- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Bruce Melodie yageze i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 3 Werurwe 2026, aho yitabiriye igitaramo azahakorera ku wa 7 Werurwe 2026 akazagihuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda na we utegerejweyo ku wa 5 Werurwe 2026. Akigera i Bruxelles, Bruce Melodie yahise ajyanwa kuri hoteli yitwa ‘The Hotel’ agomba gucumbikamo mbere y’uko ataramira abakunzi be mu gitaramo kijyanye n’umunsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore. Iyi hoteli y’inyenyeri enye, iherereye mu mujyi rwagati ahitwa ‘Avenue Louise’ ikaba imaze imyaka 160 dore ko yatangiye kubakwa mu 1860 ariko iza gutahwa mu 1866. Bruce Melodie na Sheebah Karungi byitezwe ko bazasusurutsa…
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Haruna Niyonzima, umaze igihe aca amarenga yo kwinjira mu kazi ko gutoza, yemeje ko bidasubirwaho atazongera gukina umupira w’amaguru. Uyu ni umukinnyi utazibagirana mu mateka ya ruhago mu Rwanda kuko yakozemo byinshi ndetse anayifasha mu bihe bitandukanye haba mu kibuga no hanze yacyo. Haruna wasezeye mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu 2024, nta kipe aheruka gukinira nyuma yo kuva muri AS Kigali yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25. Mu kiganiro yagiranye na The New Times, yemeje ko atazongera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ndetse ari gutegura igikorwa cyo kubishyira ku mugaragaro. Ati…
Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge urubanza mu mizi rwa Shema Arnaud de Bosscher wamenyekanye nka Dj Toxxyk. Biteganyijwe ko urubanza mu mizi ruzaburanishwa ku wa 15 Mata 2026. DJ Toxxyk aregwa ibyaha by’ubwicanyi budaturutse ku bushake, kwanga ko gupimishwa icyuma gipima alcohol, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka no gukoresha ibiyobyabwenge. Yatawe muri yombi mu Ukuboza 2026 ubwo yakoraga impanuka yaguyemo umupolisi wari mu kazi. Nyuma yo kugonga umupolisi, Dj Toxxyk yahise yerekeza i Karongi ari na ho yafatiwe. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uregwa, akurikiranyweho ibyo byaha, busaba Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kubimuhamya no kubihanirwa. Ubwo…
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore babiri baherutse kugaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bakubita imigeri n’ingumi mu mutwe umukobwa bari bagaritse hasi bagenda bamukurubana. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, yatangaje ko abo basore bafashwe ndetse bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze. Yagize ati: ”Abagaragaye muri aya mashusho bafashwe, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza. Turashimira abagize uruhare mu gutanga amakuru.” Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uwo mukobwa aryamye hagati mu muhanda afashe akaguru k’umwe muri abo…
Minisiteri y’Ingabo muri Kuwait yatangaje ingabo z’icyo gihugu zibeshye zikarasa Indege eshatu z’intambara za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) icyakora nta baguye muri icyo gitero. Itangazo rya Amerika kuri uyu wa Mbere ryise icyo gitero kurasana kw’inshuti by’impanuka “friendly fire”. Ni impanuka yabaye ubwo izo ndege zari ziri gutanga ubufasha mu bikorwa bya gisirikare bizwi nka Operation Epic Fury, bigamije kurasa Iran mu ntambara ibyo bihugu bihaganyemo na yo, kuva ku wa 28 Gashyantare 2026. Minisiteri y’Ingabo ya Kuwait, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yarashe indege nyinshi z’ingabo za USA ariko ntiyatangaza umubare ndetse n’icyateye iyo…
Ihuriro AFC/M23 ryaciye amarenga ko rizakomeza gutera ikibuga cy’indege cya Bangoka muri Kisangani no guhorera Lt Col Willy Ngoma wahoze ari Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare. AFC/M23 yemeje ko ari yo yagabye igitero cya drones kuri iki kibuga cy’indege ku wa 1 Werurwe 2026, isobanura ko yari igamije gusenya drones zari zigiye koherezwa gutera ibirindiro byayo no kwica abasivili. Tariki ya 1 Gashyantare, na bwo AFC/M23 yagabye igitero kuri iki kibuga cy’indege, isobanura ko yari igamije gusenya igice gikoreshwa n’ingabo za RDC mu gutegura ibitero bya drones bigabwa ku birindiro byayo no kubishyira mu bikorwa. Umuyobozi Wungirije wa AFC/M23…
Wizkid yaciye agahigo, aba umuhanzi w’Umunyafurika ucuruza cyane kurusha abandi nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abahanzi bacuruza kurusha abandi ku Isi ku rubuga rwa ChartMasters. Nubwo ari urutonde rurerure rwo ku Isi hose, Wizkid yisanga ku mwanya wa mbere mu bo muri Afurika. Uru rubuga rubishingira ku bipimo byarwo dore ko ruzwi mu bijyanye no gucukumbura imibare y’uburyo imiziki icuruzwamo. Ruvuga ko Wizkid yacuruje imizingo y’indirimbo mu buryo butandukanye inshuro miliyoni 13 ku Isi hose. ChartMasters itangaza ko kuri uru rutonde Wizkid ari ku mwanya wa 545 muri 641 ku Isi. Ni mu gihe mu Banyafurika baza imbere, Wizkid akurikiwe na…
Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko drone za Iran zarashe ku birindiro by’ingabo zabo zirwanira mu kirere biri muri Chypre. Ibi byatangajwe ku wa 2 Werurwe 2026, aho umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko nyuma y’icyo gitero hari n’izindi drone ebyiri zagiye zigana kuri ibyo birindiro gusa zo zahanuwe zitarahagera. Ibi bibaye mu gihe ku wa 1 Werurwe 2026 u Bwongereza bwatangaje ko bwemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukoresha bimwe mu birindiro byabwo mu bikorwa by’ubwirinzi. Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Yvette Cooper, yavuze ko mu birindiro Amerika yasabye ibya British Royal Air Force bya Akrotiri kiri muri Chypre byo…
Minisiteri y’Ingabo ya Koweit, yatangaje ko indege nyinshi z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahanutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Werurwe 2026, abari bazirimo bararokoka. Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Col Said Al-Atwan, yasobanuye ko izi ndege zikimara guhanuka, ubuyobozi bwatangije ako kanya ibikorwa by’ubutabazi, bukura abari muri izi ndege aho zaguye, bubajyana ku bitaro, bigaragara ko nta kibazo gikomeye bafite. Leta ya Koweit igaragaza ko icyateye izi mpanuka kitaramenyekana ariko ko yo na Amerika byatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaziteye kandi ko amakuru nyakuri agomba gutangwa n’inzego zibifitiye ububasha. Koweit ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba…
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ari i New Delhi mu Buhinde aho yitabiriye inama ya kabiri ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n’abahagarariye u Rwanda n’u Buhinde. Muri iyi nama y’iminsi ibiri harasuzumwa intambwe imaze guterwa mu bufatanye bw’ibihugu byombi n’inzira nshya zo kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi zitandukanye. Muri urwo ruzinduko Minisitiri Amb. Nduhungirehe yakiriwe n’Umunyamabanga wa Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, Shri Janesh Kain. Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeza kwaguka no gukomera, guhera mu mwaka wa 1999 ubwo u Rwanda rwagiraga uhagarariye inyungu zarwo wa mbere, mu 2001 bikarangira rushyize Ambasade i…
