Author: Bvn Rwanda News

Guverinoma ya Sénégal yanenze icyemezo cyafashwe n’Akanama gashinzwe Ubujurire mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afuruka (CAF), kivuga ko iki gihugu cyamburwa Igikombe cya Afurika kigahabwa Maroc, isaba ko iri shyirahamwe rikorwamo iperereza kuri ruswa. Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, ni bwo Ibiro bya Perezida wa Sénégal byifashishije imbuga nkoranyambaga zabyo, bitangaza uruhande rwayo mu kwambura Igikombe cya Afurika cya 2025 yegukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka. Iyi guverinoma yabanje kuvuga ko mbere yo gufata uyu mwanzuro, habayeho kubanza kugoreka amategeko agenga irushanwa ry’Igikomb cya Afurika. Yagize iti “Guverinoma ya Sénégal ibabajwe n’icyemezo cy’Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF,…

Read More

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yabwiye abanengaga imyambarire Doja Cat mu gitaramo yakoreye i Kigali ko bakwiye kuzamura imyumvire bakamenya ko hari imyambarire y’urubyiniro. Nyuma y’igitaramo cya Move Africa cyabaye mu ijoro ry’itariki 17 Werurwe 2026, kigatumirwamo Doja Cat, imyambarire ye yateje impaka ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga uko yari yambaye. Kuri Minisitiri w’Urubyiruko n’Itarambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima we si ko abibona ahubwo asanga abantu bakwiye kuzamura imyumvire. Yanditse ati:” Tuzamure imyumvire. Ku rubyiniro umuhanzi yiyereka bijyanye n’ubuhanzi bwe. Ku rubyiniro rw’umuziki si mu rusengero, si ku nteko y’Umuco, si mu ishuri, si no mu rugo.” Akomeza…

Read More

Abacuruzi bake basigaye mu Isoko rya Mpazi rimaze igihe gito rifunguye imiryango batangaje ko mu gihe nta gikozwe na bo bateganya kureka kurikoreramo bitewe n’uko ritaratangira kubona abarigana bafatika none mu mafaranga batangaga hakaba hiyongereyeho andi yo kwishyura ibibanza. Ni isoko riherereye iruhande rw’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi uri i Kigali mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Ryubatse mu buryo bw’amagorofa aho rigeretse kabiri rikaba ryaratangiriye gucururizwamo mu Ukwakira 2025. Abarisigayemo  bagaragaje ko ubwo ryafungurwaga ibibanza byaryo byose 520 byahawe abarikoreramo ariko mu mezi nk’abiri abari baratangiye gucuruza batangira kugenda bavamo bitewe no kubura abakiliya. Ubu igice cy’igorofa ribanza…

Read More

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryagiranye amasezerano na YouTube yo kuba Imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izaba yemerewe gutambutswaho. Kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku itariki ya 19 Nyakanga 2026, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada hazaba hari kubera irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu akomeye mu mupira w’amaguru. Mu kwitegura iri rushanwa, FIFA ikomeje gushaka abafatanyabikorwa batandukanye bazayifasha gushyira mu bikorwa iri rushanwa kandi rigakurikirwa na benshi mu batuye Isi. Ni muri urwo rwego iri shyirahamwe ryemeranyije n’urubuga rwa YouTube ko ruzajya rutambutswaho imikino yaryo, iyatamutse n’ibindi byose bizaba biri kuba mu murongo w’irushanwa. Ibitangazamakuru bizaba…

Read More

Sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair, yatangaje ko igiye gusubukira ingendo zayo ziva ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe zerekeza i Kamembe mu karere ka Rusizi. Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, Rwandair yatangaje ko biteganyijwe ko izi ngendo z’indege za Kigali-Kamembe zizasubukurwa ku wa 23 Werurwe 2026. RwandAir yatangaje kandi ko ibiciro by’ingendo zo kugenda no kugaruka bitangira ku madorali ya Amerika 99, asaga 140,000 FRW. Ni ingendo zifasha abantu kugera vuba mu gace k’u Rwanda gacumbikiye ibyiza nyaburanga birimo Ikiyaga cya Kivu na Pariki ya Nyungwe baba abajyanwa…

