
Umusaza witwa Munyawera Fabien waruri mukigero cy’imyaka 60 yasanzwe munzu amaze iminsi itatu apfuye. Ibi byabereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugalika mu kagali ka Kigese mu mudugudu wa Kirega.
Aya makuru yamenyekanye kuwa kabiri taliki ya 17 gashyantare 2025 mumasaha ya saa kumi, aho ababanaga mu itsinda nuyu musaza bamubuze niko kujya kumureba aho yari acumbitse basanga hatangiye kugera umuhumuro utari mwiza, bakoze kurugi basanga ntihafunze niko kwinjira basanga umusaza aryamye aho twakwita nko muruganiriro.

Abaturage babwiye BVN RWANDA ko baherukaga kumubona kuwa gatanu taliki ya 13 avuye guhaha muri santere ariko bakavuga ko yari amaze iminsi asa nkurwaye akaba yagendanaga uburwayi butaramenyekana.
Bavuga kandi ko icyatumye amara iyo minsi ntawurabimeya aruko yibanaga gusa BVNRWANDA Yamenye amakuru ko nubwo uwo musaza yibanaga yarafite umuryango ugizwe n’abana ndetse n’umugore.
Ubuyobozi ndetse n’umuryango we bamaze kugera aho yari acumbitse kugira ngo bamujyane kwa muganga bamenye neza icyaba cyateye urwo rupfu.


