
Umugore wa Perezida Donald Trump, Melania Trump agiye kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere w’umukuru w’igihugu uyoboye Inama y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.
Biteganyijwe ko Melania Trump azayobora Inama y’Akanama k’Umutekano ka Loni izaterana ku wa Mbere tariki 2 Werurwe 2026. Azayobora iyi nama mu gihe Amerika izaba itangiye ubuyobozi bw’aka Kanama, busimburanwaho buri kwezi.

Ibiro bya Melania Trump byatangaje ko mu kiganiro azatanga muri iyi nama, azibanda ku ruhare rw’uburezi mu kwimakaza amahoro n’ubworoherane ku Isi.
Ijambo rye ryahawe insanganyamatsiko igira iti “abana, ikoranabuhanga n’uburezi mu gihe cy’amakimbirane.”
Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric, yavuze ko ari ubwa mbere umugore w’umukuru w’igihugu uri ku butegetsi azaba ayoboye Inama y’aka Kanama k’Umutekano kabarizwamo ibihugu 15.
Kuva Trump yasubira ku butegetsi yakunze kwibasira Loni, avuga ko ari umuryango wa baringa udafite icyo umaze. Ibi byatumye akura Amerika muri amwe mu mashami y’uyu muryango, ndetse ahagarika no kuwutangamo imisanzu.
Abajijwe niba iyi ntambwe itewe na Melania Trump ari ikimenyetso cy’uko Amerika yaba igiye kwisubiraho bijyanye n’ibibazo ifitanye na Loni, Stephane Dujarric yavuze ko “ari ikimenyetso cy’uko Amerika ibona akamaro k’Akanama k’Umutekano na Loni ndetse na gahunda y’ibizaganirwaho.”
Melania Trump ntabwo akunze kugaragara mu bikorwa bya politike, ahubwo ibikorwa bye byibanda cyane ku kuvugira abana, cyane cyane abo mu bihugu biri mu ntambara.


