
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’Isanzure (NASA) Jared Isaacman, ku wa Kabiri yatangaje impinduka zikomeye muri gahunda ya Artemis, avuga ko ubu intego ari ukusa ikivi cy’imishinga y’ibyogajuru ya Apollo yo mu myaka ya 1960 yarangiye mu 1972. Artemis yatangiye mu 2017.
Artemis ni gahunda ngari ya NASA igamije kongera kugerageza gusubiza umuntu ku Kwezi nyuma y’imyaka 50. Mu butumwa bwa Artemis 2 nibwo bwa mbere umuntu ateganyijwe kongera kugera hafi y’Ukwezi.

Gahunda NASA yari ifite yari iyo kubaka sitasiyo y’ibyogajuru izenguruka Ukwezi. Ubu NASA izakoresha ibikoresho byari byaragenewe uyu munshinga, mu kubaka icyicaro ku Kwezi kizatwara miliyari 20$.
Iki cyemezo kije mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo kwihutira gusubiza abahanga mu byogajuru ku Kwezi mbere y’uko u Bushinwa bugerageza koherezayo ababwo mu 2030.
Uyu mushinga uzashirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu, aho mu cya mbere hazemezwa uburyo bwizewe bwo kugera ku butaka bw’Ukwezi no kuhakorera igerageza, ibi bikorwa bikaba bigomba guhita bitangira.
Icyiciro cya kabiri kizaba kigizwe n’ibikorwa byo gutangiza imikorere ku cyicaro gishya cya NASA ku Kwezi, bikazatangira gukorwa mu 2029.
Icyiciro cya gatatu giteganyijwe gutangira mu 2032, kizaba kigizwe n’ibikorwa byo kuhohereza abakozi barimo n’abazahaguma by’igihe kirekire.
Kubera izi mpinduka zitunguranye, abafatanyabikorwa mpuzamahanga nk’u Buyapani, Canada, ndetse n’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’Isanzure [European Space Agency] ntibazi neza uko bazatanga umusanzu wabo, nubwo NASA yizeye guhuza ibikoresho byabo kugira ngo bikoreshwe muri uyu mushinga.
Magingo aya NASA irimo kotsa igitutu ba rwiyemezamirimo bacyo babiri bigenga; SpaceX na Blue Origin, kugira ngo bihutishe imirimo bahawe.
SpaceX yatoranyijwe mu 2021 kugira ngo yubake icyogajuru cya mbere kigomba kugwa ku Kwezi. Kugeza ubu yakerereweho imyaka ibiri ugereranyije n’igihe cyari giteganyijwe.
Uretse kubaka icyicaro ku Kwezi, NASA yagaragaje ko ifite gahunda yo kohereza icyogajuru cyitwa Space Reactor 1 Freedom gikoresha ingufu za nucléaire kuri Mars, mbere y’uko umwaka wa 2028 urangira.
Bivugwa ko iki cyogajuru kizageza indege za kajugujugu kuri uyu mubumbe uzwi nk’uw’umutuku kugira ngo zikore ubushakashatsi bwimbitse kurushaho.


