- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, guhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, nyuma yo kubahamya gusakaza amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina. Amashusho baregwa gusakaza ni ay’umuhanzi uwo Rizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano yashyizwe hanze ari gukora imibonano mpuzabitsina. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Yampano yatanze ikirego yemera ko yifashe amashusho akora imibonano mpuzabitsina ku bushake kandi akayabika kuri email ye ariko kuko Ishimwe Patrick (Pazzo man) wari umujyanama we ngo yaje kuyamanura (Downloading) akayasangiza Kalisa John ngo…
Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026 ahagana i saa yine za mu gitondo inyuba inyubako y’ubucuruzi y’uwitwa Ntawangwanabose Theogène ahari akabyiniro kazwi cyane mu mujyi wa Rubavu nka La bamba, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka n’ibyarimo byose . Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, wahise atabara igishya, yadutangarije ko umwotsi watangiye kuyigaragaramo saa yine zirengaho iminota mike, ikaba yari ifite ibice byinshi bikorerwamo, birimo ahakoreragamo akabari, igice cya resitora, umuryango ukorerwamo ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe ucururizwamo imyenda ihenze na Depo ya sima. Ati’’ Depo ya sima ni yo ya nyir’inzu, ahandi hakoreraga abakodesha. Iyi nyubako n’ubundi twari…
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’ubujurire bw’umunyamideli uzwi cyane mu Rwanda no mu mahanga, Moses Turahirwa, wamamaye nka ‘Moshions’. Turahirwa akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira, ndetse n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Urubanza rwo ku wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, rwasubitswe kuko afite umwunganizi mushya kandi bakaba batarabonye uko baganira kuri dosiye. Yagaragaje ko yahuye n’uburwayi bwatumye atabasha gutegura dosiye neza hamwe n’umunyamategeko we mushya, Me Mukeshimana Albertine, wasimbuye Me Bayisabe Irene. Me Mukeshimana na we yerekanye ko kuba batarabashije kubonana ngo bategure urubanza byabaye inzitizi. Yavuze kandi ko agomba no gutegura umwanzuro…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, afite itsinda ry’Abarundi bashobora kuzamufasha kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kugira ngo agere ku ntego yihaye mu nzego zirimo ubukungu n’umutekano. Ndayishimiye yatangiye kuyobora AU tariki ya 14 Gashyantare 2026, asimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço. Ni inshingano azamaramo umwaka, asimburwe na Perezida wa Ghana hashingiwe ku mahame agenga uyu muryango. Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Bizimana Edouard ari ku ruhembe rw’abashobora kuzafasha Ndayishimiye gushyira mu bikorwa imigambi ye muri uyu muryango. Dr. Bizimana yari asanzwe ari umudipolomate mu gihe cy’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. Muri Kanama 2022, Ndayishimiye yamugize…
Mu mvura nyinshi yagwaga, inkubi y’umuyaga yasambuye inyubako 5 z’ubucuruzi muri santere y’ubucuruzi ya Shyembe, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Karongi, inagusha amapoto 2 y’amashanyarazi afunga umuhanda. Yaguye mu masaha y’umugoroba nk’uko umwe mu bacururiza kuri iyi santere y’ubucuruzi yabitangarije Imvaho Nshya, ahari impungenge ko aya mapoto yaguye yashoboraga guteza impanuka, icyakora yaje gukurwaho ku bufatanye na REG, igisigaye kikaba kuzongera kuyashinga. Ati: “Hari mu mvura nyinshi turi mu kazi ducuruza, umuyaga mwinshi uzamo tubona ibisenge by’inyubako z’ubucuruzi bitangiye gusambuka, ibicuruzwa binyagirwa ubwoba buradutaha kuko twabonaga ari umuyaga udasanzwe, dukeka ko hafi ya zose zasambuka.” Yakomeje agira…
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 15 Gashyantare 2026, indege ya Kenya Airways yagombaga kugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yasubiye i Nairobi, nyuma yo gusanga hari ikirere kibi. Mu itangazo Kenya Airways yashyize hanze yavuze ko ibi byabaye ku ndege yari ifite urugendo ‘KQ470’ isanzwe ikora Nairobi-Kigali. Kuri uwo munsi yagerageje kururukira ubugira kabiri ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ariko biranga kubera ikirere kibi, cyatumaga umupilote atabona umuhanda neza. Kenya Airways yavuze ko “nyuma yo kugerageza inshuro ebyiri ariko ntibigende neza, itsinda ry’abari bayitwaye ryafashe icyemezo cyo gusubira i Nairobi, ku bw’umutekano w’abagenzi n’abakora mu ndege.” Nyuma…
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026, umugabo w’imyaka 27 wo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Rusebeya, yakubiswe n’inkuba iramwica, uwo bari kumwe agwa igihumure. Byabereye mu Kagari ka Remera, Umudugudu wa Rurambo, ku isaha ishyira saa 13h00’, ubwo mu bice bitandukanye by’aka karere hagwaga imvura nyinshi irimo inkuba. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya mu kiganiro nitangazamakuru yahamije aya makuru, avuga ko inkuba yamukubise asohotse mu gisimu aho bacukura amabuye y’agaciro. Ati “Yari mu kazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, we na bagenzi be imvura iguye bugama mu gisimu, ariko ubwo yari igabanyutse barimo basohokamo inkuba ni…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko we aho guha umugore we indabo ku munsi w’abakundana yahisemo kumuha inka ariko yongeraho ko umugore udafite nyash kandi mubi we agomba guhabwa isenene. Mu butumwa Gen Muhoozi yashyize ku rukuta rwe rwa X ku wa 14 Gashyantare 2026 yavuze ko “nahaye Charlotte inka mu gitondo mwe muri guta igihe mu ndabo.” Uyu mugabo ukunda kwandika amagambo bamwe bafata nk’urwenya n’amashyengo yavuze ko “abagore batagira nyash bakwiye guhabwa ihene cyangwa inkoko.” Muhoozi yavuze ko “mu gihe umugore nta nyash afite, kandi ari mubi we akwiye guhabwa isenene.” Gen Muhoozi aherutse…
Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Tumba, habereye impanuka y’imodoka yahitanye umugeni wari ugiye gusezerana mu Rusengero, abandi bantu icyenda (9) barakomereka. Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, ahagana Saa Tatu n’Igice (9h30′), ibera mu Mudugudu wa Gashoro, mu Kagari ka Tumba, mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru. Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru, avuga ko imodoka yakoze impanuka yari mu bwoko bwa Hiace (minibus) yari itwaye abajyaga kuri Paruwasi ya…
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium. Uyu mukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi dore ko mu minota 5 buri imwe yari yamaze kugera imbere y’izamu ry’indi . Rayon Sports yabona koroneri gusa ntizibyaze umusaruro. Ku munota wa 18 Police FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga wari ugize ikibazo cy’imvune hajyamo Richard Kilongozi. Hari aho Police FC yashoboraga gufungura amazamu ku buryo bwiza bwari bubonywe na Nsabimana Eric ‘Zidane’ ariko…
