanu n’irindwi biga ku Ishuri ribanza rya Terimbere bajya kwitabwaho ku Kigo nderabuzima cya Kabatwa.
Minema yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwambuka imigezi mu gihe imvura yaguye, kuko baba bishyira mu byago byo gutwarwa n’amazi, ibasaba gucumbika mu gice baherereyemo cyangwa bakanyura ahari ibiraro nabyo bitarengewe n’amazi.
Minema kandi yanaboneyeho kwibutsa abagituye mu manegeka ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka, kuko imvura mu kirere itarashira no guhora basuzumana ubushishozi aho batuye.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Werurwe 2026 hazagwa imvura iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi; bikazatuma ubuhehere bw’ubutaka bwiyongera.


