Author: Bvn Rwanda News

Rayon Sports yanganyije na Al-Merrikh ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda. ‎Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Werurwe 2026. ‎Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi, dore ko Rayon Sports yifuzaga gutsinda kugira ngo isatire amakipe ari imbere, mu gihe Al-Merrikh yashakaga gutsinda igafata umwanya wa mbere. ‎Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi akinira mu kibuga, bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke. ‎Mu minota 20, Rayon Sports yihariye umupira itangira gusatira ishaka igitego binyuze mu bakinnyi basatira barimo Aziz Bassane…

Read More

Abantu 17 baherewe mu Bitaro bikuru bya Kibuye mu Karere ka Karongi, serivisi yo kubagwa hagamijwe gukosora inenge cyangwa ubusembwa buri ku mubiri ibizwi nka ‘plastic surgery’. Iyi serivisi ubusanzwe ntaho iboneka mu bitaro byo mu ntara, ibituma abayikeneye bajya mu mujyi wa Kigali, ahari inzobere nke zitanga iyi serivisi. Ni serivisi bahawe n’itsinda ry’inzobere mu kubaga zaturutse mu gihugu cy’u Budage. Izo nzobere zasuzumye abantu 40, zibaga 25 barimo 17 bahawe serivisi yo kubagwa hagamijwe gukosora inenge n’ubusembwa bafite ku mubiri. Ni igikorwa cyatangiye tariki 8 Werurwe aho byari biteganyijwe ko kizageza tariki 17 Werurwe 2026, gusa umwe muri…

Read More

Abaturage batuye bo mu Murenge wa Gasange, mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko babangamiwe n’umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko bakunze kwiita ‘Umwana w’igini’ kuko yabazereje abiba yafatwa bwacya abamufunze bakamubura. Abagaragaza iki kibazo batuye mu Mudugudu wa Kibuye, mu Kagari ka Kigoma, mu Murenge wa Gasange, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburengerazuba. Aba baturage baravuga ibi nyuma y’uko mu ijoro ryakeye abajura bitwaje intwaro gakondo bateye urugo rw’umugabo witwa Nsabimana Augustin, bagatobora inzu ye bakamuwara ibicuruzwa byari mu isuka rye. Yagize ati:”Banyibye imifuka y’umuceri itandutu (6), umufuka umwe w’isukari, injerekani ebyiri (2) z’amavuta, injerekani ya lisansi…” Yakomeje…

Read More

Umusore w’imyaka 31 wo mu Karere ka Kayonza, yateze abagabo babiri bari bavuye kugurisha inka, abatera ibyuma umwe arapfa undi arakomereka, bikekwa ko yashakaga kubiba amafaranga bagurishije inka. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2026 mu Mudugudu wa Gasura mu Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza. Umwe mu baturage baganiriye na bvn, yavuze ko uwo musore asanzwe arangwa n’imyitwarire mibi. Ngo ku mugoroba wo ku Cyumweru abo bagabo babiri bavuye kugurisha inka, bajya kunywera ahantu mu isantere maze wa musore amenya ko bagurishije inka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul yavuze…

Read More

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagurub mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatangaje ko yizeye impinduka mu Mavubi mu gihe Stephen Constantine azaba ayatoza, na we akemeza ko ari igisubizo cy’ibibazo biri mu Ikipe y’Igihugu. Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cya mbere kibayeho nyuma y’uko uyu Mwongereza yemejwe nk’Umutoza w’Amavubi. Shema Fabrice yavuze ko abatoza 688 ari bo basabye akazi ko gutoza Ikipe y’igihugu, ariko bakaba baragombaga gusigarana 20 ba nyuma. Mu byashingiweho harimo kuba umutoza yaba yarigeze kujyana ikipe mu Gikombe cya Afurika, kuba hari ikipe yahaye umwanya mwiza, kuba…

