- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju FC mu mukino wo ku mumsi wa 25 ifata umwanya wa mbere ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 hagati yayo na Rayon Sports. Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium. Umukino watangiye ukinirwa mu rubuga rwa APR FC ikina ihererekanya yiga uko yasatira. Ku munota wa 15 APR FC yafunguye amazamu ku mupira mwiza Memel Dao yahaye Dao Djibril Ouattara asigara arebana n’izamu arekura ishoti riruhukira mu nshundura. Nyuma y’uko ikipe y’Ingabo ifunguye amazamu yatangiye kugera imbere y’izamu ry’Amagaju FC cyane ndetse hari aho William Togui yashoboraga gutsinda igitego cya…
Ihuriro ry’abanyeshuri biga mu mahanga ibijyanye n’ikoranabuhanga batangije ikigo cyigisha kikanatanga ubujyanama ku bijyanye n’ubwirinzi kuri internet ibizwi nka ‘cybersecurity’ gifite intego yo kwigisha abarenga miliyoni mu 2030. Iki kigo cyiswe ICCA ‘International Cybersecurity Community for Africa’ cyatangijwe ku wa 20 Werurwe 2026. Umuyobozi Mukuru wa ICCA, Niyodusenga Petero, yagaragaje ko igitekerezo cyaje ubwo we na bagenzi be bigishaga abandi banyeshuri ibijyanye na cybersecurity aho babaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babona ubwo bumenyi bakwiye no kubuzana muri Afurika. Ati “Afurika ni umugabane uri kwihuta mu iterambere cyane cyane mu ikoranabuhanga, nko mu Rwanda NST1 yibanze mu bikorwaremezo, NST2…
Ubwoba ni bwinshi mu karere ka Kyankwanzi muri Uganda nyuma y’aho abagabo babiri bivugwa ko ari Abanyarwanda bishwe n’abaturage bari basanze ibice by’umubiri w’umuntu mu nzu bari bacumbitsemo. Ku wa 20 Werurwe 2026, abaturage bo mu mudugudu wa Kiryanongo muri Bananywa, bateye urugo rwabagamo uwitwa Semasaka na Hakiza Damascene nyuma yo kumvamo umunuko ukabije. Aba baturage basatse uru rugo, basangamo ibice by’umurambo w’umugore ukomoka mu mudugudu wa Nakabugo wari umaze iminsi aburiwe irengero, bimwe biri mu mufuka. Barakaye, batangira gukubita aba bagabo bombi kugeza babishe. Aba bagabo bamaze kwicwa, umuyobozi w’umudugudu wa Kiryanongo yatabaje Polisi ikorera muri Bananywa, na yo…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yasobanuye ko imwe mu mpamvu ikomeye yatumye habaho kuzamura umusanzu w’abanyamuryango bakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa ’Mutuelle de Santé’ harimo na serivisi nshya zongewe kuri ubwo bwishingizi. Yabigarutseho mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore byabaye ku wa 19 Werurwe 2026. Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko biturutse kuri serivisi nshya zongerewe kuri ubwo bwishingizi ubusanzwe zitatangwaga, ayo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB) cyishyuraga kubera abakoresheje mituweli aziyongeraho nibura miliyari 21 Frw mu mwaka umwe. Ku wa 24 Gashyantare 2026 ni bwo hatangajwe amavugurura yo gushyigikira serivisi za mituweli. Mituweli ni imwe muri gahunda…
Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo ukomoka mu Bufaransa, Bruno Ferry nyuma y’amezi atatu ayigezemo. Iyi kipe ni yo yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026. Rayon Sports yanditse iti: ”Ku bwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na Bruno Ferry wari umutoza Mukuru. Mwarakoze cyane coach Bruno Ferry.” Uyu mutoza yari yarageze muri Rayon Sports tariki ya 18 z’ukwezi kwa 12 asimbuye Afhamia Lotfi nawe wari wirukanwe nyuma y’amezi atatu ahawe akazi. Bruno Ferry asize Rayon Sports ku mwanya wa 5 n’amanota 39 muri shampiyona ndetse anayisize muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro…
