- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Rahman Jago, inshuti ya hafi cyane y’umuririmbyi w’icyamamare Burna Boy, yatangaje ko uyu muhanzi yamaze guhindura idini, yinjira muri Islam. Rahman Jago aherutse gusangiza abamukurikira amashusho ya Burna Boy asingiza Allah, izina Abayisilamu bita Imana. Ni amashusho yashyize ku rubuga rwa X, yongeraho ati “Allahu Akbar” bisobanuye ko Imana ari yo nkuru. Burna Boy yari asanzwe ari umukirisitu. Kwinjira kwa Burna Boy muri Islam ntabwo ari bishya kuko byatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize, gusa we yirinda kugira icyo abivugaho. Ni ubwa mbere umwe mu nshuti ze atangaje ko koko uyu mugabo yinjiye muri iri dini.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FC naho umukino wa AS Muhanga na Police FC urasubikwa kubera imvura. Kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda ni bwo hakomeje imikino yo ku munsi wa 22 wa Rwanda Premier League 2025/2026. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwabereye kuri Stade Ubworoherane aho Musanze FC yari yakiriye Rayon Sports. Rayon Sports yatangiye iri hejuru dore ko ku munota wa 7 Fall Ngagne yarekuye ishoti riremereye ariko umunyezamu wa Musanze FC aratabara arishyira muri koroneri. Bidatinze ku munota wa 13 Bienvenue Joachim yafunguye amazamu ku makosa yakozwe na ba myugariro ba Musanze FC ubundi afata…
Umunya-Brazil Bravo Ribeiro ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Development Team yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026 ni bwo Tour du Rwanda 2026 yakomeje hakinwa agace ka Karindwi kavuye i Musanze kerekeza mu mujyi wa Kigaki kur Kigali Pele Stadium banyuze i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 147,2. Kugeza kuri uyu munsi hari hasigayemo abakinnyi 67 muri 84 batangiye nyuma y’uko abandi bagiye bavamo bitewe n’impamvu zitandukanye. Nk’uko bisanzwe, abakinnyi babanje kugenda ibilometero 3.1 bitabarwa. Abakinnyi batangiye bari hamwe gusa bamwe bagashaka kugenda ariko bikarangira igikundi kibacitse. Bruno Martins w’Ikipe ya Localiza…
Mu gihe isi yihuta mu ikoranabuhanga rishingiye kuri Artificial Intelligence (AI), hagenda havuka ibibazo n’amahirwe bishya ku nganda ndangamuco n’ubuhanzi. Ni muri urwo rwego mu cyumweru gishize i Paris mu Bufaransa habereye inama mpuzamahanga yiga ku ishyirwa mu bikorwa rya “Convention on the Protection and Promotion of the Diversity of Cultural Expressions”, aho hanasuzumwe ingaruka za AI ku buhanzi n’umuco. Iyi nama yahuje abahagarariye ibihugu, inzego za Leta, sosiyete sivile, abafite mu nshingano umuco, binyuze muri Civil Society Forum. Mu bayitabiriye harimo abategura iserukiramuco “Ikirenga Art and Culture Promotion” na “Rwanda Creative Coalition”, bitabiriye nk’abanyamuryango ariko batemerewe gufata imyanzuro. Ijambo…
Ishimwe Karake Clement, washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere yise ‘Legacy’, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze ari ku ruhembe rw’abatunganya indirimbo (Music Production) mu Rwanda. Ni itangazo ryatunguranye kuri benshi, kuko Ishimwe asanzwe amenyerewe inyuma y’imbaho z’akazi, aho yubatse izina nk’umwe mu batunganya indirimbo bafite uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki nyarwanda. Ubu noneho yahisemo gusohoka mu gicucu, akavuga amateka ye mu buryo bw’indirimbo. Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, Ishimwe yavuze ko iyi Album izaba igizwe…
