
Umuhanzi Yvan muzika yambitse impeta y’urukundo umuhanzikazi Marina Deborh nyuma y’igihe kinini bahakana ibyo urukundo rwabo.
Ni mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Universe, cyahuriyemo n’abahanzi barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano, Itorero Inyamibwa, Kidum n’abandi batandukanye.

Mu ijambo rye ryanyuze benshi ku mutima, Yvan Muziki yashimangiye ko mu bihe bitandukanye we na Marina bagiye bavugwa mu rukundo, ariko bakabigira ibanga.
Yagize ati “Nagize amahirwe nabonye uwo duhuje umwuga w’umuziki. Ni we nkunda. Mberetse imfura yanjye (Album), none mberetse n’umukazana (Marina). Mwakoze kuza kudushyigikira.”
Yavuze ko na we yagiye yumva inkuru zivuga ko akundana na Marina, ariko akabyihorera kuko “igihe cyari kitaragera.”
Ubwo yamwambikaga impeta, Marina yabanje kwikura izindi mpeta zose yari yambaye, mbere yo kwemera iy’umukunzi we, ibintu byateje ibyishimo n’amashyi menshi mu bitabiriye iki gitaramo cyabaye ku munsi wa Saint Valentin.
Album “Inganzo Ntahangarwa” igizwe n’indirimbo 17. Marina yayigizemo uruhare rukomeye haba mu myandikire no mu mikoranire, ndetse hari indirimbo bayihuriyemo.
Ku rubyiniro, Marina na Yvan Muziki baririmbye indirimbo bakoranye mu bihe bitandukanye, ndetse banasubiramo izindi ndirimbo zakunzwe, bishimangira ubufatanye bwabo mu muziki no mu buzima.
Aba bombi bari bambaye imyambaro ihuje n’amabara ajyanye n’umunsi w’abakundana, ibintu byarushijeho gutuma igitaramo kiba icy’urukundo n’amarangamutima.
Mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo harimo Kidum, wavuze ko yishimiye intambwe aba bombi bateye. Yagarutse no ku nkuru zigeze gukwirakwira zivuga ko Marina yibagishije ikibuno ubwo yari muri Nigeria, avuga ko byigeze kumusetsa cyane.
Muri iki gitaramo kandi, Yvan Muziki yahaye Massamba Intore impano y’ingofero, mu rwego rwo kumushimira ko yamwinjije mu muziki akanamushyigikira kuva agitangira urugendo rwe rw’ubuhanzi.
Ni cyo gitaramo cya mbere Yvan Muziki akoreye mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 20 amaze mu muziki. Nubwo atari amaze igihe ataramira abakunzi be bo mu gihugu, mu mahanga yakomeje kuhagaragara, aho yagiye ataramira mu Bubiligi no mu bindi bihugu.
Ijoro ryo ku wa 14 Gashyantare 2026 rizahora ryibukwa nk’umunsi Yvan Muziki atamuritse album ye gusa, ahubwo anatangiza ku mugaragaro urugendo rushya rw’urukundo rwe na Marina, nyuma y’imyaka myinshi bavugwaho byinshi ariko bagakomeza kubigira ibanga.