Umuhanzi nyarwanda wubatse izina mu muziki ndetse no mu gutunganya indirimbo, Element Eleeh, yamaze kugera mu Mujyi wa Kampala aho agiye kwitabira igitaramo gikomeye cy’urwenya n’umuziki kizwi nka ‘Comedy Store’, kizahurirana no kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid. Uyu musore wageze ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe International Airport mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2026, yerekeje muri Uganda avuye mu Karere ka Huye, aho yari yitabiriye iserukiramuco rya Siga Art Festival ryari rimaze iminsi ribera muri aka gace. Element Eleeh ategerejwe kuririmba muri iki gitaramo kizabera ahazwi nka UMA Showgrounds guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iki gitaramo…
Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 150, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice. Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 28 na 105. Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itandatu (6) n’umunani (8) bitewe n’imiterere ya buri hantu. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iva mu gice cy’amajyepfo y’Isi rizamuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18. Umuyaga…
Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryashyizeho abashumba bashya b’amaparuwasi ndetse n’Abashumba Nshingwabikorwa (Regional Executive Pastors), mu rwego rwo gushyigikira indembo mu mirimo ya gishumba. Mu nshingano nshya zatangajwe ku nshuro ya mbere, abagore bane bahawe ubupasiteri, ari byo byabaye amateka mu itorero. Abagore bahawe izi nshingano ni: Ufitinema Chantal, uyobora Paruwasi ya Rulindo mu Rurembo rw’Amajyaruguru, Mukagashugi Marie Chantal, wagizwe Umushumba Nshingwabikorwa w’Ururembo rw’Amajyepfo, Kamukama Edith, wagizwe Umushumba Nshingwabikorwa w’Ururembo rw’Uburasirazuba, Rugerindida Alice, wagizwe umuyobozi wa Paruwasi ya Bugesera. Aya ni amaperereza ya mbere yerekana ko abagore bashobora kuyobora paruwasi muri ADEPR, kuva itorero ryashinzwe mu Rwanda. Iri tangazo ryasohotse ku…
Uyu musaza yamenyekanye muri filime ‘The delta force’ yasohotse mu 1986, ‘Missing in action’ yasohotse mu 1984, ‘Invasion USA’ yasohotse mu 1985 n’izindi nyinshi. Inkuru y’urupfu rwa Chuck Norris yatangajwe n’abo mu muryango we babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bakaba bemeje ko uyu mukinnyi wa filime yapfuye mu gitondo cyo ku wa 19 Werurwe 2026. Mu butumwa umuryango we watambukije ku mbuga nkoranyambaga bagize bati “Imitima yacu yuzuye agahinda ko kubamenyesha ko Chuck Norris yitabye Imana mu buryo butunguranye ejo mu gitondo. Nubwo amakuru y’urupfu rwe twifuza ko yaguma ari ibanga ry’umuryango turabamenyesha ko kugeza ku mwuka wa nyuma yari akikijwe…
Amerika yagabye ibitero bya mbere ifatanyije na Israel ku wa 28 Gashyantare 2026, ndetse ihitana Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei n’abandi basirikare bakuru. Iyi ntambara imaze ibyumweru bitatu, Trump yasabye ibihugu by’u Burayi kohereza ubwato bw’intambara kujya kurinda inzira ya Hormuz, kuko bishobora kubagiraho ingaruka mu byerekeye ubucuruzi. Icyakora bayobozi b’ibihugu by’i Burayi bakuriye inzira ku murima Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko intambara iri kurwana muri Iran nta ruhare bagomba kuyigiramo kuko nta nama bagishijwe ijya gutangira. Trump yagize ati “Nta Amerika OTAN ni nk’urusamagwe rukozwe mu mpapuro.” Perezida wa Amerika yavuze ko nubwo ibihugu bya OTAN…