Read More

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we yagize Minisitiri w’Intebe mushya nyuma yo gusesa Guverinoma mu cyumweru gishize. Perezida Col. Michael Randrianirina, yafashe ubutegetsi mu Ukwakira umwaka ushize nyuma y’imyigaragambyo ikaze yamaganaga uwari Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina, waje no guhunga kubera ibibazo by’ubukungu yananiwe gukemura. Col. Michael Randrianirina akijya ku butegetsi yasezeranyije impinduka mu nzego zitandukanye ndetse Ibiro bye byemeje ko kuba Mamitiana Rajaonarison ari we ugiye kuyobora Guverinoma azabikora mu buryo buboneye no kugarura icyizere mu baturage. Mu muhango wabereye mu biro bye ugatambutswa kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa 15 Werurwe 2026, Randrianirina…

Read More

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na mugenzi we wo muri Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, baganira ku mubano w’ibihugu byombi. Kuri uyu wa 16 Werurwe 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Djibouti yasobanuye ko Minisitiri Nduhungirehe na Abdoulkader banarebeye hamwe ahari amahirwe yo kwagurira ubufatanye hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi. Nk’uko iyi Minisiteri yabitangaje, biteganyijwe ko Minisitiri Nduhungirehe ahura na Perezida wa Djibouti, akamugezaho ubutumwa bwihariye yahawe na Perezida Paul Kagame. Umubano w’u Rwanda na Djibouti umaze igihe kinini uhagaze neza. Impande zombi, zibinyujije muri komisiyo ihuriweho yo ku rwego rwa Minisiteri zihurira mu nama zihoraho zigamije kureba…

Read More

Imvura nyinshi ikomeje kugwa muri Kenya imyuzure yateje imaze guhitana abantu 66 mu gihe abandi barenga 2000 bavuye mu byabo. Iyi mvura yatangiye kugwa mu matariki ya 7 Werurwe 2026, yibasira cyane Umurwa Mukuru Nairobi. Ku ikubitiro inzego z’ubuyobozi zari zatangaje ko hapfuye abantu 33. Imibare yatangajwe mu mpera z’icyumweru yagaragaje ko inzego z’ubutabazi zabonye abandi bantu bashya bitabye Imana, abenshi bakaba bari baragwiriwe n’inzu ndetse abandi imivu ibatwara mu migezi, bituma abapfuye baba 66. Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu ivuga ko kandi abandi bantu barenga 2000 bavuye mu byabo kuko inzu zabo zarengewe n’amazi. Perezida William Ruto avuga ko bakomeje…

Read More

Kiyovu Sports yari imaze imikino ine ya Shampiyona y’u Rwanda itabona intsinzi, yatsinze AS Kigali ibitego 3-1, mu mukino w’Umunsi wa 24 wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium, kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026. Ni umukino watangiye buri kipe isa n’iyiga indi, bituma iminota 10 ya mbere umukino ugenda buhoro, nta n’uburyo bw’igitego bukomeye bwigeze bugeragezwa imbere y’izamu. Umukino ugeze ku munota wa 16, Nsanzimfura Keddy na Uwiyaremye Fidali bananiwe kumvikana ku mupira, usanga Sunday Imenesit wa AS Kigali, na we azamuka neza atsinda igitego cya mbere muri uyu mukino. Mu minota 30, Ikipe y’Umujyi wa Kigali yari yakomeje…

Read More

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Dubai cyagabweho igitero cya drone habanza kugaragara umuriro ariko uza kuzimywa. Iki gitero cyagabwe ku wa 16 Werurwe 2026, cyatumye ingendo zisubikwa by’igihe gito. Intambara ya Amerika, Israel na Iran yatumye ingendo zo mu kirere henshi zikomwa mu nkokora kuko Iran igaba ibitero ku bice byose ishinja gucumbikira ingabo cyangwa ibikorwa bya Amerika. Reuters yanditse ko nubwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Iraq, Jordanie, Turikiya hari ibirindiro by’ingabo za Amerika ariko Iran igaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivile ikoresheje misile na drones. Reuters yemeje ko igitero cya drone hafi y’ikibuga cy’indege cyagize ingaruka ku kigega kimwe…

Read More