
Muri Gale ya Bishenyi iherereye mu karere ka Kamonyi ,Umurenge wa Runda,Akagali ka Muganza habereye igikorwa cy’Ubukangurambaga mubaturage batuye ndetse n’Abakorera muri aka karere byumwihariko aba Motari ,hagamijwe kubakangurira gahunda yo kwizigamira mukigega Ejoheza.
kubufatanye bwa Police,Ejoheza n’Inzego zibanze bateguye ubukangurambaga bugamije Gukangurira abaturage gahunda yo kuzigamira ahazaza habo mu kigega cya Ejoheza. nigikorwa cyabaye kuruyu wa20 Gashyantare2026, kibera muri Gale ya Bishenyi, kitabirwa n’Umuyobozi wa akarere Kakamonyi Dr NAHAYO Sylivere,umuyobozi mukuru wa Police mukarere ka Kamonyi SSP FURAHA Fulgence n’ Umuyobozi ushizwe ubukangurambaga bwa Ejoheza mugihugu Kayumba Bernard.

mubutumwa yagejeje kuba motari bitabiriye iyigahunda Kayumba Bernard ushinzwe ubukangurambaga yabibukije ko ahazaza hateganywa Umuntu agifite Imbaraga zo gukora kuko iyo Umuntu ageze mumyaka 55 atangira kugobokwa nibyo yizigamiye,yongeye kwibutsa Abaturage kandi ko Ejoheza ibyara inyungu atari ukubika gusa ahubwo uko wizigamira ariko inyungu nayo igenda izamuka .yibukije Abitabiriye iki gikorwa ko Ejoheza itarobanura yakira abana ndetse nabantu bakuru asoza agira Inama abagize Umuryango ko aribyiza Kwizigamira ariko bakibuka no kuzigamira Abana babo.
SSP FURAHA Fulgence yongeye gukangurira aba motar kubahiriza Gahunda ya “GERAYAMAHORO” himakazwa Umuco wo kurindana ,yabasabye kudatwara Abagenzi bafite ibiyobyabwenge nk’urumogi ndetse n’Inzoga zinkorano zitujuje Ubuziranenge kuko Umumotar ufashwe ahabwa Ibihano bingana nuwo atwaye afite ibiyobyabwenge, abasaba kujya babanza kugira Amacyenga.
Meyor Dr NAHAYO Sylivere yashimiye Abatangiye kwizigama muri Ejoheza , ashishikariza abataratangira gushyiramo imbaraga kuko kwizigamira ari ugutegura amasaziro meza.
Aba Motar bishimiye iyi gahunda ndetse bizeza Abayobozi ko bagiye gushyira Imbaraga mukuzigama,Gutwara bubahiriza amabwiriza agenga Ibinyabiziga ndetse ko bagiye nokubikangurira bangenzi babo bakarushaho kubaka igihugu cyiza nkuko Jean baptiste HABIMANA yabigarutseho mukiganiro yagiranye na bvnrwanda.