Read More

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka mu by’Amategeko (PCA), rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, rwatangiye kumva urubanza hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bwongereza, ku masezerano y’abasaba ubuhungiro u Rwanda rwagombaga kwakira atarigeze ashyirwa mu bikorwa. Ni urubanza rwatangiye kuri uyu wa Gatatu, ruzamara iminsi itatu, kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Werurwe. Uru rubanza rwatangijwe n’u Rwanda muri Mutarama 2025 hashingiwe ku masezerano yiswe Migration and Economic Development Partnership (MEDP), akaba yari amasezerano y’ibihugu byombi yashyizweho umukono mu 2024. U Rwanda rushinja u Bwongereza kutubaha inshingano zarwo ziri muri ayo masezerano. Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda ivuga ko ibihugu…

Read More

Abakinnyi b’intoranywa bavuye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, bagiye guhurira mu irushanwa mpuzamahanga ry’Iteramakofe rya Kigali Fight Night riteganyijwe mu ijoro rya tariki ya 28 Werurwe 2026. Kigali Fight Night ni rimwe mu marushanwa akomeye y’Iteramakofe akinwa mu Rwanda, dore ko riheruka kuba mu mwaka ushize wa 2025, gusa rikaba ryari ryiganjemo Abanyarwanda. Kuri iyi nshuro ryongeyemo abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda benshi, ndetse rikazaba rikomatanyije n’igitaramo kuko rizaba ririmo abanyamuziki bazafasha abarikurikiye kurushaho kwidagadura. Kuri iyi nshuro rizabera mu ihururo ry’imihanda hafi ya Kigali Convention Centre na Kigali Height, umwanya watunganyijwe n’Umujyi wa Kigali kugira ngo ujye uberamo…

Read More

Mutoni Assia wari umaze imyaka ine yimukiye muri Amerika aho yashatse, yatashye i Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa 18 Werurwe 2026 yakirwa n’abiganjemo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze. Uyu mukinnyi wa filime wamenyekanye mu zirimo Seburikoko, yimukiye muri Amerika mu 2022 nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo we Uwizeye Mohammed banamaze kubyarana abana babiri. Mutoni Assia wageze i Kigali ari kumwe n’umugabo we ndetse n’abana babo, yagaragazaga umunaniro mu maso cyane ko urugendo rwe rutamworoheye kuko byamusabye no kugura andi matike kuko izo bari baguze mbere zo guca muri Qatar bitakunze ko bazigenderaho kubera ko ikirere cyaho…

Read More

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cy’ubudasa cyaranzwe n’umuziki ukomeye, ubwo umuraperikazi mpuzamahanga Doja Cat, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yataramiraga i Kigali bwa mbere mu mateka ye. Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026 muri BK Arena. Madamu Jeannette Kagame yari kumwe n’umuririmbyi Khadja Nin, wamenyekanye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, muri iki gitaramo cyateguwe na Global Citizen cyiswe Move Afrika 2026. Iki gitaramo cyabaga ku nshuro ya Gatatu mu Rwanda nyuma y’uko umwaka wa mbere cyitabiriwe na Kendrick Lamar mu 2024, mu gihe John Legend yahataramiye mu 2025. Umuyobozi Mukuru…

Read More

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani, yiciwe mu gitero ingabo za Israel zagabye i Tehran mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Werurwe 2026. Inkuru y’urupfu rwa Larijani yemerejwe kuri konti ye ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe, ishimangira ko uyu muyobozi yasanze abandi “bahowe Imana” barimo Ali Hosseini Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu. Ubutumwa bwatangarijwe kuri iyi konti bugira buti “Baturage ba Iran, Abasilamu n’ababohowe bose ku Isi, umukozi w’Imana yasanze Umwami nk’uwahowe ukwemera.” Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, watangaje ko mu…

Read More