Abayisilamu bagera kuri 70 bo mu Rwanda ni bo bamaze kwiyandikisha mu bazitabira Umutambagira Mutagatifu (Hijja) uteganyijwe hagati y’itariki 17 Gicurasi 2026 kugeza ku ya 4 Kamena, mu gihe biteganyijwe ko bazagaruka i Kigali tariki ya 06 Kamena 2026. Umuyobozi wungirije w’Inama y’Abashehe (Sheikhs) mu Rwanda akaba n’ushinzwe gutegura Umutambagiro Mutagatifu ku Banyarwanda, Sheikh Murangwa Djamilu yavuze ko u Rwanda rwemerewe kohereza i Makkah abatarenze 450. Umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hijja ni urugendo rukorwa n’Abayisilamu bose ku Isi berekeza mu Mujyi wa Makkah (Mecca) muri Arabie Saoudite, bikaba ari itegeko kuri buri muyisilamu ufite ubushobozi bw’imbaraga z’umubiri n’iz’amafaranga. Mu kiganiro…
U Rwanda rwakiriye abaturage barwo 208 batahutse kuri uyu wa gatanu, bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bari barafashwe bugwate na FDLR. Aba Banyarwanda bakiriwe mu Karere ka Rubavu n’abarimo Umuyobozi w’aka karere, Mulindwa Prosper. Bari barafashwe bugwate n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Barimo abana 145, abagabo 9 n’abagore 54. Batashye banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC, kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, bahasanga imodoka zibategereje kugira ngo banyuzwe mu kigo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusisi, gitangirwamo amahugurwa by’igihe gito. Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama…
Minisitiri w’Ingabo wa Pakistan, Khawaja Muhammad yatangaje ko igihugu cyabo kiri mu ntambara yeruye na Afghanistan, nyuma y’uko iki gihugu cyari kimaze kugaba ibitero bitandukanye muri Pakistan. Minisitiri Khawaja Muhammad yavuze ko “ukwihangana kwacu kwarangiye. Ibitero bya Afghanistan byagabwe kuva ku wa 27 Gashyantare byagabwe nyuma y’uko Pakistan yari ishyize ingabo hafi y’umupaka. Iyi mirwano itangiye mu gihe impande zombi zari zimaze amezi make zemeranyije ku gahenge mu Ukwakira 2025. Ibiganiro byabaye mu mwaka ushize byasize hatagezwe ku masezerano arambye yo guhagarika intambara, impande zombi zigashinjanya gukerensa ibiganiro. Abataliban bo muri Afghanistan bavuze ko ibitero byo kwihimura byatangiye saa Munani…
Urubanza u Rwanda rwarezemo u Bwongereza kutubahiriza amasezerano y’imikoranire impande zombi zari zifitanye ku bijyanye n’abimukira ruzatangira kuburanishwa ku wa 18 Werurwe 2026. Uru rubanza ruzaburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza rwo mu Buholandi, ruzaba rufunguye ku bashaka gukurikirana iburanisha, haba mu rukiko cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko The New Times yabitangaje. Muri Mutarama 2026 ni bwo Leta y’u Rwanda ihagarariwe n’Intumwa Nkuru yayo, Minisitiri Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yajyanye u Bwongereza mu rukiko, irusaba kubutegeka kwishyura arenga miliyoni 50 z’Amapawundi kubera amasezerano y’abimukira yahagaritswe. Kuva muri Mata 2022, u Bwongereza n’u Rwanda byari byaratangiye ubufatanye hagamijwe kohereza abimukira badafite ibyangombwa i Kigali…
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yongereye ibihembo bihabwa amakipe yitwaye neza iwayo, aho izajya yegukana CAF Champions League izajya ihabwa miliyoni 6$, iyatwaye CAF Confederation Cup ibone miliyoni 4$. Kimwe mu bishishikaje Komite Nyobozi ya CAF iyobowe na Patrice Motsepe, ni ukongera ubushobozi bw’amakipe yo muri Afurika, hazamurwa ibihembo by’ayitabira amarushanwa mpuzamahanga. Intambwe ya mbere yatewe mu 2025, ubwo CAF yongeraga ibihembo by’amakipe yitabira Igikombe cya Afurika, aho Sénégal iheruka kwegukana icyabereye muri Maroc yatahanye miliyoni 10$. Kuri iyi nshuro hagezweho amakipe yitwaye neza iwayo, aho amakipe azitabira CAF Champions League na CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa…
